Abatabazi b’Abacengeri mu mushinga wo kubaka u Rwanda

4 29-07-2018 - saa 10:05, IGIHE

Umushinga wo kubaka u Rwanda wabayemo amashiraniro atagira uko yabarwa y’abamennye amaraso yabo kugira ngo rwaguke rwigarurira ibindi bihugu, batanga ubuzima bwabo kugira ngo ubusugire n’igitinyiro bishimangirwe mu mahanga aruzengurutse.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro,” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Busizi, Umuco n’amateka y’u Rwanda, tugiye guterekera Abatabazi b’Abacengeri bagejeje u Rwanda aheza hishimirwa kuva mu ntango yarwo kugeza ku ndunduro y’ibitero byo kwagura u Rwanda.

Ntabwo twarondora amateka y’amashiraniro mu mushinga wo kubaka u Rwanda, ngo twibagirwe guterekera Abanyarwanda b’Intwari batabaye Bucengeri, bakemera kumena amaraso yabo kugira ngo u Rwanda rwigarurire ibindi bihugu.

Umutabazi w’umucengeri mu mateka y’u Rwanda yashyizweho mu ntango yarwo mu ntekerezo zihanga umushinga wo kubaka u Rwanda zatekerejwe na Gihanga Ngomijana wahanze u Rwanda, aba umwe mu mirongo ngenderwaho igize umushinga wo kubaka kurwubaka, mu gisata cy’abazawushyira mu bikorwa.

Amahame agenga Umutabazi w’Umucengeri yavugaga ko agomba kuba ari umuntu waragurijwe kandi zikamwerera, udafite ubusembwa n’icyasha icyo aricyo cyose, kandi akaba agomba kuva mu miryango iri mu nda y’ingoma.

Gutabarira u Rwanda bucengeri ntabwo byasabaga kuba ubizi cyangwa se ubyemera, bishatse kuvuga ko buri wese ubarirwa mu bo mu nda y’ingoma. Abari mu nda y’ingoma ni abafite inkomoko mu moko 10 y’imiryango migari y’abakomoka kuri Gihanga sekuruza w’Abanyiginya b’i Rwanda hakiyongeraho n’Abasinga bo mu Basangwabutaka b’Abarenge bahawe kuba Ibibanda by’ingoma y’u Rwanda, kubera ineza Sekuruzaza wabo Jeni rya Rurenge yagiriye Gihanga ubwo yamuhishuriraga ubwiru bw’ihangwa ry’ingoma, akanamuha inzobere zizamufasha guhanga igihugu no kucyubaka zari zirangajwe imbere na Rubunga n’umuhungu we Shango.

Umutabazi w’umucengeri yahoraga yiteguye ko inzuzi ari we zakwerekezaho ubundi akajya gutabarira igihugu. Umuhango wo kuraguriza uzaba umucengeri wakorwaga n’ibwami mu ibanga, inzuzi zamara kwera, bakabona kubitangariza nyirubwite.

Ubundi agasezera ku muryango we agapfukama ku butaka bw’u Rwanda akabusoma, agashyira nzira akajya gupfira igihugu. Mu mateka y’igihugu, nta muntu wigeze acungura undi ngo amupfire ku mpamvu runaka, abacunguzi bapfiraga igihugu, bagacungura imbaga y’abatagira ingano bagituyeho, amatungo yabo, gakondo y’ubutaka bwabo, izina ryabo, rigasugira rigasagamba, kuruta uko yapfira umuntu umwe.

Ku ikubitiro ry’ihangwa ry’igihugu, umurage w’ubucengeri wari warahawe umuryango mugari w’Abatsobe, babarwa nk’abuzukuru b’Abanyiginya, kuko bakomoka kuri Sekuruza wabo Rutsobe rwa Gihanga na Nyirarutsobe Nyirampingiye.

Uko amateka yarushagaho gukura, niko n’indi miryango yagiye irushaho kwinjira muri uwo murage wo gutabarira u Rwanda. Abinjiyemo harimo abakomoka mu Banyiginya ndetse no mu Basinga b’Abasangwabutaka, usibye ko benshi muri bo bagiye babihunga, bakanga gutabarira igihugu.

Bamwe mu Bacengeri bagera kuri 17 nibo twabashije gucukumbura mu mateka y’u Rwanda, bagize uruhare mu bitero byo kwagura igihugu bamena amaraso yabo kugira ngo u Rwanda rwigarurire ibindi bihugu, harimo n’abami ubwabo.

Usibye ko mu gihe cy’Abatabazi b’Abacunguzi, nta mucengeri bigeze bakenera, kuko ubwabvo babaga ari abacunguzi, bakaba n’Abacengeri, ku buryo igihe cyose, yashoboraga gutabara bucengeri, cyangwa se agakebanura u Rwanda atamennye amaraso ye, usibye Kagame Paul wenyine watabariwe Bucengeri na Gisa Fred Rwigema.

Abatabaye Bucengeri

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gasana Eric 2018-07-30 17:46:56

Ok nari nzi ko ari perezida wa repubulika sinari nziko abarirwa mu bami. None mutubwire igisekuruza nyabami cye: ni umukigeli, ari mu batara, ni umu mibambwe, ni umu rwabugiri...? Murakoze kuduha inkuru

2
Ryamukuru 2018-07-29 14:10:05

Ntawagirwaga umucengeri ngo abe akibayeho. Byari kimwe no gukatirwa urwo gupfa. Umucengeri yicirwaga aho yoherejwe gucengera. Kandi indagu cyangwa iterekera ryabahitagamo, ryabagamo amanyanga menshi ajyanye no kwikiza abo ingoma idashaka. Byakugwaho ukaba udashobora kubyanga uko byagenda kose, nk’uko byagendekeye Robwa, cyangwa Ruganzu wa mbere Bwimba, ari nawe mwami wenyine wagizwe umucengeri. Cyangwa uko byagendekeye uwitwa Gihana ku Ngoma ya Mibambwe Sentabyo. Abana batazi abo bose bajye bajya kuri Internet basome. Iby’uru Rwanda, birimo amabanga menshi atari matagatifu.

3
Mujyanama 2018-07-29 09:05:01

1. Niba myibuka neza, ndabona iby’iyi tableau bivangavanze: Abacengeli batabariraga igihugu, bakamenera amaraso mu gihugu u Rwanda rwabaga rushaka gutera ngo rucyigarurire, naho Abatabazi ni abemeraga kwitanga, bakamena amaraso yabo kugira ngo baburizemo igitero igihugu cyabaga gishakq kugaba ku Rwanda.

2. Nkeka ko rero nka Robwa Nyiramateke, Umwami Ruganzu Bwimba, Forongo, Gihana cya Rujugira, Rubona rwa Rusimbi rwa Rwambari rwa Bwacya w’Umutsobe na Ntabyera ari Abatabazi aho kuba Abacengeli!!!

3. Na none ndobaza nti: mu gihe umwanditsi avuga ko Gisa Fred Rwigema yabaye Umucengeli, Paul Kagame yari Umwami w’ikihe gihugu ko nzi ko yari mu masomo muri USA?!

Umwanzuro: Kwandika amateka y’u Rwanda ni byiza, ariko ni ngombwa ko twirinda amarangamutima, ahubwo tugakora ubushakashatsi bwimbitse, twitonze ndetse tunabaza inararibonye n’inzobere muri byo, kuko abo twandikira ni ubuvivi n’ubuvivure bw’abazadukomokaho! Ni inama najyaga.

4
Machiavel 2018-07-29 07:04:02

Umucengeri yajyaga kuneka, ariko no kwiyenza aho u Rwanda rushaka gutera, kugira ngo bamwice impamvu yo kurwana iboneke. Mu bacengeri hakabamo n’abakobwa bashyingirwaga abami bagomba guterwa no kwicwa, nabo bakaneka bagatanga amakuru, hakaba n’abagira uruhare mu kwiyicira abo bashyingiweho basangiye uburyamo. Ni muri ubu buryo abami nka Ruganzu Ndori bamariye ku icumu ingoma z’abami nka ba Mashira n’abandi bahinza benshi cyane, ibishahu byabo bikambikwa za Kimumugizi na Kalinga, ingoma z’ingabe. Abo abo bami bishwe bategekaga n’ababakomokaho bakaba ingaruzwamuheto imyaka amagana n’amagana, batanga amaturo atavanaho, bahakwa, bakora imirimo badahemberwa, bakananyagwa ibyabo aho ba nyir’ububasha babishakiye. Ngurwo u Rwanda tuba turatira abandi ko rwari Paradizo mbere y’uko abazungu baza kurudumbanya, kandi barasanze ari bwo tukiva mu ntambara ya Rucunshu, yashyize Musinga ku ngoma murumuna we Rutalindwa amaze kwicwa na nyirarume Kabare, afatanyije na Kanjogera wari tantine we. Mu kinyabupfura tukavuga ko Rutarindwa ari we witwikiye mu nzu abonye abamurwanya bamuganjije. Uru Rwanda rwubatswe mu mivu y’amaraso, none aranga akarukirana, tukibaza impamvu yabyo abenshi mu bakiri bato bikabacanga. Igitekerezo nk’iki iyo gihise ku Igihe.com aba ari igitangaza mu bindi! Ngo isazi yaswitse uritare, iti nibifata ndatangara!!

Kwamamaza