IGIHE

Uko Rapid SMS yoroheje gukurikirana no kuvura umwana n’umubyeyi mu myaka 10

0 23-10-2019 - saa 10:32, Evariste Nsengimana

Uko ikoranabuhanga rikataza ku Isi, ni ko rirushaho guhindura no koroshya byinshi mu mibereho y’abantu rigatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’abayituye mu bijyanye n’ubukungu, uburezi, ubuzima n’ibindi.

RapidSMS ni gahunda yatangiye gukoreshwa n’abajyanama b’ubuzima mu mwaka wa 2009 ishyizweho na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), igamije kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru yihuse hifashishijwe telefone ngendanwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umubyeyi, uruhinja n’ubw’umwana nk’uko byari mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Iri koranabuhanga ryatangijwe mu gufasha gukurikirana umugore utwite mu gihe cy’amezi icyenda, kuva agisama, aho ritanga amakuru ku bibazo bikomeye umugore utwite ashobora guhura nabyo bikaba byamuhitana birimo nko kuvira kunda, kugagara, gutangira ibise akiri mu rugo n’ibindi kugeza abyaye.

Intego nyamukuru yari ukugabanya impfu za hato na hato zibasira abagore bitewe no kutabonera ku gihe ubutabazi n’inama zo kwa muganga.

Nyuma y’aho ariko yaje gukomeza kwagurwa kugira ngo yifashishwe mu gukurikirana uruhinja rwavutse kugeza rugejeje ku myaka itanu. Rapid SMS kandi yongewemo ubuvuzi bw’indwara ya malaria ku bana ndetse n’abantu bakuru n’ibindi.

Ni gahunda ikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima aho bohereza raporo bifashishije ubutumwa bugufi bwa telefone igendanwa ikagera mu nzego zose z’ubuvuzi (ku kigo nderabuzima, ku bitaro, ku karere ndetse no mu kigo gishinzwe ubuzima “RBC”).

Mu myaka irenga 20 urwego rw’abajyanama b’ubuzima rutangijwe, rumaze kugira abasaga ibihumbi 60, aho buri Mudugudu ufite nibura abajyanama bane, hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Umukozi ushinzwe ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’umushinga wa RapidSMS, Ndayishimiye David, yabwiye IGIHE ko mu gihe gahunda y’abajyanama b’ubuzima yari imaze gushinga imizi hatekerejwe uburyo bugezweho bwakwifashishwa binyuze mu ikoranabuhanga bigafasha amavuriro kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ku gihe kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse.

Ati “Binyuze muri gahunda za leta zari zigamije guteza igihugu imbere mu buryo bwihuse, Minisiteri y’Ubuzima yifashishije ikoranabuhanga rigezweho, yafashe ingamba kugira ngo abajyanama b’ubuzima batange umusanzu wabo, bafasha amavuriro n’ibitaro kumenya ibibazo bibera mu Mudugudu ku gihe bakoresheje ubutumwa bwihuse ‘SMS’.”

Rapid SMS yari ifite intego yo kugeza amakuru y’abarwayi, cyane cyane abagore batwite, ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro ku gihe nabyo bikihutira gutanga ubutabazi igihe bukenewe mu buryo bwihuse.

Igerageza ryayo ryakorewe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2009, iza gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose mu 2012 aho yakurikiranaga ubuzima bw’ababyeyi, impinja ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itanu, iza kongerwamo n’ubuvuzi bukomatanyije (Malaria, impiswi n’umusonga).

Mu 2016 Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu ishami rishinzwe kuvura malaria mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) yongerewe ubushobozi bwo gutanga amakuru y’ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima bikorerwa ku rwego rw’umudugudu mu gukurikirana no kuvura malaria y’abantu bakuru ndetse no korohereza abafite malaria y’igikatu kugera kwa muganga ku gihe bakitabwaho.

Gutanga amakuru na Rapid SMS, umujyanama agomba kuba afite telefone ifite simukadi imubaruyeho inagaragaza agace akoreramo kugira ngo ubutumwa atanga butaza kwitiranywa n’ubwatanzwe na mugenzi we ukorera mu wundi mudugudu.

Ntabwo ari ubutumwa busanzwe ku buryo wabusoma utabizi ukamenya icyo yashatse kuvuga kuko bakoresha kode zihariye zisomwa n’abaziziranyeho gusa.

Urugero nk’iyo bagiye kwandika ko umurwayi ageze mu cyiciro cyo ‘Guhwera, guta ubwenge bikabije atabasha kwinyeganyeza’ bandika ‘WUM’ aho iyo arimo kuruka bandika ‘RVM’ cyangwa yagagaye bakandika ‘COM’.

Hari n’ibindi bakoresha bamenyesha niba mu bubiko bwabo bafite imiti baha abarwayi nko kuvuga ko ‘igihe asigaranye imiti mike yandika ‘RSO’, naho igihe yashize akandika ‘SO’ igihe umujyanama yahawe imiti yari akeneye akandika ‘SS’ n’ibindi babanje guhugurirwa. Aya makuru umujyanama w’ubuzima ayohereza kuri 3103.

Ndayishimiye ati “Hifashishwa ibimenyetso hanyuma sisiteme igafasha mu gusobanura (interpretation) amakuru umujyanama yatanze icyo gihe bikamutwara igihe gito kandi tukagera ku ntego yo kuvuga ngo umurwayi yatabarijwe, ahabwa ubufasha bwihuse ku gihe mu buryo butavunanye.”

Iyi sisiteme yubatse mu buryo amakuru atanzwe nko ku mugore utwite, inamenyekanisha igihe agomba kujya kwipimisha mbere y’igihe, kwitegura kubyarira kwa muganga ku buryo nta bukererwe bwabaho n’igihe yabyaye ikamumenyesha igihe cyo gukingiza uruhinja inshuro zose zagenwe.

Nyiragahinda Angeline usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe yabwiye IGIHE ko Rapid SMS ibafasha gukorana bya hafi n’abafite mu nshingano inzego z’ubuvuzi mu gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi no mu kuvura by’umwihariko indwara ya Malaria.

Yagize ati “Abajyanama b’Ubuzima Dutangira gusuzuma umubyeyi inda ikiri nto tukajya dutanga raporo buri gihe, dukoresha telefoni uko yaba imeze kose hari ibyo twandikamo tukajya tubaza umugore akadusubiza hanyuma tukohereza raporo kuri Minisiteri y’Ubuzima”.

Ati “Rapid SMS ni nziza kuko iyo nsanze umurwayi ntashoboye kumuvura mpita mubwira [Umuherekeje] akamwihutana kwa muganga, nabona atameze neza, nkaba namuherekeza byaba na ngombwa nkamuhamagariza imbangukiragutabara.”

Imaze gutanga uwuhe musaruro?

Dr Jean Louis Ndikumana Mangala umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi bwa Malaria muri RBC muri gahunda ya Rapid SMS yavuze ko ‘Icyo rifasha ari ukumenyekanisha vuba bishoboka umuntu urwaye Malaria y’igikatu, kugira ngo abone ubutabazi bwihuse’.

Kuva 2018 iyo gahunda yo kumenyekanisha abafite malaria y’igikatu yashyizwe muri RapidSMS, abarwayi barenga 1167 bamaze gufashwa batabarijwe n’abajyanama b’ubuzima, naho amakuru arebana n’imiti.

Ndayishimiye yavuze ko uretse mu gufasha abarwaye malaria y’igikatu, ku buzima bw’umubyeyi n’umwana Rapid SMS yatanze umusaruro ufatika.

Ati “Kugeza ubu muri Sisiteme ya Rapid SMS dufitemo amakuru menshi. Mu rwego rw’imibare, tumaze kugira miliyoni zisaga esheshatu z’abagore babaruwe batwite ndetse bakurikiranwa n’umujyanama w’ubuzima, abana bavutse bakurikiranwe bo bashobora no kwikuba gatatu ku mibare y’abagore.”

Yakomeje agira ati “Ikigaragaza umusaruro wa RapidSMS mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Ubuzima ni uko ubu abagore batwite bahabwa serivisi kw’ivuriro n’abantu babifitiye ubumenyi bari ku kigero cya 99% mu 2005, naho abagore babyazwa n’abantu babifitiye ubumenyi bo ni 91%.”

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 RDHS (Rwanda Demographic Health survey 2104-2015) rigaragaza ko impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva kuri 476/ 100 000 mu 2010 zigera kuri 210/ 100 000 mu 2015, ababyeyi babyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%.

Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanutse ziva kuri 76/1000 mu 2010 zigera kuri 50/1000 muri 2015.

Rapid SMS yafashije cyane mu gukurikirana ubuzima bw'umwana n'umubyeyi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza