IGIHE

OMS yemeje ko indwara ya Ebola yageze muri Uganda

3 11-06-2019 - saa 22:36, Rabbi Malo Umucunguzi

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, bemeje ko indwara ya Ebola yagaragaye muri icyo gihugu nyuma y’igihe inzego zinyuranye n’abaturage bikanga ko yaba ihari.

Ubu nibwo abaganga bemeje ko habonetse umuntu wagaragayeho ibimenyetso by’iyi ndwara, nyuma y’igihe iki cyorezo gikomeje kwibasira igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nk’uko OMS yabitangaje, umuntu wagaragaweho iyi ndwara ni umwana w’imyaka itanu w’umunye-Congo, winjiye muri Uganda ari kumwe n’umuryango we ku wa 9 Kamena 2019, banyuze ku mupaka wa Bwera. Baje kujya kumuvuza ku bitaro bya Kagando, ari nabwo abaganga bahise batahura ko iyo ndwara yaba ari ebola.

Uwo mwana yahise yoherezwa mu kigo cyagenewe gufasha abarwayi ba Ebola mu buryo bw’umwihariko cya Bwera. Kuri uyu wa Kabiri nibwo byemejwe mu buryo ndakuka ko ari Ebola ndetse uwo mwana akomeje kwitabwaho.

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yahise yohereza itsinda ry’abaganga ngo rikurikirane niba nta wundi muntu waba afite iyo ndwara.

Mu minsi ishize Uganda yitegura ko yagerwaho na Ebola, yakingiye abaganga 4700 bo mu mavuriro 165 arimo n’iryo uwo mwana yagiye kuvurirwamo, hanakorwa imyitozo ku kuyisuzuma.

Virus ya ebola ni imwe mu zikaze kuko yandurira mu gukoranaho k’umuntu uyifite n’utayifite binyuze mu matembabuzi. Bimwe mu bimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, gucika intege, ububabare bukabije, kuribwa umutwe, kubabara mu mihogo, kuva amaraso ahantu hatandukanye hari umwanya n’ibindi.

Umuntu uhuye n’uwanduye Ebola ahita ahabwa urukingo agakurikiranwa ari ahantu ha wenyine mu gihe cy’iminsi 21. Kugeza ubu muri Uganda nta kindi gice cy’igihugu kiratangazwa ko cyaragaragayemo umuntu ufite iyi ndwara.

U Rwanda nk’igihugu cyegeranye na Uganda na RDC, ruheruka gutangiza gutanga urukingo rwa Ebola rwitwa “rVSV-ZEBOV” ku bajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bakira abarwayi mu duce twegereye imipaka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) dushobora gukwirakwiramo icyorezo cya Ebola kurusha utundi.

Ni ingamba yafashwe mu kurushaho kwitegura guhangana na Ebola, yiyongereye ku zirimo imyitozo yahawe abakora mu rwego rw’ubuzima mu duce twegereye umupaka no gupima umuntu wese winjira mu Rwanda aturutse mu bihugu birangwamo iyi ndwara.

Ebola ni indwara isaba ubwirinzi budasanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ange Ndatinye 2019-06-12 01:49:33

Imana iturinde Ebola!
Haaaaaaaaa! Turecyeraho kuramukanya dusomana, tunahana intocyi! Nukujya duhagarara kure turamukanya tuti muraho? Cyangwa Hi! Nkabazungu! Kandi ndabisaba nkomeje rwose twirinde iyo nyagwa ya Ebola!
Rero twese hamwe tugomba kuba maso! Abinjira ku mipaka no muri twa tuyira tudasobanutse tubitondere kuko nfite impungenge ko alibo bazazana indwara!
Ese nkubwo abo ba congoman bajyagahe dore ko batagenda! Ubwo umwana muto yayikuye he koko! Ubwo ni kwishuri cyangwa abandi bana bakinanaga!

2
Mfero 2019-06-12 01:02:21

Kabsa abashinzwe umutekano badufashe kwamagana abantu baca inzira ziteme binjira mugihugu kuko abo badukoraho rikaka.

3
dukoriki 2019-06-12 00:07:40

aba bazungu badufiteho iyihe gahunda koko? iyi Ebola itarangira?

Kwamamaza