IGIHE

Ibigega bigari, bihunitse amateka y’u Rwanda

5 6-07-2018 - saa 15:22, Nsanzabera Jean de Dieu

Abantu benshi bakunze kwibaza ikibazo kijyanye n’ahaba inkomoko y’aya mateka y’impitabihe atangazwa mu bitabo by’imitumba, kandi kuva kera na kare, Abanyarwanda batarandikaga ntibamenye no gusoma.

Nyamara nubwo Abanyarwanda batandikaga, bari bafite uburyo bwo kubika amateka yabo mu buryo bw’uruhererekane mvugo. Nk’ubuhanga n’ubushobozi Imana Rurema yahaye ikiremwa muntu, buri shyanga ry’igihugu iki n’iki, rigira uburyo ribika amateka n’ibimenyetso ndangamuco wabo, benshi bagiye babibika mu nyandiko, mu mvugo, mu bimenyetso bisharaze n’ibindi.

Ni muri urwo rwego nk’abanyarwanda bafite ubwisanzure n’ubwenge bwo gutekereza, bagiye bashyiraho uburyo bwo kubika amateka yabo n’ibirangamuco wabo kugira ngo bitazazima cyangwa se ngo byibagirane.

Ibigega by’ububiko bw’amateka y’Abanyarwanda

Ubucurabwenge: Ubucurabwenge bwari ubuhanga n’ubumenyi bwo kubika amateka y’abami mu mutwe uko bakurikirana n’ibyabaye ku ngoma zabo. Abari bagize iki kigega mu kubika amateka y’igihugu, nibo bitwaga “Abacurabwenge”.

Bari abarinzi b’umuco n’amateka y’igihugu, bari bamwe mu Banyamihango b’ibwami. Nibo bari bashinzwe kubika ayo mateka y’ibikorwa by’abami n’ibyabaye ku ngoma zabo n’imisimburanire yabo ku ngoma, bakagenda bayahererekanya mu mvugo no mu nyurabwenge mu bana babo kugeza ku buvivagiza bwa kure.

Ugiye gusaza yayasigiraga umwana we, bityo, bityo, niyo mpamvu mu murage wa Gihanga, Umucurabwenge kimwe n’abandi Banyamihango y’ibwami, bagombaga kuzungurwa n’abana babo kuri uwo murimo iyo babaga batakiriho, ibyo bigafasha gukomeza kubika ayo mateka, afite umwimerere wayo, nta kuvanga ibitekerezo n’imvugo, kuko hagaragaraga ko hari igihe yazimira, hatabayeho umuryango umwe ushingwa uwo murage.

Ubusizi: Abari bagize iki Kigega cy’Ubusizi mu kubika amateka y’igihugu, nibo bitwaga “Abasizi”. Nabo bari Abanyamihango y’ibwami bari bashinzwe gusingiza umwami n’ingoma ye, gucengeza amatwara n’imigambi ivuye ibukuru mu mvugo nziza inoze ya gisizi, no gucengeza Politiki y’igihugu igezweho.

Niyo mpamvu, mu Bisigo byinshi, usangamo amateka y’abami n’ibikorwa byabaye ku ngoma zabo mu mushinga wo kubaka u Rwanda, kuko ibyo bikorwa by’abo bami, nibyo byabaga imvano yo kubahangira ibisigo, na bo babifataga mu mutwe, bakabibwira umwami mu gihe cyagenwe, bakabihererekanya mu mvugo mu miryango yabo, kandi mu bisigo naho habonekaga uruhererekane rw’ingoma z’abami b’u Rwanda, kugeza ku mwami uturwa igisigo.

Ibisigo byinshi byahangwaga, byabaga binafite imvano y’ibyabaye mu buzima bwose bw’igihugu yaba ubw’intambara, imiyoborere, imibereho n’imibanire n’ibindi. Kimwe n’abandi Banyamihango b’ibwami, Umusizi iyo yapfaga, yasimburwaga n’umwana we kuri uwo murimo w’ibwami, bityo Ibisigo bibumbatiye amateka y’igihugu, bikarushaho kubungwabungwa, ntibizimire, kugeza ku gisekuruza cya kure.

Byakomeje bityo, kugeza ku mwaduko w’Abakoloni, ubwo Abanyarwanda bamenye kwandika, Ibisigo bimwe na bimwe bigashyirwa mu nyandiko, abatatuzi b’amateka nabo baboneraho, babona isoko idakama yo kuvomamo ayo mateka y’impitabihe.

Ubwiru: Abari bagize iki Kigega cy’Ubwiru mu kubika amateka y’igihugu, nibo bitwaga “Abiru”. Nibo bari bashinzwe kurinda iryo Tegekonshinga ryagengaga igihugu mu Rwanda rwo ha mbere.

Aba ni na bo bari bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ndetse n’andi mabwiriza yose aturutse ibukuru. Bitewe n’uko Abiru bari bafite inshingano zitoroshye zo kuba umutima w’u Rwanda, byatumaga ibwami babagabanyamo amatsinda menshi, yo kuborohereza inshingano.

Byinshi mu bigaragazwa n’inzira z’Ubwiru zose uko ari cumi n’umunani, zabitse byinshi ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane ku misimburanire y’abami ku ngoma n’imiyoborere inoze y’igihugu n’iy’iyagurwa ryacyo rinyuze mu igababitero.

Nibo bari bahatse amabanga y’u Rwanda yifashishijwe mu koromya amahanga, banagena ibintu Bitagatifu, biziririzwa bikanahabwa agaciro kuruta ibindi mu Rwanda uko ari Bitanu, aribyo byabaye inkomoko ya “Ntibavuga-Bavuga,” ziba mu Ikeshamvugo y’Ikinyarwanda, kugeza ubwo n’abo mu gihe cy’isirimuka ry’Abanyarwanda ryo kwandika, Ubwiru bubibamenyesha bakabyandika bikajya ahagaragara.

Kimwe n’abandi Banyamihango b’ibwami, Umwiru iyo yapfaga yazungurwaga n’umwana we. Ibyo bigatuma amabanga ayoboye igihugu, ahama hagati y’umuryango umwe, ntazameneke, cyangwa se ngo ateshwe agaciro.

Ibimenyetso ndangamateka: Byinshi mu bimenyetso ndangamateka, byagiye bishyirwaho, uko u Rwanda rwatanyaga rujya mbere mu kwaguka, birimo nk’ingoro z’abami baba ab’u Rwanda cyangwa se abanyamahanga, ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’igababitero, imisezero y’abami y’aho bagiye babatabariza, Insigamigani zabaye inkomoko y’iciro ry’imigani biriho ubu, n’ibindi byinshi, byabaye gihamya cy’amateka yatangajwe mu bitabo.

Inyito y’ahantu n’inkomoko yayo, nabyo byakoreye mu ngata Ubucukumbuzi bw’amateka karahava!!! Inyito nyinshi z’ahantu, nizo zabaye imvano yo kumenya inkomoko y’amateka y’aho n’icyo bari bagamije ubwo bahitaga gutyo.

Byatumye habaho kumenya ibirari abakurambere mpangarwanda banyuzemo baza guhanga ibihugu muri aka karere, baje kuba igihugu kimwe cyitwa u Rwanda. Ibyo bikunganira Igenantekerezo zigenekereza ikibariro cy’amateka y’ibikorwa by’abami b’u Rwanda.

Amateka y’ibihugu bituranyi by’u Rwanda: Burya “Agasozi gafite Umukuru cyane ishyano ntirigwa ngo riharare.” Hari amahirwe menshi abacukumbuzi bagiye bakesha abakuru bo mu muryango Nyarwanda ndetse n’uwo mu bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda, aho bagiye batanga amakuru ku mateka y’ibivugwa ko byabaye ku gihugu cyabo n’u Rwanda.

Inyandiko z’Abahanga n’abacukumbuzi b’amateka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane ibiherereye mu muhora umwe n’u Rwanda, zagiye zitanga umuyoboro nyawo waturwa ry’u Rwanda, bigaragaza byimazeyo Ibisekuruza by’inkomoko y’amoko y’Abanyarwanda yo mu miryango migari babarizwamo.

Abacukumbuzi b’amateka y’ibihugu nka Uganda, Kenya, Somalia, Ethiopia n’ahandi, baba abandika cyangwa se abakoresha uruhererekane-mvugo, baduteye ingabo mu bitugu, mu kutumenyesha amakuru ahamya ibyanditswe mu mateka y’u Rwanda n’ibindi.

Ibyo bigega bikomeye by’amateka y’igihugu, byagengwaga n’itegeko ry’umwami, kugira ngo bikomeze kugira agaciro kabyo, kandi byari n’umwihariko w’ibwami gusa, ntabwo byageraga muri Rubanda. Urwo ruhererekane mvugo rwagiye rwungikanya n’ibimenyetso ndangamateka by’aho abami batuye, aho bari bafite imirwa, aho bakomotse, birushaho gutanga umurongo ukomeye wo kwandika amateka.

Hari n’ibindi byari bibitse amateka y’igihugu asobekeye mu nsigamigani, imigani miremire n’imigufi, Ibitekerezo, Ibisakuzo, n’ibindi, ariko byo byari binyanyagiye muri rubanda. Ururimi ni ingenzi kuko n’ababibikaga byabaga bivugwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo kubihererekanya mu rurimi bumva bitabaga ingorabahizi.

Ibi bigega byose n’ibindi bitavuzwe aha, nibyo abanyamahanga bagendereye u Rwanda, baje bibasira ngo babisenye. Iyo igiti ugikokoye amashami, nta gutoha kiba kigifite, igiti uciye imizi, nta buzima gishobora kugira. Igihugu wambuye umuco, igihugu usibanganyirije amateka, ntikiba kikiriho ntigishobora no kugira ahazaza heza, kuko abakiri bato batamenye ibirari by’iyubakagihugu, ngo ubutwari bw’ababanjirije bubasemburemo ubugabo, n’ubugwari bwabo bubasemburemo ubutwari.

Niyo mpamvu abanzi b’u Rwanda bibasiye ibi bigega ngo bizimangane by’ibihe byose, igihugu gihinduke insina ngufi icibwaho urukoma na buri wese, ruba igihugu kidafite ibigwi kuko nta burambe bwo kubaho rufite, amahano ararugwirira, intsinzi zo kuyohera zirabura kuko zabuze umukuru uzihanura.

Aya mashirakinyoma ku bigega bihunitse amateka y’impitagihe ku Rwanda ni imaramatsiko ku bahoraga bibaza amateka y’iki gihugu akura kibara kandi abanyarwanda batari bazi kwandika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
INTITI 2018-07-20 07:06:58

MUVANDIMWE RACHID, UZASOME IGITABO CY’AMATAK KITWA’’IMIZI Y’U RWANDA’’ KIZAGUHA AMASHIRAKINYOMA Y’IMIPAKA Y’U RWANDA MBERE Y’UMWADUKO W’ABAZUNGU N’UKO RWANGANAGA

2
INTITI 2018-07-20 07:06:57

MUVANDIMWE RACHID, UZASOME IGITABO CY’AMATAK KITWA’’IMIZI Y’U RWANDA’’ KIZAGUHA AMASHIRAKINYOMA Y’IMIPAKA Y’U RWANDA MBERE Y’UMWADUKO W’ABAZUNGU N’UKO RWANGANAGA

3
rashid 2018-07-07 04:20:50

Muraho,Banyarwanda ,banyamateka,banditsi mutekereza igihugu Cyacu.nibwo ntize ariko nagirango ntange igitekerezo.ko numva amateka ubu ntamunyamateka wazatubwira uti mumyaka nibura 1000 ishize uRwanda rwagarukiraga irinaka nirunaka? Namwe murabona igihugu cyacu uko kingana nigito rwose urebye uko tugenda twiyongera ntibijyanye nubutaka dufite ingaruka akaba aruko abakoroni badukatiye igihugu cyacu nabi bakadusigira ubutakabuto ngirango igihugu cyacu kera cyageraga kuri congo yuburasirazuba ,kuri Uganda,kuri Tanzaniya yewe no kuburundi .Urugero nujya congo hariya za Rucuro,za Masisi uzahasanga abavuga ururimi rwikinyarwanda,nujya hariya Bukavu hirya mubyaro byaho uzahasanga ibisigisigi byabami bari aburwanda.none rero murabona igihugu cya Isiraheli kirimo kugenda kigaruza ubutaka bwabo bagiye batakaza bwari bwaratwawe nabanyamahanga bo batitaye kubyo UN ibabuza kuko babifitiye uburenganzira.ibo nabanyamateka babo ,nabashakashatsi babo bagiye barandika barabika ama generation nama generation yabo akaba arimo kugaruza ubutaka bwabo bagendeye kubyanditswe nabanyamateka babo (Bibiliya)ikaba ibibabwira. None twebwe turaho gusa ntamushakashatsi wanditse ngo abike kubijyanye nubutaka bwacu twambuwe ,mbabwije ukuli URwanda mumyaka ibihumbi nibihumbi tuzabura aho dutuza abazadukomokaho kubera izongaruka .abatekerereza igihugu bagadutekerereje nibura ngo u Rwanda mumyaka ibihumbi nibihumbi ruzaba ruriho gute.Ngarutse inyuma murabona abantu bavuga ururimi rwikinyarwanda barahohoterwa hirya nohino muburasirazuba bwa congo abandi nimpunzi hano mugihugu cya congo ntibahabwa ubwenegihugu niburango bitwe abanye congo nikibazo kubera impamvu zuko UN yadukatiye ubutaka bwacu nabi.Nkaba nasabaga abanditsi nabashakashatsi kwandika kuricyo kibazo nanasaba abanyamategeko mpuzamahanga nibura guranga ikirego cg kubigaragaza muri UN byakanga ko Congo yakira bariya bantu nkabaturage bayo noneho buriya butaka batuyeho hakaba amatora nkayabaye muri Crimeya (Ukrene) bakemera bakiyomeka kurwanda.kunyungu zamahoro arambye.murakoze

4
rashid 2018-07-07 04:20:49

5
Hirwa 2018-07-06 08:45:36

Muragira muti inyito z’ahantu ni bumwe mu buryo bwo kumenya amateka, nyamara hamaze iminsi hariho inkundura mu turere twose yo guhindura amazina y’ahantu. Ngo byafaasha abahatuye kwiteza imbere, no guhindura imyumvire!

Kwamamaza