IGIHE

Amazina y’ahantu akomora inyito ku ihangwa ry’igihugu (Igice cya mbere)

6 12-02-2019 - saa 08:36, IGIHE

Abatekereza b’amateka y’u Rwanda bakunze gusizanira cyane ku nkomoko y’inyito y’ahantu aha n’aha, bamwe bakabivuga uko babizi abandi bakabishingaho agati batabinonosoye neza.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye kubasesengurira byimazeyo ububiko bw’amateka y’u Rwanda, bugaragarira mu mazina y’inyito y’ahantu byakozwe n’Abami b’u Rwanda.

Bikomoka ku birari by’ihangwa ry’igihugu byabaye inkomoko y’amazina y’imisozi, Imidugudu, Utugari, Imirenge n’Uturere tw’u Rwanda.

Nk’uko ibirari by’amateka bibigaragaza, Gihanga ni we wadukanye umuco wo guhanga inyito y’ahantu mu rwego rwo guhanga bushya amazina y’imisozi y’igihugu cya Gasabo yari amaze guhanga.

Guhanga inyito y’ahantu kandi cyari ikimenyetso ndangamateka cy’inzira zose banyuzemo bahanga igihugu ari nako bashaka ingamba zo kucyubaka, bikaba n’ikimenyetso gikomeye basigiraga abazungura babo cy’amateka y’igihe kirekire y’umuruho n’amakuba banyuzemo bukaba igihugu.

Inyito z’ahantu zikomoka ku ihangwa ry’igihugu muri zo twavuga:

1. Gasabo: Gasabo ni umwe musozi yari igize igihugu cy’i Gasabo hakaba ari naho hari umurwa Mukuru wacyo.

Iryo zina ryiswe na Gihanga, riba n’izina ry’igihugu yari amaze guhanga. Igihugu yahanze kucyita Gasabo, byari bikurije ku Gisabo iki tuzi n’ubundi mu muco nyarwanda, cyifashishwa mu kubuganiza amata no kuyatereka, acyita Gasabo kuko kari agahugu gato.

Amata mu muco w’Abanyarwanda avuga umugisha, uburumbuke, ubukungu, amahoro, ubuzima, mbese amata asobanuye ibyiza byinshi kandi nyambere umuntu akenera mu kubaho kwe.

Naho Igisabo kizwi nk’igikoresho cyifashishwa mu gucunda amata. Gasabo ubu ni Akagali ko mu Murenge wa Rutunga ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

2. Rutunga: Ni umwe mu mirenge yo mu Karere ka Gasabo yari igize igihugu cya Gasabo mu ntango y’ingoma ya Gihanga. Uwo umusozi ukaba usobanura “urwuri rw’imitavu’’ , kuko niho hari hakunze kuba ibiraro by’inka z’Abanyiginya n’uruhongore rw’imitavu yazo.

3. Kazi: Umudugudu wa Kazi, uba mu Kagali ka Gasura mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni umusozi ushobora kwemeza benshi bahakana ibisekuruza bya Gihanga cyangwa se bakavuga ko atabayeho.

Kazi mu mateka y’u Rwanda ni we se wa Gihanga, ni we ndunduro ya hafi y’igisekuruza cy’Abanyiginya mu busembere bwo mu ngoma y’u Rweya.

Bitewe n’uko Nduba ya Gasabo n’imisozi ihazengurutse ari imwe mu yari igize igihugu cy’i Gasabo, hagiye hafatwa imisozi imwe n’imwe bakayiha amazina y’abakurambere mpangarwanda ngo batazibagirana mu mateka, kandi babe gihamya cy’amateka y’iyubaka ry’igihugu.

Aho niho Gihanga yakomoye umutima wo kwitirira imwe mu misozi igize Akarere ka Gasabo se umubyara ariwe Kazi ka Kizira.

4. Nduba: Umurenge wa Nduba ubarizwa mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Nduba ni ijambo ry’ikinyarwanda cya kera rivuga “Impundu cyangwa se iwabo w’impundu”.

Iri zina Gihanga yaryise umwe mu misozi y’ingoma y’i Gasabo ubwo yari awurasukiyeho bwa mbere akubutse mu rugendo rurerure rwo gusura ibihugu byatanze igihugu cye guhangwa.

Ageze kuri uwo musozi, umugore we w’inkundwakazi Nyamususa araramukwa abyara umuhungu. Nuko Gihanga arishima cyane, n’abo bari kumwe bavuza impundu, na Gihanga yivuga imyato y’ibyishimo by’uko yibarutse umuhungu uzamuzungura ku ngoma.

5. Shango: Shango ni mu Kagali ka Shango mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo, impamvu aho hantu hiswe Shango byaturutse ku Mutware w’ingabo z’Inshyama zo ku ngoma ya Gihanga witwaga Shango ya Rubunga, wagororewe kwitirirwa uwo musozi kubera ineza se Rubunga yagiriye Gihanga akamumenera amabanga yose y’Ingoma y’Abarenge yatumye arushaho kunoza ubutegetsi bwe.

Kimwe n’indi misozi yitwa amazina mu Rwanda, menshi akomora inyito ku mateka y’iturwa ry’u Rwanda, iyaguka ryarwo n’ibitero bagabweho n’amahanga cyangwa se ibyo bagabyeyo mu kurinda ubusugire bwarwo.

Menshi muri ayo mazina, uzasanga ari no mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ari naho amateka atugaragariza ko ariho yiswe bwa mbere nk’ahatuye abahanzi n’abaguzi b’u Rwanda ba mbere.

Imisozi myinshi y'u Rwanda yagiye ihabwa amazina bitewe n'abayituye bwa mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sylvain 2019-02-13 11:47:13

Mbashimiye ubushishozi bwo kumenya ibikenewe mukumenyekanisha amateka gusa nyuma yo gusoma no gusesengura mugomba no gushakashaka kuko ndabona ikinyarwanda cyuwanditse ibi Kiri hasi agomba kuba avuka mumijyi kuko igisabo gicundirwamo . Uretse utwo dukosa twimyandikire ubundi rwose ndashima uyu munyaneza nakomereze oho atangire anadusonere inganji karinga nigitabo cyiza ariko Kandi bigoye kubona nizera ntashidijanya ko muzabikora Kandi neza cyane murakoze

2
Mwalimu 2019-02-13 06:40:09

Umunyarwanda urakoze cyane gukosora ku birebana n’Igisabo n’amata. Uzi ko uwarangara gato hari abadupfunyikira amazi koko!

3
RUBAYITA ATHANASE 2019-02-13 05:21:09

IGISABO MUZINEZA UMYRIMO WACYO : NICYABAHO NTA AMATA ARAMIRA BURIMUNTU WESE UYIFAFASHIJE :KANDI NKEKAKO HARIMO IMITI YOSE YATEKEZWA MUMIBEREHO KUBINTU BYOSE.IKIBI KIBA KUTA YAMENYA.

4
amani 2019-02-12 06:34:56

Munyarwanda we! Uramukosoye ariko nawe wishe Ikinyarwanda.Ntabwo bavuga "iyo cyimaze" bavuga "iyo kimaze".

5
munyarwanda 2019-02-12 03:56:49

Ngo Igisabo kibika amata?? Ngo Cyifashishwa mu kubuganiza amata no kuyatereka?? Mbega umunyarwanda w’umusizi?
Umva mureke kugoreka umuco. Ntaho igiabo cyateretse amata, igisabo ni icyo gucunda amata, iyo cyimaze gucunda kirajishwa kikazajishurwa igihe cyo gucunda kigeze.
Nushaka gutereka amata ujye uyabuganiza mu byansi ubundi aterekwe ahabugenewe.
Amata ntabikwa araterekwa.

6
kanyarwanda 2019-02-12 02:53:35

urakoze cane uzatubwire ubusobanuro bw’ayamazina: bumbogo,jali, jabana, kinyinya.kimironko,kicukiro, remera, kacyiru, rusororo, akakaza, rubungo, ryakigogo, muhozi, zindiro ,rindiro, gikomero,

Kwamamaza