IGIHE

Abantu 101 barimo 72 bagaragaye muri Kasho i Ngoma banduye Coronavirus

40 29-06-2020 - saa 22:26, Ishimwe Israel

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 101 barimo n’abantu bari muri kasho basanganywe Coronavirus mu bipimo 2498 byafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2020.

Ni ku nshuro ya mbere kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, habonetse abarwayi benshi ba Coronavirus mu munsi umwe.

Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Rigira riti “Kigali:22, Rusizi:3, Rubavu:2, Kayonza:1, Kirehe:1 & mu itsinda ry’abagororwa muri Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.’’

Nyuma Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwavuze ko abagaragaye atari abagororwa bari mu magereza, ahubwo ko ari abantu bafungiye muri kasho zigenzurwa na Polisi.

Kuri uyu wa Mbere nta muntu wasezerewe mu bitaro byatumye umubare w’abamaze gukira uguma kuri 443.

Mu gihe uduce twari twibasiriwe cyane n’ubwandu bushya turimo Kigali, Rusizi, Rubavu na Kirehe, ibipimo byafashwe uyu munsi byerekanye abarwayi bashya i Ngoma, ahabonetse abari muri kasho 72 bahuye n’abanduriye ku Rusumo mu gihe i Kayonza ho hasanzwe umwe.

Mu Rwanda haherukaga kuboneka abarwayi benshi mu munsi umwe ku wa 22 Kamena 2020 ubwo abantu 59 barimo ‘ab’i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali (7), Nyamasheke (4), Rubavu (3)’ basanzwemo Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 1001 banduye mu bipimo 140 249 bimaze gufatwa, 443 barayikize mu gihe 556 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kobusinge 2020-06-30 14:11:22

Mwiriwe.ngewe ndumva hapimwa abagororwa bose hanyuma abarwayebakajyanwa mukato Kd abafuzwe nibeshyi Kd ugasanga icyobafungiye kidakanganye bareback nkabantu bafungiwe icyaha kidakabije bagataha niyobababakurikiranwa ark barihanze.urugero ugasanga ngumuntu yafatanwe ibyoyaguze Kd aribijura banyirabyo barabishubijwe ark ngobamuhaye 30jor ugasanga amazemo unwska .muzehe narenganure abantu batahe kko ibyinkikobyo abacyene turahapfiira ndumvarero ntampamvu covid nayo itahsboneka

2
Ndashimye 2020-06-30 06:12:22

Iyo bikomeye biba bigiye kurangira.
Covid19 nayo ntabwoba ikiduteye. Amategeko n’amabwiriza bigomba gukirikizwa

3
Niyomuhoza Annick 2020-06-30 03:43:06

Yesu weee!!!! Imana koko yadukirije igihugu cy’u Rwanda ikabikorere kwiyubahisha ikaturengera koko?

4
Mbanza 2020-06-30 02:54:35

Mubigaragara ubwandu buzatindakurangira kuko ibihugu byibituranyi ntibifatingambazigaragara kandi abanyarwanda benshi bajyaguhahirayo, rero dukomezekwirinda ,naho umuntuwahoze asabako RSSB yishyurabaganga ,bazabishyura arikubu ibihugu gifitakazi kenshi kandi gakomeye nibihangane bazabahemba

5
Alex 2020-06-30 02:27:31

Muraho njyendabona ubuyobozi bwagereza bwararangaye cyane kuko ntibyumvikana uko abagororwa babemerera gusohoka muri kigihe abantu twese dushishikajwe nokwirinda iki cyorezo.Kontagusurwa kwemewe banduye bate?.Ubuyobozi bwagereza bubibazwe.

6
Muganga 2020-06-30 01:40:21

Turasaba RSSB -CBHI kwishyura amavuriro/ibigonderabuzima/ibitaro. Dore amezi abaye atandatu(6)ubwo ababishinzwe murumva turimo gukora dute?

7
Nigger 2020-06-30 01:34:54

Mureke twige kubana nakino kintu kubera ko ntigiteze gukira mu gihe ntarukingo ruraboneka kandi gufunga ntago ariwo muti twafunga tugasubira murugo till when? ko ntagukira guhari ahubwo isengero zifungurwe dusenge cyane Imana izakidukiza...

8
Elisa 2020-06-30 01:18:27

Iyo ninkuru yincamugongo

9
Tom force 2020-06-30 00:59:38

Abagororwa nabo bakwiye kwitabwaho leta nigire ico ibikoraho

10
Tom force 2020-06-30 00:56:01

Nje ndumva hafungurwa abagororwa bose murwanda batitaye kucaha umuntu yakoze ariko bakamanza kubapima virusi

11
Niyonzima 2020-06-30 00:52:28

Ingendo zo muntara na bamotali nibyo bishobora kuba biri kongera ubwandu

12
Munyanziza Zebron 2020-06-30 00:05:18

Twishime uburyo mutugezaho amakuru.Murakoze

13
Innocenti 2020-06-30 00:04:20

Nibyo koko imibare iraza kwiyongera,ariko muzirikane ingamba zo kuyirinda.Ikindi nuko ibihugu duturanye nibidafata ingambwa zikomeye n’ubundi icyorezo ntikizashira vuba.Abagororwa babapime bose kandi bashyireho aho kwakira abanduye henshi kuko imibare igiye kuba myinshi cyane.

14
Emmanuel Mfitumukiza 2020-06-30 00:03:31

Nonexe muri gereza yagezeyo covid19 yagezeyite ntamuntu ujyasoka

15
Aloys 2020-06-29 23:36:16

Ndore ibyomwafunguye bimwe nabimwe birigutuma coron virus ibandende nkabamotari mbega ingendo zagafunzwe cg byox mukabifunga gahunda ikaba gumamurugo naho nibitagenda gutyo covid19 irakomeza umurego kuko abantu twariraye

16
Hahani 2020-06-29 23:24:58

Hanyuma se Abo Bo ninde wayibateye kandi mwavugaga ko abandi bajya kuyisarura muri congo no mu Burundi cg TZ. Hahahaaa
Narabivuze ko ibyo bipimo mukoresha bifite ibibazo mushaka mwarekeraho gupima nkuko Trump yabivuze tukamugira umusazi. Iyi Politik yiterabwoba ya COVID-19 irarambiranye yuzuyemo amanyanga no gucurika imibare bihambaye. Muhe abaturage amahoro ibyo mushaka gushyira mu bikorwa ntawe uzabibabuza kuko nubundi nimwe mushyiraho ayo mategeko

17
Nzabonimana 2020-06-29 22:35:03

Abayobozi nibareke ubwoko bwi IMANA tujye gutura igitambo gihoraho dusabire abarwayi b,isi yose: hamwe na obarid padiri abandi tujye ruhango ni ikibeho icyorezo kizakurwaho ni IMANA turabasabye;;

18
Umusomyi 2020-06-29 22:33:58

@Igihe abagororwa n’abafungiwe kuri RIB stations baratandukanye rero mwakuraho urujijo ku basomyi b’inkuru mwandika. Musome muramenya inyito ikwiye mwakoresha (@Ishimwe Israël

19
Rambo 2020-06-29 22:10:37

Gusura abantu bari muri za gereza ntibishoboka kubera covid-19. Urwego rushinzwe imfungwa ruzarebe uko rushyiraho umurongo wa telephone, imiryango y abagororwa yajya ibasha kubahamagara, byibuze 1 mu kwezi. Kuko n ubundi basurwaga n imiryango. Murakoze.

20
John 2020-06-29 21:55:17

Nonese abakuriye Gereza barumva ibyo bintu bisobanutse ?
Ni gute batafashe ingamba zo kuyikumira?

21
Twirinde 2020-06-29 21:27:47

Abantu bavuga ngo twemere tubane na corona sinzi icyo baba bashaka kuvuga. Ariko abenci usanga batekereza ko bisobanuye ko tugomba kwirara tukemera kuyirwara.

Ariko nge si uko mbibona. N’ubundi coronavirus yaraje, ubu turi kumwe na yo twabyemera tutabyemera. Ariko kandi ntibikuraho ko tugomba gukomeza kwirinda.
Ubu se sida ko isi yananiwe kuyihashya burundu bisobanuye ko wayitegeza. Ibicurane ibi bisanzwe byo wabwitegeza ngo ngo ni uko ari akarwara koroheje kikiza?

Nge ndatekereza ko kubana n’icyorezo igihe kirekire, bisobanura kubana n’ingamba igihe kirekire.
Kutubahiriza ingamba harimo ubujiji buvanzemo ubugome bugaherekezwa n’ubwigomeke. Nta kwirara

22
Uwase 2020-06-29 20:19:41

Duce bugufi twihane ibyaha nta buryarya Imana yo mu ijuru izaturengera. Uko iminsi igenda imibare izajya itangazwa ku bwinshi kuko hashaka ko abantu babibwamo ubwoba noneho urukingo niruza buri wese azahite yemera kurwiteza. Umugambi wa shitani ni muremure mu mwana wumuntu ariko kubakiriye Kristu Yezu mu buzima bwabo ntimuterwe ubwoba na corona.

23
Sebihe 2020-06-29 20:00:16

Abagororwa bahuye n’abo banduye gute batagisurwa ?

24
cocos 2020-06-29 19:17:46

Iyi mibare ni myinshi gusa dushimire Minisante ibima abantu benshi icyarimwe , hakorerwe ubugenzuzi ku baturage bava hanze bajye berekana cerfitifat medical yuko bapimiwe iyo baturutse cyane cyane abashoferi banyura ku mipaka ya rusumo, rubavu, rusizi gusa abinjira n’abava muri kigali bajya mu ntara ku batega za bus de transport bashyirirweho gahunda yo gusuzumwa bitewe n’icyerekezo berekejemo either basuzumirwe muri gare ya nyabugogo, giporoso cyangwa muri za gare zo mu ntara mbere yo gufata urugendo cg hazashyirweho checkpoint area yo gupumiraho abagenzi ku mihanda igana/iva mu ntara ( shyorongi, nyacyonga, rugende, kamonyi, gahanga) bizafasha gukumira no gukwirakwiza icyorezo aho kitari, na none abagororwa babuzwe gusohoka hajye hapimwa abaje kubasura (avocat ) , n’abakozi b’amagereza uko bahinjiye kandi abajya kuburana ntihakemererwe abaza kumva urubanza rwabo baturutse hanze nkuko bimeze. twirinde gukora ingendo zitari ngombwa kandi dukurikiza amabwiriza ya Minisante

25
rwandanziza 2020-06-29 18:53:32

Mana tabara kuko imfungwazorwose ntamahirwe menshi bafite,yokuyikira bitewe nubuzimabwabo buba arihafi yantabwo. bitewe nubwinshibwabafungwa ntaburyo nabumwebwakoreshwa mukwirinda kutegerana. bayobozi beza ni muce inkoni I samba mubabarire bariyabantu kuko ubuzimabwabo buri mumazi abira kdi nubwo bakoze ibyaha nabanyarwanda.

26
Simon 2020-06-29 18:44:26

Aba bagororwa ni abahe ko ubuyobozi bwa gereza butabizi ???

27
Hano 2020-06-29 17:55:30

Ahaaaa ! Bivuye Rusizi byimukiye Ngoma ...

28
CASSIEN 2020-06-29 17:03:50

KO mbona bikaze?ntako tutagira aliko icyorezo kikiyongera,mbona hakwiriye ingamba nshya zitandukanye nizo tumazemo iminsi,ubwo byageze no mu magereza ntibyoroshye,ko twali twiteguye ko insengero zifungurwa aho bizakunda?iyi ndwara biraboneka ko ari twibanire itazarangira.

29
Ndinde 2020-06-29 16:49:51

Birakaze nukwitonda.

30
Kkkk 2020-06-29 16:41:07

Ibi nibiki banyarwanda!!!.! Imana nidutabare

31
Kalisa 2020-06-29 16:38:56

Biragaragara ko hari abantu benshi batagerageza kwirinda,inzego z’ibanze zibifashe nk’inshingano ikomeye zikita ku bibera aho abashinzwe umuteno batari byagabanya ubwandu.ubundi Leta nikaze ibihano.utubari cyane cyane Kandi byose iz’ibanze n’umutekano baba babizi,birebera ikibi gikura.

32
Jean de Dieu Niyoniringira 2020-06-29 16:18:47

Turabakunda

33
le citoyen 2020-06-29 16:16:16

Yeweweee! Ko birushaho kuba bibi! Imana nitabare naho ubundi muri gereza ho nta buhungiro kabisa! Ubu se barabaho gute?
Ariko n’i Kigali dukanguke kuko turugarijwe pe! Ubwandu bwongeye kuba bwinshi.

34
Kanyarwanda 2020-06-29 16:15:54

Byakaze pe

35
Emmy Byiringiro 2020-06-29 16:15:53

Dukeneye inkunga y’Imana

36
Kaberuka 2020-06-29 16:15:34

Imana ibane natwe 👠🠻

37
coco 2020-06-29 16:12:18

Erega nibashake uburyo twabana na covid19 ubundi bareke ubuzima bukomeze kuko urebye ubugome abantu basigaye bafite cyane cyane abayobozi bo munzego z’ibanze bitwaje amabwiriza Aho kureba ku mibereho yaba bayoboye bagashaka no kubahutaza ...bishobora gutuma abantu bamwe biyahura cyangwa bakazinukwa ubuyobozi.Burya Koko Umwami ntiyica hica rubanda.President Aho Ari lmana izamukomeze imuhe umugisha ariko Hari abo izahana kubera kwitwaza ibyo baribyo.Corona nirangira tuzandika ibitabo by’andi mateka akurikira aya Genocide yabaye 1994 tuzongeraho aya covid19 kabsa.

38
Nana 2020-06-29 15:50:21

Yewe, uyu mubare uteye impungenge.

39
hm 2020-06-29 15:48:08

abagororwa c kandi bo bandujwe nande ko ntawubasura

40
Success 2020-06-29 15:47:44

Coronavirus yariye karungu gusa nk’abanyarwanda twirinde tunarindane surely icyorezo tuzakinesha kuko dufite imyumvire myiza kandi mizima imana itujy’imbere

Kwamamaza