IGIHE

Ubushakashatsi bwagaragaje ko COVID-19 igira ingaruka ku kumva k’uwayirwaye

0 1-08-2020 - saa 16:35, Umwali Zhuri

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakize Coronavirus, bwaragaragaje ko bahura n’ibibazo byo kumva bimara igihe iyo bamaze gusezererwa mu bitaro.

Abahanga mu bijyanye n’indwara zo mu matwi by’umwihariko bavura abantu bafite ikibazo cyo kumva bo muri Kaminuza ya Manchester, bakoze ubushakashatsi buto ku bantu bakuze 121 bari barashyizwe mu bitaro barwaye COVID-19, mu gihe cy’ibyumweru umunani basezerewe.

Ubwo babazaga impinduka zabaye mu kumva kwabo, 16 basubije ko batumvaga neza. Umunani basubije ko kumva kwabo kwahindutse ku buryo byabagoraga mu gihe abandi umunani bavuze barwaye indwara ya Tinnitus aho bumvaga hari ibintu bihinda mu matwi yabo mu gihe bidatewe n’urusaku ruturutse hanze.

Aba bashakashatsi bagaragaje ko ibindi bimenyetso bihuye n’ibyo babonye bisa n’ibigaragaza ingaruka z’igihe kirekire ziterwa na Coronavirus ku buzima bwa muntu.

Umwarimu wigisha ibijyanye n’indwara zo mu matwi muri Manchester Biomedical Research Centre, Kevin Munro, yatangaje ko abahanga muri siyansi bazi izindi virus zitera indwara nk’iseru cyangwa se mugiga zishobora gutuma umuntu ananirwa kumva.

Yavuze ko Coronavirus ishobora kuba nayo yangiza imiyoboro ijyana amakuru ku bwonko ku buryo umuntu abasha kumva.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu wakize Coronavirus ashobora guhura n'ibibazo byo kutumva neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza