IGIHE

U Rwanda rwatangije uburyo bushya bwo kongera inzobere mu kuvura indwara z’abagore

0 24-05-2024 - saa 18:07, Hakizimana Jean Paul

Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda nshya yo guhugura abaganga b’inzobere hagamijwe kubongerera ubumenyi n’ubushobozi ku ndwara z’abagore, aho bazahugurwa mu gihe cy’imyaka ine bakorera mu bitaro 10 byo ku rwego rwa kabiri byigisha, bifashe mu kuziba icyuho cy’inzobere nke zari zisanzwe mu gihugu.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 mu bitaro bya Rwamagana. U Rwanda rusanzwe rufite inzobere 120 mu kuvura indwara z’abagore zikorera mu gihugu hose, ni umubare muke ugereranyije n’abakenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Urugaga Nyarwanda rw’abaganga bavura abagore n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bazanye inzobere zije kwigisha abaganga bo mu Rwanda. Nibura buri baganga babiri bazaba bafite inzobere imwe izabigisha ku buryo nyuma y’imyaka ine nabo bazaba ari inzobere.

Bigishirizwa mu bitaro 10 ari nako batanga serivisi ku baturage. Mu bitaro bigishirizwamo harimo ibitaro bya Rwamagana, ibya Kirehe, Ruhengeri, Nyamata, Kibagabaga, Nyagatare, Kibogora, Gisenyi, Kabgayi n’ibitaro bya Byumba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera yavuze ko gahunda batangije igamije kwigisha abaganga bo ku rwego rw’inzobere mu kuvura indwara z’abagore.

Yavuze ko ubusanzwe bafite abaganga b’inzobere 120 aho buri mwaka bigishaga abagera kuri 20, ubu bakaba bifuza kujya bigisha abagera kuri 60 ku mwaka.

Ati “Tubikoze mu buryo bubiri, icya mbere twazanye inzobere zihagije zizabahugura bakagumana nabo mu bitaro bazajya bakoreramo. Icya kabiri ni uko aba baganga bahugurwaga mu bitaro bitanu gusa ariko ubu twongereyeho ibitaro icumi. Icyiza kirimo ni uguhugura abaganga b’inzobere barimo no gutanga serivisi ku baturage bakeneye izo serivisi.”

Minisitiri Butera yakomeje avuga ko aba baganga baziga imyaka ine bagasoza ari inzobere bitezweho kuziba icyuho mu kuvura indwara z’abagore, anavuga ko buri mwaka bazajya batangiza ikindi cyiciro cyo kwigisha inzobere 60 ku buryo mu myaka ine bazaba bafite inzobere 240.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Rwamagana, Dr Nshizirungu Placide, yavuze ko bari basanzwe bafite abaganga babiri b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore.

Yavuze ko iyi gahunda igiye kubafasha mu kubongerera umubare w’abaganga b’inzobere binafashe abo babiri kutongera kuvunika cyane nk’uko byari bimeze.

Umuyobozi w’urugaga Nyarwanda rw’abaganga bavura abagore, RSOG, Victory Mivumbi Ndicunguye, yagaragaje ko bafite abaganga bavura indwara z’abagore 120 mu gihe u Rwanda rufite abaturage miliyoni 13.

Ati “Izi nzobere nizimara kwiga zizajya gufasha ha hantu bagifite icyuho cy’abaganga, bajye muri bya bitaro bitari byabona inzobere. Bizagabanya impfu kuko bazajya bavura ababyeyi mu buryo nyabwo.”

Kuri ubu ababyeyi 203 nibo bapfa babyara ku bana bavuka ibihumbi 100. Mu gihe mu myaka 20 ishize nibura ababyeyi bapfaga babyara bari hejuru 1075.

Umuganga w’inzobere mu ndwara z’abagore kuri ubu abarirwa abantu avura ibihumbi 17 kandi yakagombye kuvura abantu 2000.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ukomatanyije umuganga, umuforomo n’umubyaza nibura abo bose babarwa nk’umuganga umwe ku baturage 1000 nyamara bakagombye kuba ari abaganga bane ku baturage 1000. Iki gikorwa ngo kiri mu by’ibanze biri muri gahunda yo gukuba kane umubare w’abakozi bo kwa muganga mu gihe cy’imyaka ine.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera n’abandi bashyitsi basobanurirwa uko izi nzobere zizagenda zigishwa kandi zinavura abaturage
Uretse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera iki gikorwa cyanitabiriwe na Senait Fisseha, inzobere mu by’ubuvuzi akaba n’inshuti y’u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza