IGIHE

Imyemerere ihejeje abantu mu rujijo: Imana y’i Rwanda, Imana ya Israel ( Igice cya mbere)

8 23-08-2019 - saa 10:10, Nsanzabera Jean de Dieu

Kuva imyemerere ishingiye ku madini yakwinjira mu rwa Gihanga, hakunze kugaragara imyemerere iheza abantu mu rujijo, rukururwa no kudasobanukirwa inyigisho zishingiye ku Mana ya Israel, aho bahigitse Imana y’i Rwanda, igahinduka Karobwa .

Nk’uko tubikesha igitabo “Imana mu Banyarwanda, Abanyarwanda mu Mana’’, cyanditswe n’Umusizi NSANZABERA Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, tugiye kubasesengurira iby’iyo myumvire ihejeje abantu mu rujijo, bikaba n’imvano y’amakimbirane mu miryango migari y’Abanyarwanda.

Mu busesenguzi bw’amateka y’impitabihe ku myemerere y’Abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange, uwo mwanditsi yagize ati “‘Kuva isi yaremwa n’ijuru rigahanikwa , Imana ni imwe mu bihe byose, ari iyo amahanga yiyitirira, ari iyo Abanyamadini bigisha nta tandukaniro rihari. Imana y’Abasekuruza b’Abisirayeli n’Imana y’Abakurambere b’Abanyarwanda n’andi mahanga, ni Imana imwe. Ahubwo Imana bemera cyangwa se bigisha bakayiringira muri byose, itandukanira mu myumvire n’uburyo bayifata. Ibyo bikagaragazwa n’uburyo amahanga yagiye ayifatiraho igenamigambi ryayo n’imico bagiye bayiha itandukanye, bituma Imana yo mu burayi itandukana n’iyo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Imana ni imwe ku isi yose, aho itandukanira mu muco no mu mu myigishirije abantu bayiha bitewe n’icyo bagamije kugeraho.”

Imana yafatiweho ibintu byinshi, ariko byose bigamije kwimakaza kuganza kw’igihugu iki n’iki n’umuco wacyo mu batuye ibindi bihugu (Nationalisme). Kugira ngo amahanga ahatire ibihugu byinshi kugendera ku mahame y’umuco wabo, ibitekerezo byabo biyobore isi, yagiye yifashisha Imana, kugira ngo abantu barusheho gutinya no kuyoboka bwangu.

Mbere y’uko Imana yiharirwa n’Abanyamadini ikaza no kuba umwihariko w’ibihugu bimwe na bimwe, yari amaraso y’umuryango mugari w’abatuye isi, bakaba muri yo nayo ikaba muri bo, buri muturage wa buri gihugu, akiyumvamo ari umwana w’Imana, na mugenzi bikaba uko. Noneho igihe kiza kugera, ibihugu bitangira kuyigira umwihariko wabyo, bikayiyitirira bikayigiraho ubuzare buruta ubw’abandi.

Muri ibyo bihe, nibwo imiryango iyi n’iyi y’abatuye isi na Leta z’ibihugu by’ibihangange ku isi, zagiye zishyira Imana mu igenamigambi ryayo, bitewe n’intego bimirije imbere.

Mu bihe by’ibisekuruza bya mbere mu birari by’amateka ya bene Yakobo nibo bihinduye umuryango mutagatifu Imana yemera kandi igomba gucishamo ibyiza byose igenera ibiremwa byayo bigandagaje ku isi. Iyo myato bakayivuga aho bageze hose, bakayikandagiza n’amahanga abazengurutse, ko ariyo ibaha ubuhangange. Aho niho bagiraga bati “ Uwiteka ni we Mana ya Israel’’, Abanyarwanda nabo bakagira bati “ Imana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha i Rwanda’’.

Ahasaga mu wa 325 mu bihe by’ubwami bwa Kositantine, ubutegetsi bw’Abanyaroma bwayifatiyeho bushimangira amahame y’idini ryabo.Imana iba urufatiro ntayegayezwa rw’idini ry’Abanyeroma ryitwa Gatolika, utari muri iryo dini, ahinduka umwanzi w’Imana. Mu nkundura yatangijwe n’Umupadiri w’Umudage Dr Martin Luther impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu, yabaye intango y’andi madini yose yo ku isi, yo guhangwa afatiye ku Mana, kugira ngo uwo muhora wari umaze kuremwa n’Abagatolika b’i Roma uyitandukanya n’abantu yaremye, ukurweho, bose bibumbira mu miryango n’amadini yitirirwa Imana.

Ku ngoma y’umwami w’Abongereza James watwaye ubwo bwami kuva mu wa 1603-1625, ni we waciye iteka ko Politiki y’abongereza igomba gufatira ku Mana, ari nawe wacapishije Bibiliya yamwitiriwe mu wa 1612( King James Bible). Ni we washyizeho gahunda yo kurahirira kuri Bibiliya igihe cyose umuyobozi arahirira kuzubahiriza inshingano ze. Ihame yashyizeho ryo gushyiraho Politiki yitirirwa Imana, ryogoga isi yose, cyane cyane mu bihugu u Bwongereza bwakoronije. Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, ibihugu byinshi byo ku isi, bimaze gutora umuco wo kurahirira kuri Bibiliya nk’ikimenyetso kigaragariramo Ijwi ry’Imana cyimakajwe n’amadini.

Muri yo nkundura yo kurema gahunda z’isi zifatiye ku Mana, Abanyamerika n’Abanyaziya, bahisemo kuyubakiraho intambara zose barwana n’andi mahanga. Intambara zose n’ibitero bagiye kugaba mu mahanga adacana uwaka nayo, bakazitirira Imana. Aho ni naho havuye imvugo ikunze gukoreshwa cyane cyane mu bihugu bya Aziya yo kurwana intambara ntagatifu.

Bigeze muri Afurika, byo byahinduye umuvuno, abogezamana b’abanyamadini, baje kuyikangurira Abanyafurika nk’aho bayibarusha, bitwaje ikindi cyerekezo kitari icyo Abongereza,Abanyamerika n’Abanyaziya bari barahisemo.

Imana Abanyamadini baje gusakaza muri Afurika, ni Imana bafatiyeho ubucuruzi, no gusahura imitungo kamere y’Abanyafurika, dore ko bahasanze imitungo kamere itagira ingano kandi bene yo bayikomeyeho. Niko kwiga umuvuno baca kugira ngo babasahure, niko kwitwaza Imana nk’ikitegererezo cyo kudakunda iby’isi no kuyigaragaza nk’igihangange kitagaragara, kirimbura ukigomeye. Inyigisho zabo ziza ari izo gucuruza Imana muri Afurika no mu Rwanda, cyahawe inyito ya kimwe mu icumi n’amaturo yo gushima, inyiturano, ibirundo n’ayandi.

Aha niho benshi mu batekereza b’isi, bagiye bakura ibitekerezo by’imishinga ifatiye ku Mana, kugira ngo abaturage bayo barusheho kuyoboka byihuse. Ibihugu by’ibinyantege nke, bihura n’uruva gusenya kuko imigirire, imibereho n’imyumvire-Mana bavomaga mu muco wabo yatangiye guhanagurika. Babura icyo bafata n’icyo bareka. Inyigisho zuje iterabwoba ry’Imana irimbura, ryazengereje Abanyafurika by’umwihariko u Rwanda, bigatuma bemera ibyo batazi, bakareka ibibubatse, bakarushaho guhunga no kureba igitsure icyabahatse imyaka myinshi!

Igihamya cy’ubu busenguzi, nuko uzasanga uko ku mugabane w’IiBurayi bafata Imana, bitadukanye n’uko Abanyaziya bayifata, imigirire n’imyumvire y’Imana muri Afurika, ugasanga ihabanye n’iy’Abanyamerika.

Kuki ibyo byose biba, kandi Imana ari imwe? Byose biterwa n’inyungu baba bifuza ku ishyanga iri n’iri cyangwa isi muri rusange, bagahitamo kuyitegekesha imico runaka bahisemo kwitirira Imana ngo ibageze ku nyungu zabo,kuko ariyo itinywa kandi ibyayo bikubahwa na bose, ari naho usanga bayitirira imico idahwitse, na muntu waremwe nayo atagira mu mibereho ye.

Mu gice gikurikiraho, tuzarushaho kubagaragariza uburyo Imana y’i Rwanda n’Imana ya Israel, ari Imana imwe, usibye abayitandukanya bagamije inyungu zabo, bimakaza umuco w’ubusambo no kuba ba rusahuriramunduru.

