IGIHE

Urubyaro rukomeje kuba iyanga ku Isi

0 10-06-2025 - saa 08:26, Umwali Zhuri

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira ku bijyanye n’Ubuzima bw’Imyororokere (UNFPA), yagaragaje ko miliyoni nyinshi z’abatuye Isi, batabasha kugira umubare w’abana bifuza, bitewe ahanini n’igiciro kiri hejuru cyo kurera no kubura umuntu uboneye wo kubyarana.

UNFPA yakoze ubushakashatsi ku bantu 14.000 mu bihugu 14, ibabaza ku bijyanye n’uko babona ejo hazaza mu bijyanye n’urubyaro. Umuntu umwe kuri batanu, yavuze ko atigeze agira cyangwa atazagira umubare w’abana yifuzaga.

Ibihugu byakorewemo ubushakashatsi ni Koreya y’Epfo, Thailand, u Butaliyani, Hongrie, u Budage, Suède, Brésil, Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Indonesie, Maroc, Afurika y’Epfo na Nigeria. Byose hamwe bihagarariye kimwe cya gatatu cy’abatuye isi.

Ni ibihugu bitandukanye mu bijyanye n’ubukungu (bikennye, bifite ubukungu buringaniye n’ibikize), ndetse n’uburumbuke buri hasi n’uburi hejuru. UNFPA yabajije urubyiruko n’abarengeje imyaka yo kubyara.

Mu bihugu byose, 39% by’ababajijwe bavuze ko impamvu ituma batabyara ari izijyanye n’amikoro.

Koreya y’Epfo ni ho byagaragaye cyane (58%), naho Suède ikaba ari yo yagaragayemo bake bavuga iyo mpamvu (19%).

Muri rusange, 12% gusa by’abantu bavuze ko impamvu ituma batagira abana bifuza ari uko bigoye gusama cyangwa se gutera inda. Muri make, bagaragaje ibibazo by’ubuzima.

Ariko iyo mibare yari hejuru mu bihugu nka Thailand (19%), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (16%), Afurika y’Epfo (15%), Nigeria (14%) n’u Buhinde (13%).

Kugeza vuba aha, iri shami ryibandaga cyane ku bagore babyara abana barenze abo bifuzaga no ku kibazo cy’uko batagerwaho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

UNFPA yasanze indi nzitizi ikomeye kurusha ubushobozi bw’amafaranga ari ukubura umwanya wo kwita ku bana.

Urubyaro ku Isi rukomeje kugabanuka mu buryo budasanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza