IGIHE

Ibyo wamenya ku mbuga ya Nyirabiyoro imaze imyaka 270 itameraho ibyatsi

15 12-01-2019 - saa 08:56, Hakizimana Jean Paul

Ahasaga mu 1740 hamenyekanye umunyakaragwekazi, akaba umupfumu n’umuvuzi w’ubuhanga buhanitse, wabayeho ku ngoma y’Umwami Kigeli III Ndabarasa.

Mu bitabo bitandukanye bandika ko yari umugabekazi w’ubwami bw’Urweya bwategekagwa na Biyoro, umuhungu we. Ubwami bwabo bwatewe na Kigeli Ndabarasa ahasaga mu 1740, yica umwami Biyoro, anyaga nyina Nyirabiyoro kuko yari umupfumu w’icyamamare, amujyana mu Rwanda ngo ajye amuhanurira.

Uyu mupfumu ni nawe wahanuriye Umwami Rwabugiri ko namara gutanga, ingoma izarwanirwa n’abahungu be babiri kandi koko byarabaye mu ntambara yiswe iyo “Ku Rucunshu” yahuje Musinga na Rutarindwa, bombi bari abahungu be.

Nyirabiyoro bivugwa ko yari afite ahantu hitaruye yanikaga imitsindo ye, kuri ubu aho hantu imyaka yose iciyeho ntabwo hajya hamera ibyatsi ndetse n’ikigerageje kuhamera kiruma.

Iyi mbuga ya Nyirabiyoro iherereye mu Karere ka Kayonza hagati y’umurenge wa Rukara n’umurenge wa Murundi.

Abaturage bavuga ko n’iyo imvura iguye hahita humuka ku buryo udashobora kuhabona hiretse amazi, ikindi ngo uhahinze ntabwo isuka yakwinjira mu butaka, urakubita igataruka.

Aka gace karimo imbuga ya Nyirabiyoro karitaruye, hakikijwe n’imisozi impande n’impande, kuhagera bigusaba kumanuka umwanya munini, ubundi ukagera ku butaka butajya bumeraho ibyatsi bivugwa ko ari ukubera uburozi Nyirabiyoro yahanikaga.

Ngo birashoboka cyane ko yatongereye ubwo butaka ku buryo budashobora kumeraho icyatsi na kimwe.

Imisozi ikikije imbuga ya Nyirabiyoro, umwe wahoze witwa mu Nyanga y’abarozi undi ukitwa mu Nyanga y’abacuranzi, ngo kuva kera aka gace ngo bararogaga cyane nk’uko abahatuye babyivugira.

Mpakaniye Boniface w’imyaka 64 yabwiye IGIHE ko kuva akiri muto yabwirwa n’ababyeyi ko impavu kariya gace katameraho ibyatsi ari ukubera ko ariho Nyirabiyoro yanikaga imitsindo ye.

Ati “Icyo nzi ku mbuga ya Nyirabiyoro ba data bajyaga batuganirira ko ariho yanikaga imitsindo ye, abandi bakavuga ko atari imitsindo ahubwo ari ibirozi yahanikaga byatumye ahatongera ku buryo hatakwigera hamera ibyatsi.”

Yakomeje avuga ko uretse Nyirabiyoro, muri aka gace hakunze gutura abarozi ngo ku buryo no mu 1970 hari hakiri ibisigisigi by’abantu barogaga cyane bakihatuye. Ngo abuzukuruza babo basubiye kuba Tanzania.

Kadaga Mariya w’imyaka 97 we yabwiye IGIHE ko yashatse muri aka gace agasanga bavuga ko Nyirabiyoro yari umurozi ukomeye cyane, ko aho yabwanikaga hadateze kumera ibyatsi.

Ati “Nshaka inaha nasanze bavuga Nyirabiyoro, ubundi yageze inaha ahunga nyuma y’igitero cyari kigabwe iwabo mu Karagwe ahungira mu Rwanda hakurya aha. Ubufindo bwe rero ni nk’ubwa Ruganzu ntabwo wapfa kubumenya neza.”

“Benshi babivuga ukwinshi ndetse na ba data wasangaga babivuga ukwinshi, gusa bose icyo bahurizaho ni uko hariya ariho yanikaga imitsindo ye. Nkiri muto hari n’imiryango yari ituye hano bajyaga batubwira ko imukomokaho.”

Kadaga avuga ko uko imyaka igenda ishira abaturage bagenda bahamenyera cyane.

Ati “Ubundi kera twe ntabwo twajyaga tuhegera no mu nkengero ntabwo twahahingaga kuko batubwiraga ko harindwaga n’inzoka nini cyane nubwo ntayibonye, ariko ubu abantu basigaye bahinga mu nkengero ntakibazo, inzoka batubwiraga menya itakihaba.”

Benshi mu batuye muri aka gace usanga batinya kuhajya ndetse hari n’abatinya kuhahagarara ngo bitazabakukiramo.

Abaturage bamwe na bamwe bavuga ko aha hari itongo rya Nyirabiyoro nk'uko babibwiwe n'ababyeyi babo
Imbuga ya Nyirabiyoro ipima metero hafi 30 mu burebure na metero hafi 15 mu bugari
Aha hantu hari ubutaka bwumagaye cyane ku buryo butameraho ibyatsi
Nta cyatsi wahabona, ntihashobora no guhingwa
Kadaga Mariya w'imyaka 97 avuga ko yakuze bamubwira ko kariya gace impamvu katameramo ibyatsi ari uko Nyirabiyoro yahanikaga imitsindo ye
Mpakaniye Biniface w'imyaka 64 nawe yemeza ko yakuze areba imbuga ya Nyirabiyoro ariko atigeze abona hamera ibyatsi
N'iyo uri ku gasozi hejuru uba ureba iyo mbuga neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
clare 2019-01-13 14:50:55

kakubayeho wamunyamakuru we

2
Ntagengwa Servil Omar 2019-01-12 13:53:51

Muraho murakoma
Nibyo koko kubera kw’amateka yacu atanditswe kenshi byagiye ibintu byo kuyatekereza uko dushatse.
Mu buryo bwa Rubanda Nyirabiyoro yafatwa nk’Umupfumu noneho bigakomeza mu nzozi (imaginaire) no mu byitwa mémoire collective akaba Umurozi. Ariko tugiye ku kindi cyiciro cy’ubumenyi Nyirabiyoro yitwa Umwiru kuko yari Umugabekazi w’Ingoma yo mu Mazinga.
Ubwiru bwe bwitwa Ubwiru bw’Ubutaka bwaje gukomeza mu Rwandabinyuze k’Umwiru witwa Nyantaba sekuru wa Kayijuka uyu wamenwe amaso kuri Musinga (Kayijuka ka Kampayana ya Nyantaba)
Bityo rero iby’uburozi n’imitsindo yanikwa nabyita inkuru za Rubanda zishingiye kuri imagination.

Nyirabiyoro ahanurira Ndabarasa nta burozi yakoresheje, yakoreshaga umutwe n’ubwiru bw’Ubutaka kuruta uburozi.

3
Nzabandora Alphonse 2019-01-12 11:22:02

Abashinzwe ubuhinzi cyangwa abize iby’amabuye y’agaciro bazatumunyere Nina nta bukungu buried munsi y’ubwo butaka butuma nta katsi kahamera, naho ibyo kuhanika amarozi cyangwa kuhatongera byo nta kuri kubirimo byahabuza kumera ibyatsi

4
b v 2019-01-12 09:46:26

nta bwo ari amarozi ni bisanzwe ahantu higishonyi kimeze kuriya ntabwo hamera ibyatsi kdi imvura ntishibora kwinjira haba hakomeye Cyane ukubitaho isuka igataruka ahubwo ubwo nyirabiyoro yari yarahahisemo kuberako hari haberanye nu bukorikori bwe

5
Rwakagara 2019-01-12 06:32:15

Hano harimo kubeshya kumunyamakuru, nonese Rwabugiri watanze muri 1896 nigute yahuye na nyirabiyoro wo muri 1740

Uyu mupfumu ni nawe wahanuriye Umwami Rwabugiri ko namara gutanga, ingoma izarwanirwa n’abahungu be babiri kandi koko byarabaye mu ntambara yiswe iyo “Ku Rucunshu†yahuje Musinga na Rutarindwa, bombi bari

6
Papy Gulliver 2019-01-12 06:02:01

Ibaze kwanika uburozi ahantu hagahinduka ubutayu,Nukuvugango iyo asiga avuze ati ahaha hantu ndaharoze hari kuvuka ibirunga. Barabivuze ko muri biriya bice baroga kuva nakera njya numva ngo uriye uburozi bw’ikibungo barakureka ukipfira kuko ntawakuvura ngo ukire.Ngo habayo n’utudege ntumbaze niba ari twa rwandair Nyirabiyoro yagendamo.

7
Nyem boB 2019-01-12 05:02:36

Murakoze kuri iyi nkuru. Muzabaze naba geologists wasanga atari ukubera ayo marozi ahubwo ari ukubera mineral composition munsi y’ubutaka.

8
John 2019-01-12 04:49:22

Mujye mugerageza kwandika ibintu bifite source, iyo uvuze ko yabayeho kungoma ya ndabarasa yarangiza agahanurira rwabugiri uba ugaragaza ubunenyi bucye cyane. Nyirabuyoro yateganye na kigeli III ndabarasa arinabwo yahise apfa bivuze ko ntaho yahuriye na kigeli IV rwabugiri.Twibukuranye ko Rwabugiri yayoboye Urwanda haciye ingoma 3 ndabarasa atanze nukuvyga Rwogera,Gahindiro na Mibambwe

9
John 2019-01-12 04:49:22

Mujye mugerageza kwandika ibintu bifite source, iyo uvuze ko yabayeho kungoma ya ndabarasa yarangiza agahanurira rwabugiri uba ugaragaza ubunenyi bucye cyane. Nyirabuyoro yateganye na kigeli III ndabarasa arinabwo yahise apfa bivuze ko ntaho yahuriye na kigeli IV rwabugiri.Twibukuranye ko Rwabugiri yayoboye Urwanda haciye ingoma 3 ndabarasa atanze nukuvyga Rwogera,Gahindiro na Mibambwe

10
David 2019-01-12 04:40:00

Nonese ubundi kurutare hamera ibyatsi

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza