IGIHE

Imyemerere ihejeje abantu mu rujijo: Imana y’i Rwanda, Imana ya Israel ( Igice cya kabiri)

14 27-08-2019 - saa 10:00, Nsanzabera Jean de Dieu

Kuva imyemerere ishingiye ku madini yakwinjira mu rwa Gihanga, hakunze kugaragara imyemerere iheza abantu mu rujijo, rukururwa no kudasobanukirwa inyigisho zishingiye ku Mana ya Israel, aho bahigitse Imana y’i Rwanda, igahinduka Karobwa! Ariko se mu by’ukuri, hari itandukaniro ry’Imana y’i Rwanda n’Imana ya Israel?

Nk’uko tubikesha igitabo “Imana mu Banyarwanda, Abanyarwanda mu Mana’’, cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, tugiye kubasesengurira iby’iyo myumvire ihejeje abantu mu rujijo, bikaba n’imvano y’amakimbirane mu miryango migari y’Abanyarwanda, Abanyafurika n’isi muri rusange.

Nk’uko twabibasesenguriye mu gice cya mbere, tugiye gukomerezaho igice cya kabiri turebera hamwe, niba koko Imana y’i Rwanda ariyo Mana ya Israel, niba hari n’itadukaniro ryaba rihari naryo turijore.

Mu busesenguzi bw’amateka y’impitabihe ku myemerere y’Abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange, umwanditse Nsanzabera yagize ati “Nta kindi cyatumaga Abisirayeli bahora birata Imana nk’iyabo by’ umwihariko, nuko babonaga ubuhangange bwayo naho yabakuye n’ibyo yabakoreye uhereye ku basekuruza babo, bakumva ntacyo bayinganya, niko gufata umurongo ukomeye kandi w’ibihe byose wo kuyigira umwihariko wabo w’ibihe byose, niko guhora bitsitsa mu mvugo yabo bati ‘Uwiteka ni we Mana ya Israel’. Uko bwije nuko bukeye, bakarushaho gushimishwa n’icyo gihangange cyaremye isi kigahanika ijuru.”

Iyo myumvire ntaho itandukaniye n’iyo Abanyarwanda bari bafite, kuko nabo bahisemo kuyigira iyabo, kuko bari bazi neza ko ariyo bakesha kubaho ndetse n’ibyiza byinshi. Niko kugira bati “Imana y’i Rwanda’’, bagasubyemo bagira bati “Yirirwa ahandi igataha i Rwanda’’.

Iyo usesenguye inyito y’ibyiyumviro by’Abanyarwanda ku Mana, usanga byari bihanitse, koko rero n’ubundi aho umuntu yirirwa ni iw’abandi, ariko aho ataha niho iwe. Imana yagendereraga andi mahanga nko kuyasura ariko bwakwira igataha mu Rwanda, kuko niho hari urugo rwayo’. Aha bikaba bigaragara ko Imana Abisiraheli bemeraga ndetse bakayigira iyabo ari kimwe n’Imana Abanyarwanda bemeraga ikaba iyabo nabo bakaba abayo.

Bishatse kuvuga ko Abanyarwanda nta bigirwamana bagiraga ngo Abisiraeli bagire Imana y’ukuri. Agatsinda Abanyarwanda ni “Benimana Kandi Benimana ni bo benimigisha’’.

Ahaniho abemeramana bakomeza guhurira n’urujijo, aho Imana y’Abisirayeli, yaje gutandukanyiriza imico n’imigirire n’Imana y’i Rwanda. Urwo ruhererekane rw’inyigisho za ba Mwishakirandamu nizo zatumye Imana y’i Rwanda, itagihuza imico myiza n’Imana y’Abisirayel, aha akaba ariho abasesenguzi mu myemerere n’imyumvire nkezamana baheraho bavuga ko Abamisiyoneri b’Ababanyamadini, batuzaniye Imana y’Abanyaburayi, bimura Imana y’i Rwanda. Ese byaba aribyo koko?

Iyi mvugo n’iyi myumvire ifite aho ikomoka nk’uko twabikomojeho mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, aho twabagaragarije ko benshi bigisha Imana bayitiririra imico mibi n’ingeso zidahwitse, mu rwego rwo kuyicuruza no gutera abantu ubwoba ngo barusheho kuyoboka bwangu, babone icyanzu binjiriramo babasahura. Ari naho usanga mu by’ukuri koko Imana baje batwigisha itandukanye n’iyo Abanyarwanda twari dufite. Reka dusesengurire hamwe imiterere y’Imana y’I Rwanda n’Imana Abanyamadini batuzaniye mu ndangagaciro zihabanye.

Imana y’I Rwanda, irangwa n’ibi bikurikira

Imana y’i Rwanda ifatirwaho uburyo bwiza bwo kubaho, aho umuntu wese babonaga yuje ubupfura, ubumuntu n’ubuhangange, nibwo bagiraga bati “ Kanaka ni Imana y’i Rwanda’’, yabona ibyiza byose, agasetsa Imana yabimuhaye.

Imana y’i Rwanda yari igipimo cy’imibereho idahwitse, aho umuntu wese utagira ubumuntu n’ubupfura, nibwo bagiraga bati “biriya Kanaka akora, si iby’ Imana y’i Rwanda’’.

Imana y’i Rwanda, ni Imana ikunda Abana bayo, urubyaro rwayo arirwo Banyarwanda, ikaruha ibyo rwifuza byose, nta kiguzi.

Imana Abanyamadini cyangwa se Abanyaburayi batuzaniye mu iyamamazabutumwa, yo ihabanye neza neza n’iyo Abanyarwanda dufite n’iyo twemeraga. Imana batuzaniye irangwa n’ibi bikurikira:

Imana baje batwigisha, ni Imana y’igisambo kuko utayihaye ntiyaguha, ibi tubisanga muri Bibiliya birirwa batwigisha, aho badusomera muri Malaki bavuga ngo “Muravumwa wa muvumo, kuko mwese uko mungana mwanyimye ibyanjye…… Ngaho nimubingeragereshe murebe ko nta bagomororera imigisha mukabura aho muyikwiza’’.

Imana baje batwigisha, ni Imana irangwa n’akarengane ko kurenganya mwenemuntu n’abe. Ibyo tubisanga mu Kuva igice cya 20, aho mu mategako yatanze, harimo nuko ihora abana ibyaha bya ba se, kandi ntabyo bakoze. Mu gihe Imana y’i Rwanda, yo yigishije abayo ko icyaha ari gatozi, nta we ukwiye kuzira ibyaha bya ba se , bya nyina cyangwa se iby’ibisekuruza byabo.

Imana baje batwigisha, ni Imana igira inzika itababarira, ibyo bigaragarira mu nyigisho duhabwa, z’uko buri muntu wese avukana icyaha cy’inkomoko kidahanagurika. Ese koko icyaha amateka atwigisha cyakozwe na Adamu na Eva, twari dukwiye kukiryozwa ubuziraherezo, tukanakizira nk’uko amadini abitwigisha, Imana ikaba itarakibababariye ngo gihanagurwe? Ibyo byose, ntabwo mu myumvire y’Imana y’i Rwanda bibaho.

Imana baje batwigisha, ni Imana y’ingome imyaka yose yo kubaho kwayo. Ibyo bigaragazwa n’inyigisho zigishwa kenshi ko Imana yateguye umuriro utazima wo kuzatwikiramo abantu iteka ryose. Ubwo bugome ntabwo buzwi mu mu mateka y’Imana y’i Rwanda.

Imana baje batwigisha, ni Imana itagira urukundo, Imana idakunda abayo, yimakaza ivangura. Aho yahanitse ijuru, izaribamo yonyine ikavangura abo ishatse ikabajyana, abandi ikabasiga, yarangiza ikabashyiraho amananiza, ngo abatazayashobora ntibazarijyemo. Nyamara ibyo bisa bityo, ntibiranga Imana y’i Rwanda.

Ibi byose ni ibirema itandukaniro ry’imico-Mana y’i Rwanda n’imico-mana ya Israel cyangwa se abanyamadini batuzaniye.

Ng’ayo nguko, basomyi nimwinigure, mwe guhera mu rujijo, rw’Imana babigisha itari iyo, Imana ni imwe, abandi bakayitwerera imico n’ingeso zitari izayo, kugira ngo batere Abanyarwanda ubwoba, babasakire ubundi babone amaramuko. Njyewe nzakeza Imana y’i Rwanda, kuko niyo itagira amananiza, ntibe inyarukoni, ntibe igisambo kima abo yaremye, ntibe n’ingome itegura umuriro izatwikiramo abantu.

Imana yafatiweho ibintu byinshi, ariko byose bigamije kwimakaza kuganza kw’igihugu iki n’iki n’umuco wacyo mu batuye ibindi bihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Jules M 2019-09-03 09:30:23

Imana ni Imana, ntishyirwaho cyangwa ngo ikurweho n’amagambo y’ibiremwa byayo. Imana ya Israel ni na yo Mana y’i Rwanda, ni na yo Mana y’ibyaremwe byose n’ahantu hose. Ni Uwiteka, Iyo yahozeho, iriho, izahoraho kandi ntihinduka. Ifite ingoma n’amategeko (ibiba ku isi bitwigisha iby’ijuru) uyumvira azabana na yo iteka ryose, utayumvira azahanwa, Imana itugirire neza idushoboze kuyumvira, Amen!

2
M Bwimba 2019-09-01 03:55:27

Ntacyo narenzaho pe , iyi nyandiko iratomoye cyane . ibi uvuga nibyo koko Imana ni imwe, abandi bakayitwerera imico n’ingeso zitari izayo, kugira ngo batere Abanyarwanda ubwoba, babasakire ubundi babone amaramuko. Njyewe nzakeza Imana y’i Rwanda, kuko niyo itagira amananiza, ntibe inyarukoni, ntibe igisambo kima abo yaremye, ntibe n’ingome itegura umuriro izatwikiramo abantu.

3
wa Mazina Runesha.... 2019-08-30 15:36:52

Abyahudi si bo bishe Yeu, ahubwo n’Abaroma nibo bashatse kumwica gushaka kubakorera coup d’etat abaca mu myanya y’intoki,, ahubwo Abayahudi baramutanze, kuko Abaromabari babateye ubwoba ko nibatamwerekana barimburwa. Habambwe uwamutwaje umusaraba nta wumugarure akaburirwa n’ irengero, umunsi wa 3 akazamurwa mwijuru! Kubambwa n’icyaha cy’ubugome!

4
wa Mazina Runesha.... 2019-08-30 07:43:21

Mwebwe abavuga ko batwigishi gusoma no kandika nta we ubibagayra, na twe twabigishije kogosha obyo na byo! Ariko nti mwavuga ngo batwigishije kuyoboka Imana, ahubwo barayituyoboesheje. Ese ye Yezu yosomye misa? Ese ye yicaritse intebe y’abusolisiyo? Hari uwo yakijije ibyaha? Mwitwaza gusa wa Musamariyakazi! Ese yari Umujuje? Ese ye yari yasambanye na nde? Ese ye niyo aza kuba we yari guca urubaza rw’umwe? Muri ba Mwanababo.

5
Aloys 2019-08-28 04:37:03

Nta Mana y’abanyarwanda cg abayisraheli ibaho. Habaho Imana imwe yaremye byose. Niba abayisraheli batemera Yezu cg Bikira Mariya ibyo birabareba n’ubundi ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera kdi nta muhanuzi iwabo. Niba tuvuga neza abatwigishije gusoma, kwandika no kuvuga neza icyongereza n’igifaransa kuki twumva ko abatwigisha iby’Imana batubeshye ? Abamisiyoneri baje kutwigisha iby’Imana turabashima. Ababi bagaragayemo cg abashatse amaronko twese turabizi ko nta wabatumye n’iyo yaba ahari kdi adakomoka ku Mana. Amakosa yabaye yose yaba yaratewe n’unwikunde bwa bamwe n’ubujiji n’andi mafuti atabura mu bantu nk’uko abeza bahozeho kdi bazahoraho. Urugero rutari kure ni uko mu batagatifu kiliziya Gatolika ihimbaza buri munsi usangamo abantu b’ingeri zose mu bihugu byose mu bihe bitandukanye nyamara usanga bamwe mu bayobozi bayo mu ngeri zitandukanye ukaba utabasangamo. Ibi byerekana ko Imana atari iy’igihugu, ururimi cg umuco runaka ahubwo ko umuntu wese iyo ava akagera iyo ari uwayo. Uburyo bwo kuyigeraho no kuyigisha nibwo butandukanye. Kuko no mu Rwanda rwo hambere ntawavuga ko uburyo bwo gusenga Imana bwari butunganye 100% niba nta batubuzi babagaho (abapfumu baraguraga bashaka amaronko). Igihe cyose umuntu bintu byose habaho abeza n’ababi. Byongeye natwe ubwa ntawe uzi niba tudakomoka i burayi cg muri Aziya.

6
Mateka 2019-08-27 19:17:19

Dore ukuri ni uko umuremyi wa byose we tangiriro akaba n ishyerezo nkuko abakurambere babivugaga niwe witwa Imana hanyuma bakongeraho ’i Rwanda kuko ariyo yabahaye u Rwanda kandi ariyo bakomokaho nkuko biyitaga bene Imana aribyo bisobanura abakomoka ku Mana rero u Rwanda bavugaga ko ari intaho y Imana kandi nyine aho utaha niho iwawe bityo nyine niyo nyir u Rwanda bakayita Imana y i Rwanda kuko ariyo gakondo yabo nabo bakaba abana bayo.

hanyuma rero ubuyobe abazungu bazanye mu rubyaro rwavutse guhera mu bukoroni ni ukubibagiza abo baribo bakabibagiza amateka meza yabo bakabatsindagiramo kuyititira abandi (abazungu)niyo mpamvu bazanye amadini ari mu mazina maze bakayatsindika ku banyarwanda ngo noneho aho umunyarwanda yavugaga Imana y i Rwanda ngo iryo sano ariceceke ahubwo ahinduremo ko ari iya isiraheli,aho kuvuga Imana ya Gihanga kuko ariwe mukurambere wacu ngo bahinduremo ko ari Imana ya aburahamu aburahamu se uwo ni uwahe,ko umunyarwanda ari mwene Gihanga mu maraso akaba mwene Imana mu mwuka ueo aburahamu we aje ate?erega koko ubwo n abapasiteri bayobye bakumvisha uburyo iyo uvuze ngo Imana ya aburahamu aribwo Ikumva vuba ngo Imana ya isiraheli kandi ubwo bo ni abanyarwanda ukibaza uti ubwo buyobe koko babwemereye iki ukumirwa da,iyaba Imana koko yakumvaga vuba kuko wakoresheje izina ry umuntu icyo gihe ku munyarwanda yamwumva vuba igihe akoresheje Gihanga ati Mana ya Gihanga kuko Gihanga ni we Imana yaduyoranyirije gukomokaho mu mubiri urumva rero ko ukoresheje izina ry ikinyarwanda ariho yakumva vuba kurusha gukoresha iryo zina rya bazungu ngo aburahamu urumva rero ko ubuyobe ari bwinshi cyane kandi butsindagirwa n abanyamadini kuko bafite ubukoroni buteye ubwoba mu mitwe yabo,ibaze ariko bakakumvisha uburyo kwitirira Imana abanyamahanga ngo nibwo Ikumva vuba kurusha kuyihamagara nka so kuko niko abakurambere babigenzaga bo bayihamagaraga nka se ni nayo mpamvu bavugaga Imana y i Rwanda ntibigeze bakora ikosa ryo kuvuga ngo Mana y aha n aha reka reka bagiraga bati Mana y i Rwanda kandi bakamenyako ibera hose icyarimwe isi n ibiyuzuye ariyo yabiremye ariko bajayitirira u Rwanda kuko bari gakondo yayo nayo ari gakondo yabo,ibyo rero byose nibyo abazungu bakopeye maze bakuraho amazina y amanyarwanda bashyiraho ayabo maze abubu aho kuva Mana y i Rwanda ukumva ngo Mana ya isiraheli ukibaza uti ese ko mutajya isiraheli ngo mubaze uko bayita maze rwose muyibyite pe uko mushaka ariko mukarenga mugakoresha izina "Imana"kandi mwararimenyeye mu muco nyarwanda apana mu bisiraheli?

ikindi ni uko bariya bazungu bahinduye bibiliya bagakuramo amazina y abanyafurika bagashyiramo ayabo,ndetse izina "isiraheli"ntiryabayeho ahubwo ni iryahimbwe na bariya bazungu maze bakaricomeka muri bibiliya,uyu munsi ntiwabona bibiliya y umwimerere kuko barayibye maze barayihindura kugirango baziyitirira ariya mateka nyamara mu byukuri ni amateka y abirabura barimo n abanyarwanda ariyo mpamvu mubonako ibiri muri bibiliya bihura n ibiri mu muco nyarwanda itandukaniro rikaba amazina gusa kuko abazungu nyine bakuyemo aya banyafurika.

Kiriya gihugu ntago kitwaga isiraheli,kandi kiriya gihugu ntikiba muri aziya ahubwo kiba muri Afrika kikaba gifatanye na egiputa byombi byari bituwe n abirabura mwibuke ko n abanyarwanda bavuzeko ariho baturutse kuko bavuzeko bamanutse bava mu majyaruguru uburasirazuba bwa Afrika kandi niho hari isiraheli na egiputa,muzarebe ibyo abanyarwanda baryaga kera bihwanye n ibyo abo babatije ngo abisiraheli baryaga,yewe muzarebe n ibihano Imana batangaga visa n ibyo mu muco nyarwanda nka bya bindi byo guca inzigo uwishe akaba yatangwa we n umuryango we bakicwa kandi ibi Imana yarabikoze igihe umwe mu biswe abisiraheli yakoraga ikizira maze ubutaka bukamumirana n abe bose,yewe bari aborozi muribuka yakobo atoranya gosheni kuko ariho hari ubwatsi bw inka ze,ikindi bashakaga abagote benshi mwari mwabona abazungu bashaka abagore benshi se ko ibyo ari iby abanyafurika ,aburahamu yashatse mushiki we sara kuko ibyo ku ruhande rwa aba se batabibaraga nk isano rinini uko niko no mu Rwanda byari bimeze ariyo mpamvu washoboraga gushaka mubyara wawe(umwana wa mushiki wa so)ariko ntiwari kwemererwa gushaka umwana wo kwa nyoko wanyu kuko babarwa nkaho muvukana.

Rero rwose Imana nuyihamagara Imana y i Rwanda irakumva kuko ni iy Rwanda nyine,nuyihamagara ko ari Imana ya Gihanga irakumva kuko ni iye nyine,nuyihamagara Imana y aburahamu irakumva kuko yarayisengaga nyine ,Imana ntiyita ku mazina wayihamagayemo yita kuriyo ubwayo nuyihamagara izakumva naho rwose ibaye yita ku mazina nakumenyeshaka itari kumva abayita iy isiraheli kuko iryo zina ni irihimbano siko kiriya gihugu kitwaga aba bazungu batarakigabiza ubu,iyo iba yita ku mazina ntiwari kuyita Imana ya aburahamu ngo ikumve kuko iryo zina ni iry abazungu kandi ubwoko bwajyendanye n Imana bwari abirabura nukuvuga iryo zina aburahamu ni izina rihimbano abazungu bahimbye uwo mugabo w umunyafurika bishoboka cyane ko yari umunyarwanda cg undi munyafurika.

Nkaba mbabwira nti muve mu bujiji,n izina Yesu muvuga ntago rwose ariyo Imana yaje mu isi yitwa kuko iri ryakomotse mu bagereki ni iryo bahimbye mu rurimi rwabo , n abanyarwanda bari bazi "Kibogo"bisobanura umucunguzi Imana yohereje gupfira isi wishwe n abagome nyuma ikamuzura ikamuzamura mu ijuru ko bose batashyizeho igitutu abandi bati nimutavuga mu izina rya Kibogo ntago Imana izabumva?nuko abanyarwanda ari bene Imana batigeze bajya mu bucakura bw abazungu,abazungu icyo bashakaga ni uko mubashyira hejuru mukibagirwa ibyanyu kandi ukuri ni uko arimwe bakopeye mazr bakabizana mu ndimi zabo babibatsindikaho ku ngufu ngo nimumara gukurikiza ururimi rwabo muzitwe ko nta mateka mugira mu isi ndetse rwose harimo abamaze kubyemera ariyo mpamvu amateka yanyu meza muyitirira abazungu naho mwe mukiyitirira ay u ubukoroni n ubucakara nyamara amateka ya mberr meza muri iyi isi ari ay abanyafurika nibo bavumbuye ibyo isi ya none ishamikiyeho byaba imibare ,ubugenge,ubutabire,intekerezo n imyemerere cyakora imyemerere yo ntibayivumbuye ahubwo bayimenye kuko bajyendanye n Imana kuva yabarema.

7
Salihoma 2019-08-27 16:05:38

Igihe kirageze ngo abantu tuve mu rujijo, tureke bya bintu bya " bible said, ijambo ryima rivunga ngo nandi magambo akoreshwa kunyungu zabantu runaka." Bibiriya ni igitabo cyanditswe n’abantu babahanga nticyahumetswe n’imana nkuko bamwe babivuga kubera ko iyo biza kuba aribyo abantu bose bakabaye bayisubanura kimwe banayemera kimwe, ikindi kandi mwibuke ko hari ibitabo byinshi byagiye bikurwamo ku nyungu za bayanditse bitewe n’intego bafite. Imana ntishakishwa ahubwo ibana natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi ,nta mana yahantu runaka ibaho imana ni iyacu twese.

8
Emmanuel 2019-08-27 12:28:28

Nanjye ntyo!

9
hitimana 2019-08-27 12:05:31

Nta Mana y’i Rwanda cyangwa Imana ya Israel ibaho.Bible yerekana ko Imana ko hari Imana y’isi yose.Ibindi bavuga ni ibintu bishingiye gusa kuli Nationalism.Ni nka bya bindi bavuga ngo "Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda".Isomere muli Ibyakozwe 10,umurongo wa 34.Haravuga ngo"Imana ntirobanura ku butoni.Ahubwo muri buri gihugu umuntu uyumvira,niwe yemera gusa".Abakristu nyakuri nabo nuko.Ntabwo baronda amoko cyangwa ngo babe nationalistic.Ni icyaha.Ikindi tugomba kumenya,nuko kuva Abayahudi banga kwemera ko Yesu ari Umwana w’Imana,ndetse bakamwica,Imana yabakuyeho amaboko.
Bible ivuga ko Umuyahudi nyakuri ari umuntu wese wumvira Imana na Yesu.Kugeza n’ubu ntabwo Abayahudi bemera Yesu.

10
Mutagatifu 2019-08-27 09:50:06

Iyo uri umushakashatsi mwiza, ukaza kubona ko icyo wifuzaga gukoraho ubushakashatsi abandi barangije kugikoraho ubushakashatsi ndetse n’imyanzuro yarashyizwe ahagaragara, ntushobora gukora ubushakashatsi bumwe n’ubwo abandi bakoze. Byaba ari ukwangiza igihe n’amafaranga. Urugero: Uretse kunoza no kuvugurura, ubu ntushobora kuvuga ngo urashaka kuvumbura imodoka, igare, ipikipiki. None se ko Imana yigaragaraje ko byarangiye, kuki abantu bakongera gufata undi mwanya ngo barashaka Imana y’i Rwanda, y’i Burundi, ya Buda, ya .................,? Imana yohereje Umwana wayo Yesu Christo, waje adusobanurira byose bikenewe ku kumenya Imana, byari nyuma y’abahanuzi benshi nabo Imana yakoresheje ngo wenda abantu bagira icyo bakuramo. Gusa ikibazo cyabayeho ni ikibazo cy’ururimi. Aha Imana yakoresheje uburyo bwinshi kugirango byandikwe mu ndimi zitandukanye maze twese bitugereho. Yanakoresheje abavugabutumwa b’abavukagihugu kugirango tubibwirwe mu rurimi twumva. None se ikindi abantu bashaka ni iki? Gusa ikintu kinanira burya ni uguca bugufi. Urugero: Cyera abantu bajyaga i Bwami bagaca bugufi bagakoma yombi sinakubwira, ariko ubu kugirango ubyuke mu gitondo ubanze upfukame hasi ku mukeka uvuge uti Data nzi ko uriho kandi uri inkomoko yanjye none nkaba ngushimira ko unyongereye kurama kdi ugakomeza kubana nanjye urushaho kunyimenyesha no kundinda, kdi nkaba ngushimira urukundo n’ineza byatumye utwimesha twe abaremwe nawe nk’uko wabishatse ubinyujije cyane cyane mu mwana wawe Yesu Christo n’abahanuzi batandukanye; iteka, icyubahiro, guhimbazwa no kuramywa bibe ibyawe wowe nyir’imbaraga, ubwenge no kubaho, iteka ryose, mw’izina rya Yesu Christo ngushimiye kdi nkwishingikirijeho. Amen. Nyuma yo gusenga nk’uku, ibikurikiraho si ibyawe. Iyaguhanze nayo izakwereka ko ikumva kdi ko ishima guca bugufi no kuyishakana umwete.!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza