IGIHE

Ikinyoma cyemejwe: Abazimu b’Abanyarwanda ni abadayimoni, ab’Abanyaburayi ni abatagatifu

33 5-08-2018 - saa 09:52, Nsanzabera Jean de Dieu

U Rwanda nk’igihugu rumaze imyaka igera ku 118 n’igice (2/1900-8/2018), rujwemo n’imihini mishya y’imyemerere yamamazwa n’abanyamadini, ukuri kw’ibiriho kugeza ubu, ni uko nta n’umwe mu bamamazamadini wigeze acira Abanyarwanda akari urutega.

Binjiye i Rwanda basenya ibyo basanze, baduha ibirohwa turahohomera, baturinda gusesengura ngo tuvangure ibyo batuzaniye tubihuze n’umuco wacu, byinshi mu byo twagiye tubona mu mateka y’amadini mu Rwanda, byagiye byimakaza ibinyoma bihanitse bya ba mwishakirandamu, nyamara ibyo binyoma byaremejwe, bihabwa intebe, ku buryo byabaye ngenderwaho mu buzima bwose bw’igihugu n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

Ni muri ubwo buryo, dutangiye ubusenguzi bw’igihe kirekire bw’ibinyoma byagiye byemezwa ku mpamvu z’inyungu z’amadini na n’ubu zikaba zimaze kuba ukuri kwa karande mu muco nyarwanda.

Insanganyamatsiko y’igihe kirekire ni igira iti “Ikinyoma cyemejwe” Iki akaba ari igice kibimburira ibindi bizagikurikira aho kigaragaza uko Abakurambere b’Abanyarwanda babaye abadayimoni n’amashitani naho abazimu b’abazungu cyane cyane Abanyaburayi bo bakaba Abatagatifu.

Mu mikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda niho dusanga imvugo “Abazimu n’Abazima” aho Abazimu ari abapfuye naho abazima ni abagihumeka umwuka w’abazima.

Abakurambere b’Abanyarwanda batakiriho, baribukwaga bagahabwa icyubahiro kibakwiye nk’abasize umusanzu wabo mu mushinga wo kubaka u Rwanda kandi wakwinjira mu muco utandukanye w’ibihugu binyanyagiye ku isi, ugasanga buri shyanga rigira uko ryubaha abakurambere baryo batakiriho, bakabaha agaciro bakagenda ibihe byo kubibuka uko bakurikirana nk’umuterekeza wakorwaga mu muco w’Abanyarwanda, bakarushajo kuzirikana ibyiza bagejeje ku miryango yabo n’igihugu muri rusange.

U Rwanda nk’igihugu cya Benimana rufite amateka maremare yuje ibigwi bidacuka byarugejeje aheza hatangarirwa n’amahanga, kuba rwari rumaze imyaka isaga 927 (1091-2018) ubwo aya mateka yandikwaga ni uko rwari rufite ibigwi byatumye rukomeza kuba u Rwanda.

Abaharaniye ibyo bigwi ni Abakurambere mpangarwanda barwubatse rukaba ubukombe rukaba igihugu tuganjemo, amajya n’amaza.

Mu iyubakwa ry’u Rwanda ryagizwemo uruhare n’Abami 28 n’Abaperezida 6, bose uko ari 34 ubwo aya mateka yandikwaga, amateka adutekerereza ukuri k’uruhare rwabo mu mushinga wo kurwubaka baba abashyizeho itafari ryabo kugira ngo rurusheho kujya ejuru n’abagize uruhare mu kurusenya bahanantura itafari ku rindi kugira ngo ruzime.

Ibigwi twitaho ni iby’abarwubatse, naho abashenye, ababaye inganzwa n’ibigwari nabo bavugwa amateka nk’abatentebutse bagatatira igihango cy’uwabaremeye ibyiza birimo igihugu nka gakondo y’ibihe n’umushinga wo kucyubaka.

Ikigaragarira buri wese utuye u Rwanda, ni uko abo bakurambere bakoze kandi bagomba kubishimirwa.

U Rwanda rwarwaniwe ishyaka ryo kurwagura n’imitwe y’ingabo isaga 128, amaraso y’abatagira ingano arahamenekera arimo Abatabazi b’Abacengeri 17 bamennye amaraso yabo kugira ngo rwigarurire ibindi bihugu, kugeza ubwo ubutaka bwari isibaniro ry’ibihugu 29, buhinduka igihugu kimwe kitwa Rwanda.

Abagabo b’intarumikwa bahatikiriye, abasore b’imigenda bahagendeye, amashyo y’inka yahahamuriwe nta wayabara ngo ayagereho! Impirimbanyi z’ibyiza n’Intiti zihanga ibishya byubaka imiryango muri rusange, nta wazivuga imyato ngo ayicutse! Kuko barakoze pe!

Bitanze batizigama, baruhanga ruga igihugu gifite amarorwa n’amavugwa, Intwari zikagabirwa iminyago, ibigwari bigahwiturwa, bikiyinira bikegukira u Rwanda.

Kugeza ku mwaduko w’ibituku mu Rwanda mu wa 1900, u Rwanda rwari igihugu gisa neza bitavugwa, igihugu gitemba amata n’ubuki, igihugu cya Benimana, ahari intaho y’Imana, agatsinda yirirwaga ahandi igataha i Rwanda.

Abo bakurambere mpangarwanda, bahawe agaciro k’ikirenga mu miryango yabo n’igihugu muri rusange, bose bakajya bafatwaho icyitegererezo cy’ibihe byose mu miryango bavukamo n’igihugu muri rusange, abakiriho bakajya babaterekera babibuka byo kuzirikana ibyiza bagejejeho igihugu n’urugero rw’ikirenga ku budahindukira ku ijambo bagaragaje mu kurwubaka.

Uwo muhango wo kubibuka wakozwe imyaka myinshi, ugenda wungikanya no gusubukurira aho izo ntwari zari zigereje mu mushinga wubaka u Rwanda, wamaze imyaka myinshi urasa intego kuko ihame ntakuka kandi ngenderwaho ku isi yose, nuko buri shyanga rigira imigenzo n’imihango ibafasha kuzirikana no guha icyubahiro abakurambere babo batakiriho, no mu Rwanda umujyo wari uwo.

Haje inkonkobotsi z’abanyamadini zizana imyumvire idasanzwe, ihabanye n’uko Abanyarwanda babyumvaga kandi banabyemeraga. Inyigisho yamamaye kandi ikigishwa mbere y’izindi, ni iyo kwangisha Abanyarwanda abakurambere babo, bakabibagiza ubutwari n’ubuhangange bwa ba sekuruza b’ibihe igihumbi.

Babambuye agaciro bari bafite, baba incishwabugufi nk’abatagira ababo, imihango yo kubibuka no kubafataho urugero rwiza rwo guhanga igihugu no kucyubaka irazima, Abanyarwanda bamera nk’impehe kandi bafite inkomoko.

Birasanzwe ko mu Kinyarwanda, uwapfuye aba ari umuzimu, naho ukiriho akitwa umuzima, Abanyarwanda bigishijwe ko Abakurambere babo ari bo bitwaga abazimu, ko ari abagome, igihe cyose bashobora kubatera bakabagabaho ibitero, bakica ababo, bakabambura urubyaro, bakabamaraho inka n’ubundi butunzi.

Nyamara icyo ni ikinyoma cyemejwe gihabwa intebe mu rwa Gihanga, ariko se ubundi ni byo koko abazimu b’Abanyarwanda batera ababo bakabagirira iby’ubugome? Isi yose mu bihugu bitandukanye nta gihugu kitagira abazimu (abantu babo bapfuye) nyamara ntaho hagaragazwa ko abo bantu babo batakiriho bigeze bagaruka bakabatera bakabagirira ibya mfura mbi!

Aho niho hagaragarira inyigisho z’ubugome, zigamije kwangisha Abanyarwanda abakurambere babo, babahindura abagome, abicanyi n’izindi nyigisho mbi nk’izo. Byinshi mu babigize urwitwazo, byaturukaga ku burozi bwatangwaga, cyangwa se inzangano z’akamama zimakajwe igihe kirekire, umuntu agahura n’ibibazo byo kurwaza, gupfusha, kunyagwa n’ibindi.

Abanyamadini bamusuye byitwa ko baje kumuhumuriza no kumufata mu mugongo, bakamwemeza ko abo bantu bihishe, bamuteza indwara zidakira, bamuteza ibibazo bidahora, ari abakurambere be bamuteye bityo akaba agomba kubibagirwa, ibyo kubaterekera no kubibuka bakabireka.

Ng’uko uko abanyamadini bigishije ko abakurambere mpangarwanda ari abagome batifuriza icyiza imiryango yabo ikiriho. Aho niho umuntu yakomeza kwibaza niba umuntu wapfuye atari umugome, afite ubupfura n’ubunyangamugayo nk’ubwaranze abakurambere b’u Rwanda, yagera ikuzimu akaba aribwo ahinduka umugome atarabwigeze kandi atarabwigishijwe akiri ibuzima?!

Abanyarwanda bigishijwe ko abantu babo bapfuye ari bo bitwa abazimu, ari abadayimoni bamanukiye isi kuyihozaho ibyago n’amakuba, ababyeyi bacu batubyaye, bakatwonsa, bakaduha uburere ntayegayezwa, bahinduhwe ingabo z’umubi satani!

Mu masengesho abanyamadini basenga, ntibahwema no kuzanamo ijambo ryo kwirukana abazimu, abavugwa mu masengesho, ni abakurambere bacu batabarutse, bahwanyijwe n’abadayimoni.

Bashatse kuvuga abadayimoni, bavugwa mu izina ryabo, ariko bavuga ko abazimu ari bo badayimoni, ariko nta mugayo n’ubundi, ntiwakira ukibana n’ukuroga! Inyigisho benshi bonse mu ibere rya ba nyina, ni uko Abakurambere bacu ari abagome, batagira icyo bifuriza imiryango yabo igifite ubuzima.

Intumwa z’amadini zatumwe i Rwanda, zaje zogeza ibyiza by’abazimu babo, zipfobya ubutwari bw’abacu. Aho niho hacengejwe inyigisho zihamya ko abazimu b’abazungu ari abatagatifu (Abaziranenge, abatagira icyaha), naho ab’i Rwanda bo ni abadayimoni, abanyabyaha karundura, inkozi z’ibibi zanzwe na Rugira! Icyo ni ikinyoma cyemejwe, gihabwa intebe mu gihugu cya Benimana. Abakurambere baziraga inenge, bari abana b’Imana, yirirwaga ahandi igataha i Rwanda! Bateshejwe agaciro bene ako kageni!

Gihanga wahanze u Rwanda akaduha gakondo tuganjemo ibihe byose, Ruganzu Bwimba watabariye u Rwanda, akabimburira abandi mu kwagura igihugu, Cyilima Rugwe, intango y’ubutabera bwunga, Ruganzu Ndoli wakuye u Rwanda mu nzara z’amahanga! Mutara Semugeshi umutekereza w’imiyoborere myiza yegereza abaturage ubuyobozi, Cyilima Rujugira, isoko y’ubugabo no kwihangana. Yuhi Gahindiro wimakaje umutimanama n’ubumuntu, Kigeli Rwabugili wakotaniye ubusugire bw’igihugu n’ubuhangange bwarwo, ngo ni abadayimoni?!

Icyo kinyoma cyemejwe, cyahawe intebe y’ibihe birebire, imyaka ishize ari 118 (1900-2018), icyo kinyoma kibica bigacika. Abazimu b’Abanyarwanda ni abadayimoni, abazimu b’abazungu ni abatagatifu!!!

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
U.J.P 2018-11-26 08:17:28

Ni mumfashe! Hari aho umwanditsi yavuze kiliziya? Yavuze amadini muri rusange. Keretse niba nasomye nabi.

2
MITALI BWIMBA 2018-10-18 08:20:17

iyi nyandiko irimo ukuri rwose . abantu nibahumuke bave mu bujiji

3
Asraa 2018-08-27 01:59:11

Rwose urakoze cyane kutwereka ubugome bw’abamissionaire baje badutukira abakurambere ngo ni abazimu imana ibababarire inabayobore, Ese iyo niyo vanjili birirwa basoma? Uburyo ari abagome bagashaka ababo bapfuye tubafate nkabatagatifu? Barasaze, nta muntu utagatipfutse ubaho, imana niyo yihariye ubutagatifu, Abazungu badukoreye bibi byinshi bisharira hanyuma na bamwe muritwe tubatiza umurindi duta gakondo yacu.

4
Sindikubwabo Emmanuel 2018-08-23 09:05:00

Iyi nkuru ndayisomye intera agahinda. Nsanzwe ntemera abatagatifu. Impamvu zibintera hafi ya zose ziri muri iyi nkuru.
Kuki umuntu ajya kwandikisha umwana bakamubaza ngo "Izina ry’irikirisitu ni irihe?" Amazina gakondo ni amapagani. Kuki? Muri Kiriziya Gatorika ntiwafata izina ushaka. Hari uritonde ruzwi kandi rugomba kuba mu Gifaransa cg Ikiratini.
Iyo nganiriye n’abarimu bigisha amateka, nsanga badafite ubushake bwo kuvuga ku Mateka y’u Rwanda.
Ni byinshi ntawabirobdora ngo abirangize.
Twariye uburozi. Kuburuka ntibizatworohera, ariko birashoboka. Inzira ni UKWANDIKA AMATEKA YACU. Na byo kandi imbogamizi "Abanyarwanda ntibishimira gusoma iberekeyeho, inyigisho mu mashuri zibanda Ku bakoroni, uburezi bushingiye ku bakoloni..." Twize kandi twigisha Revolution Française, u Rwanda nta revolution rwagize n’ubu igikomeza?
Igihe, murakoze kandi mukomeze mudufashe kuzirikana amateka n’abakurambere byacu.

5
ddd 2018-08-13 04:27:31

iyi nyandiko sinemeranya nayo habe na gato, nt ahantu na hamwe kiliziya yigishije abantu ko abazimu b’abanyarwanda ri amadayimoni nt ana hamwe, nyakubahwa mwanditsi uzasure mu bushakashatsi, harya abahowe Imana b’i Bugande ni abazungu? hanyuma se Rugamba na Daforoza bo si abanyarwanda, ntihategerejwe ikimenyetso? niabazungu se? muge mubanza mumenye ibyo muvuga nibyo mutagomb akuvuga rwose. Kuba hari abateshutse ku nshingano zabo bakaganisha ku nyungu zabo ntibivuze ko Ivanjili nyayo idahari, no and no iyo niyo ikenewe mu kutwigisha gukunda no gukorera Imana kuruta kuvuga ibibi byiyongera kubyo abakoloni badukoreye. Roho Mutagatifu atuyobore

6
Kirimwubukombe 2018-08-09 00:57:41

Iyi nyandiko y’umushakashatsi Nsanzabera Jean de Dieu ni nziza cyaneee.Kimwe mu bintu bikomeye bigenga ubuzima bwa muntu ni ubumenyi n’imigenzerereze y’ibyerekeye iby’umwuka (Spirituality mu cyongereza).Kuba amadini mvamahanga nubu akigisha ko guterekera ari bibi kandi benshi bakabyemera gutyo ni agahomamunwa.Kubaho mu mwimerere wacu mu cyezamana ni umutima w’umushinga wo kubaka Urwanda tukarugira PARADIZO nk’uko dukunze kubiririmba.Murakoze.

7
Mateka 2018-08-06 22:13:27

Guterekera abazimu ni ibintu byiza cyane naho abo bahimba iby uwo satani wabo bakiha gukoresha amagambo y abakurambere basigeho,mwe nuwo satani wanyu muhoza mu kanwa mumujyane kuko guterekera abazimu ni ukwibuka abakurambere.muri mwe ninde utibuka se cg nyina wapfuye?ntimujya ku mva zabo mugashyiraho indabyo?muba muterekereye abazimu babo rero bivuga ko muba mubibuka ,iyo twibuka intwari zabayeho tuba duterekera abazimu bazo kuko bisobanuye ko tuba tuzibuka ariko zarazimiye ku isi ntizikiri mu mubiri aribyo byitwako zabaye abazimu bivuga kuzimira ukava mu mubiri ugasigara uri roho ukajya kuba aho wakoreye.rero muvane ubujiji aho mwese ntimupfa muzagira abazimu bivuga ko muzaba muzimiye mu isi mugahinduka abazimu ubwose muzaba muhindutse dayimoni ra?bavandi mwige ikinyarwanda mureke kuyobya n amadini ajejeta ubukoloni,guterekera abazimu b abakurambere ni ukubibuka kandi twibuka ubutwari bwabo bakiba mu isi ko mwibuka umuzimu wa aburahamu mutamuzi nkanswe umukurambere wanyu mwakomotseho?

8
Nyirimanzi Nganji 2018-08-06 16:14:22

Erega, Biblia n’uwo muzimu Yesu twigishijwe ni wo muvumo ku Rwanda no kuri Africa. Kuva yazanwa mu gihugu murebe ibibi byose igihugu cyacu cyahuye nabyo. Tuzagira amahoro aruko dusubiye ku isoko, n’ubwo bitoroshye rwose!

Urakoze cyane Nsanzabera

9
Leopord 2018-08-06 15:15:57

mugire amahoro,ndagirango nsabe uwanditse iyi nkuru,ko yaduha ikimenyetso ko abazanye iyoboka Mana bavugagako abakurambere b’uRwanda ari abazimu ndagirango nkosore iki abazimu nibabandi waciriwe mwijuru rimwe na satani aba ninabo ba dayimoni,bibiriya ivugako ikuzimu ntamigambi sinarimpari bigisha ariko niba barigishije ko abazimu ari abakurambere nabo bigishije ibyo bayazi.

10
Alexis 2018-08-06 11:34:43

Amadini ni ikibazo, ubariyemo n’irya gakondo. Yose akubuza gutekereza, ahubwo akakwizeza ibitangaza bitazabaho.
Umuti si ugusubira mu by’abakurambere, cyane cyane ko byabaga bivanzemo ubujiji buterwa n’ibyo ubushakashatsi bwari butarageraho.
Ahubwo buri wese akwiye guharanira kumenya isi no kwimenya ubwe, kugira ngo ntakomeze kuragirwa nk’itungo.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza