IGIHE

Abantu 20 barimo 15 b’i Rusizi na babiri b’i Kigali banduye Coronavirus

9 27-06-2020 - saa 21:21, Cyprien Niyomwungeri

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, abantu 20 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4,702 byafashwe mu gihe abandi 15 bayikize.

Umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda kuva icyorezo cyahagera bamaze kuba 878 barimo 413 bakize. Mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa Coronavirus, abagera kuri 15 bagaragaye i Rusizi, batatu bagaragara i Rubavu naho babiri bagaragara i Kigali.

- Abanduye ni 878 (Barimo 20 bashya)

- Abakize ni 413 (Barimo 15 bashya)

- Abakirwaye ni 463

- Abantu babiri bamaze kwitaba Imana

- Ibipimo bimaze gufatwa ni 134 749 (Ibipimo bishya 4,702)

Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, nyuma y’uko abantu batanu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.

Tariki 18 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.

Guma mu rugo yakomeje mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo.

Kuva kuwa Kane w’iki cyumweru imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, yashyizwe muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, bitewe n’uko kuva tariki ya 3 Kamena kugeza ku ya 24 Kamena, hari imidugudu ine muri iyo yabonetsemo abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 25.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Black Zidane 2020-06-28 09:04:50

Covid-19 aho ndi Dar es salaam abantu ntawukitwararika kuburyo iyo numva amakuru y’ahandi nibwirako twanduye ahari icyi cyorezo twe kitadushoboye; ariko Leta ya Mweshimiwa Magufuli yatugiriye inama zose harimo no gukoresha ubuvuzi bwacu gakondo nko:KWIYUHA,KURYA AMATUNGURUSUMU, TANGAWIZI! ubundi KAZI KAZI TUU! nge mfite inshuti yange imwe yakize akoresheje ibyo navuze haruguru n’imiti igabanya ububabare ubu yasubiye mukazi; soo mfite ubwoba ko twe dushobora guhomba muma Lock Down kdi n’ubundi bitizewe ko twakirangiza vuba aha. ikindi mbona ko icyi cyorezo ababishinzwe bataragisobanukirwa neza cg ngobadusobanurire neza imiterere yacyo, uko cyica kuko sometimes hari abagwahasi seconds mbili tu nki’igifafa.

2
Daniel BAGARAGAZA 2020-06-28 03:37:28

Turashimira reta y’urwanda mugukomeza gufasha abanyarwanda kwirinda ikwirakwizwa rya Corona virus natwe nkabanyarwanda tugomba gushyiramo imbaraga mukwirinda iki cyorezo murakoze

3
Kuzurukundo Amidacus 2020-06-28 02:52:39

Mwongeye kwirirwa nshuti bavandimwe Nge uko mbona ikicyorezo umurego gifite irusizi nigitekerezo uko mbyumva mbaye mfite inshingano mugukumira corona virus NB: nabanza nkapima amafi yirusizi nkarebako nayo ataba intandaro yogukwirakwiza corona virus yuko nayo ashobora kwandura then akanduza nabayakoresha nkinyama murakoze

4
Twahirwa 2020-06-27 23:19:35

Byaba byiza ababishinzwe badusobanuriye abantu 3 babonetse Rubavu badusobanuriye Aho baturutse Nkuko ahandi babikora.
byaba bibabaje kuba dukora ukodushoboye kose tukirinda ugasangs tuzize abaturuka igoma bibereye muri business zabo abana bacu bicwa ninzara.

5
Elisa 2020-06-27 23:00:23

Ahasigaye nugusenga ndumva corona yasaze

6
Danny 2020-06-27 21:23:56

Nyabuna Bantu mukunda ubuzima Kandi mukunda no gushaka ibifasha imiryango yanyu mureke twese dufashanye tugerageze kwirinda icyi cyorezo bidufashe gukomeza kubaho Kandi tubana nacyo ibuka ko igihe wambaye agapfuka munwa neza bikurinda kwandura Kandi bikaba binakurinda kwanduza abomuhuye Kandi binakurinda kwikorakoraho mumaso kuburyo byadufasha kwirinda gukwirakwiza iyi virus ariko nanone dukarabye intoki neza na amazi nisabune byadufasha kwirinda pe mumfashe Kandi namwe mwifasha duhige twese twubake u Rwanda twifuza ariko twirinde turinde nabacu covid-19

7
Nshimiyimana 2020-06-27 20:37:22

Twirinde kd twubahiriza amabwiriza yose ukwari

8
FIFI 2020-06-27 15:42:46

EREGA I RUBAVU CORONAVIRUS IRIMO ARIKO BAMWE MU BAYOBOZI NTIBASHAKA KO EJO BABAZWA UKO YINJIYE, MUZAREBE KO ABAFATANKWE MAGENDO BANYUZE NJIYAPANYA KO BAPIMWA CG NGO BABAJYANE MU KATO, BURI MUNSI NTIBABAREKURA CAGUWA ZIKWIRIYE MURI RUBAVU ZICA HE? UWAVUZWE WO MU MUDUGUDU W’UMUTEKANO MU MBUGANGARI KO YAMBUTSA ABANTU AKABA I GOMA UBUNDI AKABA I RUBAVU, KUKI BATARAMUFATA NGO BAMUPIME CG BAMUSHIRE MU KATO EREGA NIBIBA NGOMBWA ASHIKIRIZWE INKIKO ABAZWE AHW’ANYURA, ANABAZWE KO YANDURIYE YO KO NTA BWOBA BW’ABANYARWANDA YAKWANDUZA, MBERE KO BAFUNGURA NIBAPIME ABATURIYE UMUPAKA BOSE KANDI BAZASANGA HARANDUYE BENSHYI, Isoni zirishya uburozi koko

9
Gasaba 2020-06-27 15:11:18

Mujye muvuga aho ababonetse baherereye niba ari mubaturage cyangwa abari muri site bavanywe ku upaka abantu bave murijijo babone uko birinda.

Kwamamaza