IGIHE

Abitabiriye Car Free Day batumwe gushishikariza abagore batwite kwitabira siporo yabagenewe

0 6-10-2019 - saa 13:53, IGIHE

Siporo rusange ‘Car Free Day’ imaze kumenyerwa i Kigali yatangiwemo ubutumwa ku bayitabiriye kuri iki Cyumweru bubakangurira gushishikariza abagore batwite kudacikanwa n’imyitozo ngororamubiri.

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2019, iyi siporo iba buri Cyumweru cya mbere n’icya Gatatu cy’ukwezi, yitabiriwe n’abakozi b’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) n’abatuye i Kigali. Yahuriranye no kwizihiza Icyumweru cyahariwe Dipolomasi Ishingiye ku kubungabunga ibidukikije.

Mu bagera ku 5000 bayitabiriye barimo Nyirasafari Espérance wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, uheruka kugirwa Senateri; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent na Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Umutaliyani Nicola Bellomo.

Abakoreye siporo ku Kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bahawe ubutumwa bukangurira kubungabunga ibidukikije.

Banakanguriwe kandi gushishikariza abagore batwite kuzitabira siporo rusange yabateganyirijwe ku wa 19 Ukwakira 2019 hagati ya saa 7:00-12:00.

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango Children and Youth Sports ufatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Umujyi wa Kigali, Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana (NECDP), Polisi y’Igihugu n’abandi.

‘Mass sports for pregnant women’ igiye kuba bwa mbere mu Rwanda izabimburirwa n’urugendo rw’amaguru ruzatangirira ku Gisimenti rukagera muri Stade Amahoro Remera.

Umuyobozi wa Children and Youth Sports Organization, Mukasa Nelson, yavuze ko bashaka gukangurira abagore batwite kwita kuri siporo kuko abenshi bahora bicaye banagenda bakifashisha ibinyabiziga.

Ati “Iyi siporo izitabirwa n’abagore batwite gusa ariko bakaba basabwa kuzazana n’ababaherekeje cyangwa abagabo babo; abandi bagore bntibahejwe ndetse n’ abakobwa babishaka bazitabira kuko ni bo bagore bazaba batwite ejo hazaza.’’

“Intego y’iyi siporo ni ugukangurira abagore batwite kujya bakora siporo n’uko bayikora kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza n’ubw’abana babo.’’

Iki gikorwa cyatumiwemo impuguke zizatanga ubutumwa ku bijyanye n’imirire igihe umugore atwite n’ibyo akwiye kwitwararika, kugaragaza akamaro ka siporo n’ubujyanama ku zo bakwiye gukora bitewe n’ibihe bagezemo.

Umuryango Children and Youth Sports Organisation umaze imyaka ibiri uvutse, ugamije gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bituma rugira ubuzima bwiza, kuva mu myaka yo hasi.

Ufite icyerekezo cyo kugaragaza no kuzamura impano z’abana [watangije gahunda ya siporo yabagenewe mu biruhuko], binyuze mu kuzana imikino aho bose babona maze bo bakazabasha kwihitiramo bakurikije impano bifitemo, badatoranyirijwe.

Nyuma yo kwita ku mpano z’abana, uyu muryango wigisha abana no kwita ku buzima bwabo, cyane cyane kwirinda agakoko gatera Sida n’ibiyobyabwenge.

Uyu muryango kandi washyizeho gahunda yitwa Rwanda Students Lifestyle, yatangijwe muri Gicurasi 2019. Muri iyi gahunda habamo urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge na virusi itera Sida, nyuma yarwo hagatangwa ubutumwa bijyanye.

Abanyamujyi baturuka mu bice bitandukanye bagahurira ahabugenewe bakorera siporo
Mu Rwanda Car Free Day yatangiye tariki 29 Gicurasi 2016 nk'igikorwa kigamije gufasha Abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza
Siporo rusange ibera ku bibuga bitandukanye mu Mujyi wa Kigali birimo n'ikiri ahakorera Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura
Abitabiriye Car Free Day batumwe gushishikariza abagore batwite kwitabira siporo yabagenewe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ari mu bitabiriye siporo kuri iki cyumweru
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira na Nyirasafari Espérance wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, uheruka kugirwa Senateri na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent na Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, bifatanyije n'abitabiriye siporo rusange
Umuyobozi wa Children and Youth Sports Organization, Mukasa Nelson ni we uyobora abitabira siporo rusange mu bijyanye n'imyitozo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza