IGIHE

Umunyarwandakazi yakoze ikoranabuhanga rifasha abarwaye Diabetes kubona amakuru y’uko bakwiyitaho

15 20-05-2019 - saa 20:41, Evariste Nsengimana

Umunyarwandakazi wiga ubuvuzi rusange mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza y’ibitaro bya Carl Gustav Carus mu Budage, Kabeza Balahali Claudine, yakoze ikoranabuhanga ‘Application’ rya mbere mu Rwanda rizafasha abarwaye Diabetes, kubona amakuru y’uko bakwiyitaho bifashishije telefone.

Kabeza usanzwe ari n’umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi rya kaminuza y’u Rwanda riherereye i Rwamagana, amaze igihe akora ubushakashatsi kuri diabetes ashaka n’uburyo yafasha abantu kubona amakuru y’uko bakwiyitaho.

Iyo application yakoze yise ‘Kir’App, inshuti muri diyabete’ cyangwa ‘Kir’App’ mu mpine, ni ikoranabuhanga abafite telefone zigezweho ‘Smartphone’ bazajya basangaho amakuru ajyanye n’uko umuntu urwaye diabetes yakwiyitaho bitamugoye.

Kabeza avuga ko iyo application igaragara kuri ‘play store’, umuntu abona yanditsemo ‘KirApp’ akayishyira muri telefone ye, maze ikamuha amakuru mu Kinyarwanda cyangwa Icyongereza, ajyanye n’uko umurwayi wa diabetes yakwiyitaho.

Ati “Kir’App’ irimo ubumenyi, irimo amakuru yose umuntu ubana na diabetes ashobora gukenera kugira ngo yite ku ndwara ye agire ubuzima bwiza.”

Amakuru azajya aba ari kuri iyo application, agenewe abantu bafite ubwo burwayi, abaganga n’abandi bose bumva ko yagira icyo abafasha kandi bakayabona nta kiguzi basabwe gutanga.

Ni ikoranabuhanga Kabeza avuga ko rifite umwihariko kuko yabanje kurikorera inyigo yo kumenya icyo abanyarwanda barwaye diabetes bifuza baramutse bagize Application nk’iyo ndetse nyuma yo kuyikora arayibereka.

Kabeza yayikoze nyuma yo kwitegereza ukuntu ikoranabuhanga rirushaho kwihuta no kwifashishwa mu bintu bitandukanye cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda, ari bwo yatekereje uko barikoresha, abarwaye diabetes bakabona amakuru y’uko bakwiyitaho.

Yavuze ko nubwo mu Rwanda ikoranabuhanga rigenda rikoreshwa mu bintu bitandukanye birimo n’ibyo mu buzima, nta na rimwe ryari ryagashyirwa ahagaragara rifasha abarwaye diabetes.

Kabeza avuga ko ari ikibazo gikomeye mu gihe abakoresha internet mu Rwanda, biyongera umunsi ku wundi ariko nk’urubyiruko rurimo n’urwaye diabetes rukirirwa ku mbuga nkoranyambaga gusa kandi rushobora no kuhakura amakuru yarufasha.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2018, abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoreshaga internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.

Internet ya 2G na 2.5G zigera ku buso bwa 99.13% mu gihugu no ku baturage 99.92% ; internet ya 3G na 3.5G zigera ku buso bwa 77.40% no ku baturage 93.37%, mu gihe 4G LTE igera ku buso bwa 94.2% no ku baturage 96.6%.

Kabeza avuga kandi ko mu byatumye ashaka kumenya byinshi kuri Diabetes no gushaka icyafasha abayirwaye, ari amateka ayifiteho arimo kuba yaramwiciye umubyeyi.

Icyo cyatumye akorana n’ishyirahamwe nyarwanda ry’abayirwaye, akurikirana uburyo abakozi baryo bitanga mu gukurikirana no gufasha abayirwaye hirya no hino mu gihugu, asanga ari akazi katoroshye.

Ati “Byankozeho cyane, nanjye ndibaza nti ese by’ukuri ni iki mfasha abantu?...ndavuga nti rero ngiye gukora nanjye ikintu gishobora gutuma ngira ubufasha ntanga.”

Indi mpamvu yamuteye gukora iryo koranabuhanga ni umubare ukabije w’abantu iyo ndwara igiraho ingaruka ku Isi no mu Rwanda.

Federasiyo mpuzamahanga yita ku ndwara ya diyabete igaragaza ko mu 2017 abantu bakuru bari bayirwaye bari miliyoni 425 barimo miliyoni 212 babana nayo batabizi naho urubyiruko rurenga miliyoni bafite diabetes yo mu bwoko bwa mbere.

