IGIHE

Abarwaye kanseri barenga 7000 mu Rwanda ntibagera kwa muganga ngo bavurwe

2 23-09-2019 - saa 12:30, Evariste Nsengimana

Abakurikiranira hafi urwego rw’ubuzima mu Rwanda bagaragaza ko hakiri icyuho mu banyarwanda bivuza indwara za kanseri aho mu bazirwaye barenga ibihumbi 10 babaruwe, abagera kwa muganga kuzivuza ari 3000 gusa.

Raporo nshya iheruka gutangazwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) mu 2018, yagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abanyarwanda barwaye Kanseri ari ibihumbi 10 muri miliyoni zisaga 12 z’abaturage bose.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC) n’Umuryango ukora ibikorwa byo kurwanya Kanseri mu Mijyi (City Cancer Challenge Foundation) kuri uyu wa 23 Nzeri 2019, hagaragajwe ko abarwaye kanseri bivuza bakiri bacye mu Rwanda.

Ni inama ibaye nyuma y’amasezerano impande zombi zagiranye muri Gashyantare uyu mwaka, agamije kugabanya ubusumbane hagati y’abahabwa serivisi z’ubuvuzi bwa Kanseri, kongerera ubushobozi abita ku bazirwaye n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya kanseri mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Uwinkindi François, yavuze ko uretse mu Rwanda, no ku Isi Kanseri ari indwara ihangayikishije abayituye.

Ati “Imibare tubona y’abaza kwa muganga tubona mu bitaro, ku mwaka tubona nibura 3000. Urumva ko haracyarimo ikinyuranyo kinini. Birashoboka ko ubukangurambaga butaragera ku bantu benshi cyangwa se hari n’abapfa bataragera kwa muganga.”

Dr Uwinkindi yavuze ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha indwara za kanseri, ibimenyetso byazo n’ibibi byazo, kuzisuzumisha, kwivuza n’uko bazirinda.

Ati “Ikindi kibazo gihari, abantu baza kwisuzumisha batinze. Bakwiye kuza hakiri kare kuko kanseri nyinshi iyo zibonetse hakiri kare ziravurwa zigakira.”

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko binyuze muri gahunda z’umushinga wa City Cancer Challenges, hazashyirwaho ingamba zihariye zo kurwanya kanseri no gufasha abazirwaye cyane cyane mu Mijyi no mu bindi bice by’igihugu.

Ati “Umujyi wa Kigali ushyize imbere gahunda zo guteza imbere no kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kugabanya icyuho mu bagerwaho n’ubuvuzi bw’indwara za kanseri. N’iyo mpamvu igenzura rikenewe ryakozwe rigamije kureba ibibazo bihari n’iby’ihutirwa gukorwa bizadufasha mu kurwanya kanseri mu Mujyi wa Kigali.”

Yavuze ko kimwe mu bintu bishobora gutera ubusumbane mu buvuzi bw’indwara ya Kanseri harimo no kutagira amakuru y’uko umuntu ahagaze bigatuma ativuza cyangwa kutagira ubushobozi.

Ati “Icyo uyu mushinga uzadufasha ni ukureba uko abarwaye kanseri bazitabwaho ariko no ku rwego rw’igihugu hari ihuriro ry’abafasha abarwaye indwara zidakira, mu midugudu hari abafasha abarwaye barembye cyane batari aba kanseri gusa.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya City Cancer Challenges mu karere ka Afurika, Sophie Bussmann, yavuze ko uwo mushinga ugamije gutuma Imijyi ishyira imbere ibikorwa byo kurwanya Kanseri ku rwego rw’igihugu.

Sofia yashimye uburyo umujyi wa Kigali wafatanyije n’inzego zitandukabye zirimo abarwaye kanseri, RBC, ibitaro bitangirwaho serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri mu gusesengura imbogamizi zihari ku ndwara za kanseri n’icyakorwa ngo ubuvuzi butangwe neza kandi abazirwaye bakomeze kwitabwaho.

Bimwe mu byongera ibyago byo kurwara kanseri abantu bakwiye kwirinda harimo kunywa itabi n’inzoga byinshi, kudakora siporo, imibereho abantu babayeho ijyanye n’iterambere nk’imirire n’ibindi.

RBC igaragaza ko kanseri ziza ku isonga mu Rwanda harimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere, iy’amara n’iy’igifu.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko mu 2018 kanseri zishe abarenga miliyoni 9.6 muri miliyoni 18.1 by’abari bazirwaye.

Dr Uwinkindi yavuze ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha indwara za kanseri, ibimenyetso byazo n’ibibi byazo, kuzisuzumisha, kwivuza n’uko bazirinda
Inama yahuje abayobozi ba RBC, abayoboxi b'ibitaro, Umujyi wa Kigali n'umuyobozi wa City Cancer Challenge muri Afurika
Sophie Bussmann, yavuze ko bagamije gutuma Imijyi ishyira imbere ibikorwa byo kurwanya Kanseri
Uhereye ibumoso Sophie Bussmann uhagarariye City Cancer Challenge muri Afurika, Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije, Umutoni Nadine na Dr Uwinkindi ushinzwe kurwaya Kanseri muri RBC
Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko binyuze muri gahunda z’umushinga wa City Cancer Challenges’ hazashyirwaho ingamba zihariye zo kurwanya kanseri no gufasha abazirwaye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dd 2019-09-24 04:11:21

Nta ngamba yambere irenze kurya healthy, none mw introducinze za GMO, mugura hanze mutazi n uburyo bazikora uko babonye when its for Africa. GMO ni mbi cyane kdi murabizi neza bayobozi, zigira ingaruka nyinshi n iyo kwanduza ubutaka. mu bihugu bindi bya Europe barimo kwiga kuzica byaranatangiye (eg: France) mugihe aho muzi introducinga mutanatekereje uburyo abanyarwanda muri culture yacu tutajya dukora sport(iriya bakora muri collectivity ntabwo ihagije, they should be doing this regularly x times in a week).

Rero best solution ni ugukoraho GMO, no gukora sport regularly, ubundi ibindi Imana igakora imirimo yayo

2
gatare 2019-09-24 02:25:43

Impamvu abantu bativuza CANCER,nuko bihenda cyane (Chemotherapy na Radiotherapy).Kwiyivuza mu Rwanda birenza 6 millions Frw kandi Assurances zemera kuvuza Cancer ni nkeya,kereka zibanje kugusinyira.Iyo ugiye kwa muganga,usanga abarwaye CANCER bivuza ari abarihirwa na FARG ahanini.CANCER yica abantu barenga 10 millions buri mwaka.Ariko nk’abakristu,tuge twibuka ko,nkuko ibyakozwe 21 umurongo wa 4 havuga,urupfu n’indwara bizavaho mu isi izaba paradizo,izaturwa gusa n’abantu bumvira imana.It is a matter of time.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye kutibera mu gushaka amafaranga gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka imana,niba twifuza kuzaba muli iyo paradizo iri hafi.

Kwamamaza