IGIHE

Imiryango yahamije ibigwi mu mateka y’u Rwanda: Igicumbi cy’umuryango w’umwami Ndoba

3 20-11-2019 - saa 13:04, Nsanzabera Jean de Dieu

Mu mateka y’abakurambere mpangarwanda, hari imiryango yagiye ihamya ibigwi n’ibirindiro, ikagira amavugwa ku bw’ibigwi n’ibirindiro babaga barakoreye igihugu, hagati mu muryango mugari bakomokamo.

Ni imiryango yagiye igira amaboko akomeye kubera kugira imiryango migari igizwe n’abantu benshi kandi bagwije ubugabo igitinyiro n’ubuhangange. Muri iki gice tukaba tugiye kubatekerereza amateka y’igicumbi cy’umuryango mugari ufite inkomoko ku mwami Ndoba, iki kikaba ari igice gikurikiraho mu bindi bizakurikiraho mu kubatekerereza imbumbe y’imiryango migari yabayemo ibihangange ikanagira n’inzu zikomeye mu mateka y’u Rwanda.

Nk’uko tubikesha igitabo “Iyororoka ry’Abanyarwanda, inkomoko y’imiryango migari ’’ dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda, tugiye kwinjira mu muryango mugari w’abakomoka kwa Ndoba, mu mavu n’amavuko yawo n’inzu z’ibihangange zawukomotseho.

Ndoba ni mwene Ndahiro Ruyange rwa Yuhi Musindi, umwami wo mu mu muryango mugari w’Abanyiginya na Monde ya Gahutu, ukomoka mu muryango mugari w’Abega, yategetse ahasaga mu wa 1213 kugeza mu wa 1246. Ni umwami wa 5 mu bami 28 bategetse u Rwanda, akaba n’umwami wa 5 mu Berekeza 34 b’umushinga wo kubaka u Rwanda.

Umwami Ndoba ni umwe mu Bami b’u Rwanda bagize inzu z’imiryango nyinshi ugereranyije n’abandi bami, akaba ari na we wagize inzu z’imiryango ntabarika mu bami bose bamubanjirije n’abamuherutse. Ndoba, yakomotsweho n’inzu z’imiryango zigera kuri 13 zabaye ibihangange mu mu muryango mugari w’Abanyiginya kugeza ubwo aya mateka yandikwaga na n’ubu akivugwa.

Yagize n’imimaro myinshi mu bigaragara mu gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka u Rwanda. Amateka atugaragariza ko Umwami Ndoba ya Ndahiro, yabyaye abana benshi, biganjemo Abahungu 11 aribi Mujiji, Mugunga, Mukobwa, Muturagara, Munyiga, Nyamuhanzi, Mupfumfu, Cyambwe, Biharage, Cyoba na Neza.

Aba bagabo b’Intarumikwa, nibo babaye inkomoko y’inzu z’imiryango zo kwa Ndoba zikomoka mu muryango mugari w’Abanyiginya. Inzu z’imiryango zikomoka kwa Ndoba ni:

Abanyiginya b’ABAJIJI bakomoka kuri MUJIJI wa NDOBA ;

Abanyiginya b’ABENEMUGUNGA bakomoka kuri MUGUNGA wa NDOBA;

Abanyiginya b’ABAKOBWA bakomoka kuri MUKOBWA wa NDOBA;

Abanyiginya b’ABATURAGARA bakomoka kuri MUTURAGARA wa NDOBA;

Abanyiginya b’ABENEMUNYIGA bakomoka kuri MUNYIGA wa NDOBA;

Abanyiginya b’ABENENYAMUHANZI bakomoka kuri NYAMUHANZI ya NDOBA;

Abanyiginya b’ABENEMUPFUMFU bakomoka kuri MUPFUMFU wa NDOBA

Abanyiginya b’ABENECYAMBWE bakomoka kuri CYAMBWE cya NDOBA

Abanyiginya b’ABENEBIHARAGE bakomoka kuri BIHARAGE bya NDOBA

Abanyiginya b’ABENECYOBA bakomoka kuri CYOBA cya NDOBA

Abanyiginya b’ABENENEZA bakomoka kuri NEZA ya NDOBA

Abanyiginya b’ABENEGAHAYA bakomoka kuri GAHAYA ka RWASA rwa TURAGARA ,

Abanyiginya b’ABATARE bakomoka kuri KAREMERA NTARE RUSATSI rwa SINZI wa NYAMUHANZI wa NDOBA.

Abakomoka muri iyi miryango bararumbutse cyane muri uru Rwanda, ku buryo babumbye hafi kimwe cya kabiri cy’abakomoka mu muryango mugari w’Abanyiginya.

Ngaho iyo mwama mukuru wa Ndoba mu mizi yanyu mikuru ( Urabe wumva muntu w’i Rwanda, ibyo nibyo bisekuruza by’iwanyu mu muryango wo kwa Ndoba).

Umwami Ndoba ni umwe mu Bami b’u Rwanda bagize inzu z’imiryango nyinshi ugereranyije n’abandi bami, akaba ari na we wagize inzu z’imiryango ntabarika mu bami bose bamubanjirije n’abamuherutse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-12-07 01:14:57

@Asiimwe, erega hanze aha hari abantu batazi ko u Rwanda rwahozeho kuva cyera! Ntibashaka kwemera ko Gacaca cg se Girinka ari gahunda za cyera zabayeho kubwa Gahindiro!

Nyamara kumenya amateka yacu ntako bisa, ntushobora kumenya aho ujya utazi iyo uvuye. Igihe nimukomeze mwandike no kuri Gahindiro maze amagambo ashire ivuga!!

2
Asiimwe 2019-11-21 07:33:55

Gakuru we, nubwo ntazi imyaka yawe ariko ubwenge ufite buri hafi ya ntabwo. Niba iy’Imiryango yatuma utana, nubundi waranyanze cyera. Twebwe turabikeneye kandi bituma tubana instead yogutana. Igihe mukomerezaho

3
gakuru 2019-11-20 09:47:39

Igihe si iki. Byaba byiza amateka y’imiyango tubaye tuyarekeye mu bitabo. Ese ibyo bifite icyo byungura uretse gutanya abanyarwanda?
Ni byiza kugira ubwenge. Ibyo kwandika birahari byinshi.

Kwamamaza