Bivuze ko umuntu umwe muri 11 ku Isi arwaye diabetes naho umwe muri babiri bayirwaye ntabwo abizi ko ayirwaye.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yagaragaje ko mu Rwanda abantu bakuru 187 280 barwaye diabetes.

Ishyirahamwe ry’abarwaye diabetes mu Rwanda ,yerekanye ko abana, abangavu n’ingimbi bagera ku 1500 ari bo barwaye diabetes yo mu bwoko bwa mbere.

Imibare yagaragajwe n’abahanga mu by’ikoranabuhanga ku Isi igaragaje ko mu 2017 hari hamaze gushyirwa hanze ikoranabuhanga rirenga ibihumbi 325 rikora mu rwego rw’ubuzima, bagasobanura ko 72% byaryo rizaba rikora kuri Diabetes mu 2022.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kir'App 2019-05-22 15:47:29

@ Grace

2
Clarisse 2019-05-22 09:01:46

Wakoze cyane gukora app ifasha abanyarwanda Barassa, urumuhanga uzakora nibindi byinshi

3
Clarisse 2019-05-22 09:01:46

Wakoze cyane gukora app ifasha abanyarwanda Barassa, urumuhanga uzakora nibindi byinshi

4
Clarisse 2019-05-22 09:01:46

Wakoze cyane gukora app ifasha abanyarwanda Barassa, urumuhanga uzakora nibindi byinshi

5
Kir'App 2019-05-22 00:43:21

@ FM: Yego Kir’App irahari rwose kuri playstore ( Aliko ntiri kuri App store ku bantu bakoresha iPhone). Kuri google playstore reba niba wayanditse neza; ni Kir’App na " a " 1 gusa. Wabyandika mu nyuguti ntoya cg nkuru, haba harimo apostrophe (’) cg ntayirimo, hose urayibona.

@ John: Kir’App ni Application ya smartphone ntabwo ali agapimisho. Kir’App niyo yagize umwihariko wo kuba application ya smartphone ya mbere mu Rwanda yo gufasha abantu babana na diyabete mu kwiyitaho aliko ahandi ku isi hari izindi smartphones applications nyinci zikora ku bundi buryo bwinci butandukanye.

@ Nameless: Merci bcp :)

6
KirApp 2019-05-21 15:42:32

@ Umubyeyi: Urakoze cyane. Yego Kir’App iraboneka kuri playstore ku bantu bakoresha androids. Hari abatangiye kuyikoresha no kutubaza ibibazo babicishije muri KirApp.

@ John: Ntabwo ari agapimisho nakoze. Ni Application ya Smartphone yo gufasha abantu babana na diyabete mu kwiyitaho. Kir’App ni iya mbere mu Rwanda ifite uwo mwihariko aliko mu isi hari izindi nyinci zitandukanye zikora nibintu bitandukanye. Twizereko no mu Rwanda hazaza izindi nyinci mu minsi ya vuba.

@ Fm: Kir’App irahari kuri playstore rwose. Aho itaragera ni kuri App store ubaye ukoresha iPhone. Naho kuri google playstore wajyamo ukandika neza Kir’App harimo apostrophe (’) cg KirApp nta apostrophe irimo, haba mu nyuguti nkuru cg ntoya, hose urahita uyibona.

@ Nameless: Urakoze cyane.

7
Grace Castillo 2019-05-21 15:06:42

Proud of you barassa thank you for helping us

8
KirApp 2019-05-21 14:48:50

@ Umubyeyi: Urakoze cyane. Yego Kir’App iraboneka kuri playstore ku bantu bakoresha androids. Hari abatangiye kuyikoresha no kutubaza ibibazo babicishije muri KirApp.

@ John: Ntabwo ari agapimisho nakoze. Ni Application ya Smartphone yo gufasha abantu babana na diyabete mu kwiyitaho. Kir’App ni iya mbere mu Rwanda ifite uwo mwihariko aliko mu isi hari izindi nyinci zitandukanye zikora nibintu bitandukanye. Twizereko no mu Rwanda hazaza izindi nyinci mu minsi ya vuba.

@ Fm: Kir’App irahari kuri playstore rwose. Aho itaragera ni kuri App store ubaye ukoresha iPhone. Naho kuri google playstore wajyamo ukandika neza Kir’App harimo apostrophe (’) cg KirApp nta apostrophe irimo, haba mu nyuguti nkuru cg ntoya, hose urahita uyibona.

@ Nameless: Urakoze cyane.

9
Kir'App 2019-05-21 11:23:23

10
Kir'App 2019-05-21 10:22:38