Imana yafatiweho ibintu byinshi, ariko byose bigamije kwimakaza kuganza kw’igihugu iki n’iki n’umuco wacyo mu batuye ibindi bihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
wa Mazina Runeshantambara 2019-08-26 15:21:34

Menya ukuntu ubujiji bwatwishe:: Mat 10:5, 12:15, na 16:20, ubwo se bikubwiye iki? Nkuko Bw. NSAZABERA abivuga n’ukuri. Shakisha igitabo "Kamarampaka Gatigisimu Nyarwanda" usobanukirwe neza. Erega; twicwa n’ubujiji! Ese wowe bazakubwira ko i wanyu ari Abapagani ukemera, ubwo nti bazaba bakumaze? Umuvumo w’ababyeyi n’uw’Imana uzawuhungira he? Yezu ati: "Senga Imana yawe ari Yo yanje", kandi na We yarasengaga! Ati: "Unyemere wemere n’Uwantumye." Ubwo se ni nde? Ati: " Naje gushimangira amategeko". N’ayande se? Ko yayasanze ho se? Wowe uyakuyeho lero ushinze Intebe ya Abusooiyo! Ni mureke ubujiji.

2
john 2019-08-24 06:39:07

Hari Imana imwe yo yaremye isi n’ijuru nibiyigize byose yimenyekanishije ifata Israel nkishyanga ryayo nyuma twese itugira ubwoko bwayo binyuze muri Yesu Kristu ngo umwemera wese abe umwana uwayo.Ntabwo haba imana y’Urwanda,Congo ,Burundi,France,...uwo Ni umwuka wubuyobe bwigomeka ku Mana.

3
Emmanuel 2019-08-24 02:51:48

Byose ni Politike,urushije abandi kumvikanisha Imana ye ko ariyo y’ukuri arabategeka akanagenga n’imitekerereze yabo kubyerekeye Iyobokamana niyo mpamvu tuvuga ko ngo Abakurambere bacu ari Abraham, Isaac,na Yakobo!?

4
John RUTABANA 2019-08-24 01:39:39

mbanje gusuhuza NSANZABERA,
Urakoze kudusangiza ubumenyi bushingiye kumvanimvano bishingiye ku mana.
komeza udufashe natwe twiteguye kwiga tukazigisga abandi

5
Sandra 2019-08-23 23:50:10

Nta mana ibaho. Tuza.

6
UMWIZERA 2019-08-23 08:03:30

No ne se ko Imana ari imwe kuki abantu rwose bagaragara nk’abajijutse wumva bavuga ngo Imana y’Urwanda cyangwa ya Israel?Dore naha byakoreshejwe! Ikibazo gihari gikomeye kuri buri wese ni ugushimisha inarijye akurura yishyira. Dufite Imana imwe Data wa Twese waremye Ijuru n’Isi n’ibiyirimo byose. Dufite amategeka y’Imana agaragaza ingoma yayo n’icyubahiro tuyiha ndetse n’icyo duha amategeko agenga ingoma yayo niba koko ibyo tuvuga atari ku magambo gusa nyamara ibyo dukora bigahakana ingoma y’Imana tugiye gutaha vuba bidatinze. Abiboneza nk’uko uwo aboneye nibo bitwa abatoranijwe kandi rwose nubwo isi yakubaka ubwigomeke ariko bizarangira biboneye ko aribo bibeshyaga. Imana y’igihugu cya Isreal gusa cyangwa Imana y’i Rwanda ntabo zakiza. Dusenge Imana yaremye Ijuru n’Isi nibirimo byose natwe ubwacu kandi iyo ntihinduko nkuko abantu bahinduka cyangwa bahindura ibintu. Kandi ababivuga batanabizi bakwibaza ngo Israel bisobanura iki izo mpaka zose zashira.

7
olly 2019-08-23 07:41:56

IMANA YA ISRAEL SIYO MANA YIRWANDA SHA SE KO BITANITIRANWA BYASA BITE.

HANYUMA SE ALLAH ARIYO MANA YO MURI ISLAM YO IKAJYAHE??? KO NUMVA WIBANZE UYA ISRAEL CYANE GUSA, NIBA WIYEMEJE KUVUGA KU MANA KOMOZA KURI ZOSE TUKUMVE.

8
karangwa 2019-08-23 03:52:49

Uzi ubwenge cyane, urakoze kuri iyi nkuru irimo ubusesenguzi bwinshi. Abigisha iyobokamana baryigisha uko bashaka bitewe nicyo bashaka hanyuma rubanda nyamwinshi rutazi iyo biva nyo bigana rukahayobera utwabo tuhatikirira. Nakifuza ko leta nkuko isanzwe ibikora yashyiraho amategeko akarishye ahana uwitwaza amadini agamije kuyobya no kurya utwa rubanda rukiri mu bujiji.

Kwamamaza