IGIHE

Icyo inyigo zimaze kwerekana ku kuvanga inkingo za COVID-19

0 21-07-2021 - saa 07:35, Dufitumukiza Salathiel

Inkingo za COVID-19 zatangiye gutangwa ahantu hose uruhawe aterwa dose ebyiri z’ubwoko bumwe (usibye Johnson & Johnson itangwaho dose rimwe gusa) ariko ubu hari ibihugu byatangiye kuvanga iz’amoko atandukanye hagamijwe kongera ubudahangarwa umubiri ugira nyuma yo kuzakira.

Mu mezi ya mbere y’uyu mwaka inkingo zabaye iyanga by’umwihariko urwa AstraZeneca kuko aho rukorerwa mu Buhinde bari bugarijwe cyane bituma batabasha gukora izikenewe ngo zigezwe ku bazitumije.

Byakubitanye n’uko inkubiri yahise ivuga ko rutizewe ngo kuko hari ingaruka mbi rwagiraga ku mubiri zirimo nko kuvura kw’amaraso.

Hari n’ibihugu byagiye bitangaza ko byapfushije abantu biturutse ku ngaruka mbi za AstraZeneca birimo Canada, u Butaliyani, Danemark, Australie, Autriche, Slovaquie n’ibindi.

Bamwe mu bari bararuhaweho dose ya mbere bahawe iya kabiri y’ubundi bwoko batinya izo ngaruka.

Angela Merkel uyobora u Budage na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, bari baruhaweho baterwa dose ya kabiri y’urwa Moderna rw’Abanyamerika naho Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi, ahabwa dose ya kabiri ya Pfizer.

Muri Mutarama uyu mwaka ubwo inkingo za AstraZeneca u Bwongereza bwakoreshaga zari zabaye nke, inzego z’ubuzima zatangiye kwifashisha izindi mu guha dose ya kabiri abageze igihe cyayo.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho ubwo buryo bwarakoreshejwe muri uko kwezi, mbere y’uko ibihugu bitangira guhagarika ikoreshwa rya AstraZeneca kubera ingaruka mbi zayo.

Ubu n’ibindi birimo Bahreïn, Bhoutan, Canada, u Butaliyani, Koreya y’Epfo, Thaïlande na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byatangiye guha abaturage babyo inkingo zivanze.

Ubwirinzi zitanga iyo zivanzwe

Ahenshi mu bihugu biri kuvanga inkingo bakoresha AstraZeneca nka dose ya mbere na Pfizer nk’iya babiri.

Ubushakashatsi bw’Abongereza n’ubw’Abanya-Espagne bwerekanye ko iyo mvange ituma umubiri ugira ubudahangarwa burenze ubwo wagira wahawe dose ebyiri za rumwe. Ubw’Abadage bwakozwe nyuma yaho na bwo bwarabishimangiye.

Nubwo inzobere zivuga ko hagikenewe inyigo zisobanura neza niba kuvanga inkingo ari byo byatuma zikora neza kurushaho, bibaye ari byo bishobora kuba imwe mu nzira zafasha guhangana n’ubwoko bw’iyo virus bwihinduranya, buhangayikishije Isi kubera kudakangwa n’inkingo.

Umwe mu bashakashatsi bakoze ku nyigo y’umusaruro kuvanga AstraZeneca na Pfizer bitanga, Dr Anna Blakney, yabwiye Aljazeera ati “Ibyo twabonye ku mbeba ni uko kuzihuza bigira akamaro kurusha gukoresha rumwe muri zo gusa. Rero ndatekereza ko bishobora gukora ariko ntiturabona amakuru ngo tuvuge ko ari bwo buryo bwatanga umusaruro mwiza mu by’ukuri.”

Bigira izihe ngaruka ku mubiri?

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragaragaza ingaruka zikomeye zaba ku mubiri w’uwahawe inkingo zivanze. Icyakora byongera umubare w’abagerwaho n’izidakanganye.

Inyigo ya Kaminuza ya Oxford yakorewe ku bakorerabushake 800, yerekanye ko abari hagati ya 30% na 40% bagize umuriro nyuma yo guhabwa dose ya kabiri y’iyo mvange, mu gihe abahawe ubwoko bumwe bagaragaje icyo kimenyetso bari hagati ya 10% na 40%.

Ni mu gihe ubwakozwe n’Abanya-Espagne bwo bwagaragaje ko ingaruka zigera ku mubiri w’uwahawe inkingo zivanze zingana n’izigera ku muntu wahawe ubwoko bumwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS) riherutse kuvuga ko kuvanga inkingo ari icyemezo kigomba gufatwa n’inzego z’ubuzima igihe biri ngombwa, ribuza abantu ku giti cyabo kubyihitiramo.

Ibihugu bitandukanye bikomeje kugenda bivanga AstraZeneca na Pfizer mu kongerera umubiri ubudahangarwa imbere ya Coronavirus
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza