IGIHE

Ibihano birimo igifungo bishobora gufatirwa abatubahirije ingamba zo kurwanya Coronavirus

22 24-03-2020 - saa 10:38, Philbert Girinema

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturage ko abatubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bashobora kwisanga bahawe ibihano bishobora no kugeza ku gufungwa.

Hashize iminsi ibiri ingamba nshya zijyanye n’ikumirwa ry’icyorezo cya Coronavirus zitangiye gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe risaba abantu bose kuguma mu ngo, amaduka n’ibindi bikorwa bigafungwa usibye acuruza ibiribwa na za farumasi.

Kuri uyu wa Mbere, mu bice bitandukanye by’igihugu abantu bari mu mihanda bidegembya, bamwe bagasubizwa inyuma na polisi abandi bagacengana nayo baca mu nzira zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Kabera, yavuze ko byagaragaye ko hari abantu badaha agaciro iki cyorezo, avuga ko umuntu utarinze ubuzima bwe ntanarinde ubw’abandi, aba ari ikibazo kuri sosiyete.

Ati “Abantu baratanga impamvu zitumvikana, [bakavuga ngo] ngiye gufata akantu mu mujyi, ngiye kwandika urwandiko, nyamuneka hari akantu nasize mu mujyi; ayo mabwiriza yarasohotse ndetse hari n’abo byagaragaraga ko babeshya."

Yavuze ko hari serivisi zihutirwa zemejwe n’amabwiriza yashyizweho nko kujya guhaha, kujya kwa muganga, kujya kugura umuti n’ibindi, ariko hari ababyitwaza kandi bigiriye mu bindi.

CP Kabera yavuze ko hashize igihe kinini abayobozi basobanura ingamba zafashwe zo gukumira iki cyorezo, ariko bibabaje kuba hari abatarabyumva ngo bumvire, bashyire mu bikorwa amabwiriza yashyizweho.

Ati “Twashyizeho uburyo bukomeye ku buryo n’abo baza bavuga ko ari ari izo serivisi bagiye gushaka, turakurikirana turebe ko uwo muntu atabeshya, ariko nibisanga ko ubeshya, ukabeshya ko ugiye kwa muganga utagiye kwa muganga, urafatirwa ingamba. Urafatwa urafungwa, urafatwa ucibwe amande.”

Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bishobora guhabwa umuntu warenze ku mabwiriza nk’aya yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus aho ashobora guhamwa n’icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Icyo cyaha gisobanurwa ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Ingingo ya 231 y’amategeko ahana ivuga kandi ku cyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe. Umuntu ashobora guhamwa n’iki cyaha igihe ku bw’urugomo, abuza imirimo yategetswe cyangwa yemewe n’ubuyobozi bubigenewe gukorwa.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kubuza imirimo gukorwa biturutse ku bantu baremye agatsiko kandi bakoresha kiboko, urugomo cyangwa ibikangisho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

Hari abantu bakomeje kugaragara mu mihanda nubwo kuva mu rugo nta mpamvu yihutirwa bibujijwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rajab 2020-03-26 03:13:19

John na Mohammed muvuze ukuri leta inashyireho ibihano kubayobozi binzego zo hasi bari kubarura abahabwa ibiribwa ugasanga ngo utari kavukire cg ngo ube umusilamu ntibakwandika bakwita abavantara babayoboye Kandi wallahi ibibintu binyibutsa 1994 abantu bavangura abandi none ubu byarangiranye na gereza namwe mukomeze muvangure abantu harubwo Allah azabibaryoza ndabivuze wenda mubinzize kuko aho mwandikaga nari mpari hano mu gitega. Na Rwampara . Islam itwigisha urukundo ntitwigisha kwanga abaje badusanga mu mujyi.

2
Rajab 2020-03-25 13:36:00

3
bwiza 2020-03-25 05:17:19

buriya muramutse mugenzuye mu bantu bari bafite utubari mwasanga baratwimuriye munzu batuyemo Kandi rwose nibyo Bibi kurushaho ba mudugudu mubyaro nibafashe police batange amakuru kugihe tubashe guhashya coronavirus
.

4
joseph ntahwirajya 2020-03-24 23:49:56

ndashima reta yurwanda kuko ingambayafashe ninziza natwe abaturage dukomeze kwirinda dutanga amakurukugihe.dukumire icyorezo coronavirusi

5
Kpatrick 2020-03-24 23:08:52

Harya Agaciro Development fund gatangira ntibatubwiraga ko igihe tuzaba turi mu bibazo kazatugoboka. Ndisabira Leta ngo ikore mu gaciro irangure ibiribwa n abacuruzi (kugirango nabo bareke gukomeza gucuruza) hanyuma ibitange mu bakene ikigali ihereye kubatishoboye kurusha abandi.

6
tuyisenge abdoul 2020-03-24 16:39:35

nibyo dukurikize amabwiriza yabayobozi bacu natwe twirinda,murakoze

7
kiki 2020-03-24 11:31:39

Muraho neza,ingamba zafashwe ni nziza cyane murahatubereye,ariko turasaba leta ko amasoko na za alimentation byibuza babiha iminsi itatu gusa mucyumweru kuko twe tuzikoramo tugera mukazi bigoranye twabanje kwihishahisha abapolice,ntibemera ko unabasobanurira,nimugabanye iminsi yamasoko na alimentation biragabanya nurwo rujya nuruza,Merci

8
Pierre Bush 2020-03-24 09:23:39

Mukwiye koroshya izi ngamba kuko cases mufite zose ni imported. Kigali niyo ikwiye strict measures kuko niho izo cases zabonetse. Naho ubundi mugiye kwihotoza inzara kandi bitali ngombwa.

9
John 2020-03-24 09:07:34

Bashyireho nibihano kubari kwandika zbadafite ibyo kurya nkaha mu Biryogo utari umusilamu cg ngo ube uri kavukire waho ntibakwandika bari kwandika bene wabo gusa. Cg wowe utari uwaho ugatanga ruswa .

10
John 2020-03-24 09:06:53

Bashyireho nibihano kubari kwandika zbadafite ibyo kurya nkaha mu Biryogo utari umusilamu cg ngo ube uri kavukire waho ntibakwandika bari kwandika bene wabo gusa. Cg wowe utari uwaho ugatanga ruswa .

11
John 2020-03-24 08:25:12

Bashyireho nibihano kubari kwandika zbadafite ibyo kurya nkaha mu Biryogo utari umusilamu cg ngo ube uri kavukire waho ntibakwandika bari kwandika bene wabo gusa. Cg wowe utari uwaho ugatanga ruswa .

12
Mohammed 2020-03-24 08:13:59

Icyakubwira inyamirambo , Biryogo, Gitega, Rwezamenyo, Rwampara na kimisagara cyene cyane muri za karitsiye Hari nabatangiye kwiba abantu abandi bagatobora butike mumakuru twatangiye kumenya nuko biri gukorwa ahanini ninsoresore zabasiramu zakavukire zaho Mudutabare .

13
Alain 2020-03-24 07:17:06

Mwibukeko Polisi Atari urukiko ?

14
Alain 2020-03-24 07:16:55

Mwibukeko Polisi Atari urukiko ?

15
Mugasa 2020-03-24 06:32:10

Aho kugirango nicirwe ninzara munzu,nakwica ayo mabwiriza yo kurwanya COVID-19 mukanfunga mukajya mungaburira.

16
Musafiri 2020-03-24 06:13:00

Aho muteganya gufungira abarenze ku mabwiriza naho muteganyemo intera ya metero nibura hagati y’umufungwa n’undi, ndetse munabikore muri gereza zisanzwe. Naho ubundi mabuso zaba ari zo zigiye gukwirakwiza icyo cyorezo.

17
Mohammed 2020-03-24 06:11:58

Icyakubwira inyamirambo , Biryogo, Gitega, Rwezamenyo, Rwampara na kimisagara cyene cyane muri za karitsiye Hari nabatangiye kwiba abantu abandi bagatobora butike mumakuru twatangiye kumenya nuko biri gukorwa ahanini ninsoresore zabasiramu zakavukire zaho Mudutabare .

18
John 2020-03-24 05:39:15

Aba jeunes mu bihugu byose niko bamera, muri italie hari grp yanze amabwirizwa..muri france barinze guhanwa gucibwa amande ava kuri 38 euro ajya 500, ahubwo aranarenga, ubu rero ntawubikinisha. Naho police nikora akazi kayo abantu bazabyumva kuko hari abumva babonye, police rero ibereke.Ntawundi muti ni ukuguma munzu ubu twese niho tuba.

19
... 2020-03-24 04:58:22

Mbese ubundi ko igihugu cyacu cyafashe ingamba nziza zo kurwanya coronavirus, byaba bimaze iki ABATURANYI BADAFASHE ingamba nk’izacu?
Sinjya numva muvuga ingamba za gouverement y’U Burundi.
None mama, izo za EAC zacu, zafashe ingamba zimwe muri iyo zone, ko aribyo bishobora gutanga umusaruro.
Naho niba buri gihugu kibaye Nyamwigendaho, iyo coronavirus izaba ikirangwa iwacu muri 2025.
Dushyire amakimbirane ku ruhande, turebe inyungu rusange.

20

21
Maniragaba 2020-03-24 04:46:32

Dore icyo mu Rwanda turushya andi mahanga:
Mu Rwanda tuzi guhana twihanikiriye.
Nta mbabazi.

22
Luc 2020-03-24 04:13:42

Nibahanwe kuko natwe tubatwagumye murugo abo basohoka nibo baza bakatwanduza kandi twirinze uko dushoboye kuberabkutumva kwabo bahanwe

Kwamamaza