IGIHE

Sobanukirwa byimbitse n’indwara yo kujojoba yibasira abagore

0 22-10-2019 - saa 08:32, Evariste Nsengimana

Indwata yo Kujojoba (Fistula/Fistule) ni imwe mu zikunze kwibasira abantu b’igitsina gore batari bacye, ikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kunenwa mu muryango cyangwa nabo ubwabo bakiheza bitewe n’ingaruka zayo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko buri mwaka nibura abantu b’igitsina gore bari hagati y’ibihumbi 50-100 barwara kujojoba, by’umwihariko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya, abakobwa bagera kuri miliyoni ebyiri bayirwaye bativuza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abakobwa n’abagore n’izituruka ku ngorane bagira babyara wo ku bitaro La Croix du Sud (kwa Nyirinkwaya), Dr Ndacyayisenga Victorien, yavuze ko indwara yo kujojoba ikunda kwibasira abagore n’abakobwa.

Ati “Yitwa Fistule. Kujojoba iyo imyanya y’ibanga y’umugore ibiri itandukanye ibashije guhura mu buryo budasanzwe. Umuyoboro uvana inkari mu mpyiko ugahura n’inda ibyara (fistule uretero-vaginale).”

Dr Ndacyayisenga yasobanuye ko hari no kujojoba guterwa n’uko usanga umuyoboro uvana inkari mu mpyiko uhuye n’imyanya myibarukiro [fistule urétral vaginal]. Ngo akenshi bibaho mu gihe cyo kubyara aho umubyeyi ajya ku nda akayitindaho iyo atakurikiranwe neza.

Ati “Umutwe w’umwana ukamanuka wagera mu matako ntubashe gutambuka. Iyo umaze igihe kirekire, umutwe wafashwe utuma bya bice bihuza imyanya icamo umusarane n’inkari bigera aho amaraso atongera gutemberamo, ka gace kafashwe n’umutwe kagera aho gatakaza ubuzima, kakazamo umwobo uhuza imyanya myibarukiro n’icamo inkari cyangwa icamo umusarane.”

Hari izindi zishobora kubaho mu gihe umuntu yabazwe nabi, bagakomeretsa imyanya ntibabashe kwifunga uko bikwiye.

Ati “Ugasanga umusarane cyangwa inkari biranyura mu gitsina, cyangwa ukabona umugore arajya mu mihango, igaca mu ruhago akayihagarika nk’inkari bitagakwiye kumera gutyo.”

Ibituma abagore n’abakobwa barwara fistula harimo gutinda ku nda ntibabone ubufasha vuba burimo ubwo kubagwa iyo myanya itarangirika, kutabyarira kwa muganga, kutisuzumisha uko bikwiye igihe batwite, kubura umuganga uzobereye mu gufasha uwagize icyo kibazo.

Ikimenyetso gihita cyigaragaza ku mugore cyangwa umukobwa urwaye kujojoba harimo kujojoba inkari cyangwa umusarane biba atabimenye mbere ngo ajye mu bwiherero, bikanamunukaho.

Dr Ndacyayisenga yasobanuye ko imyaka umuntu yaba afite yose ashobora kurwara Fistule ariko ubushakashatsi bwerekanye ko ikunda kwibasira abari mu kigero cy’imyaka 14-49.

Fustule ni indwara ivurwa igakira nubwo ishobora kugira izindi ngaruka iyo yagaragaye.

Ati “Nk’aha ku bitaro byacu iyo umurwayi yatinze ku bise ariko muganga akabasha kumubyaza, kubera igihe kirekire umutwe wamaze wafashwe, icya mbere dushobora kumushiramo agapira gasohora inkari kugira ngo uruhago rwe rureke kujya rukoresha imbaraga nyinshi.”

Uwo bashyizemo ako gapira, akamarana nibura ibyumweru bine cyangwa bitandatu uruhago rukabanza kumenyera.

Ubundi buryo bwifashishwa mu kuyivura ni ukubagwa, aho umuganga yongera gutandukanye ibice biba byahuye hagati y’inda ibyara, inzira y’inkari cyangwa iy’umusarani.

Mu ngaruka bishobora kugira ku muntu wabazwe harimo kuba atasubirana ubushobozi bwo kubika inkari cyangwa umusarani igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe.

Dr Ndacyayisenga avuga ko umuntu uvuwe iyi ndwara ku nshuro ya mbere kandi akavurwa n’umuganga w’inzobere aba afite amahirwe yo kuyikira ku kigero kiri hejuru ya 90%. Uko umuntu agenda abagwa inshuro nyinshi niko amahirwe agenda agabanuka, iyo bibaye ku nshuro ya kabiri bigera ku kigero cya 60%.

Ati “Umuntu ugize Fistule ashobora kubagwa hagati y’amezi abiri n’atatu akimara kuyigira agakira neza cyane ariko noneho iyo yamaze kumugiraho izindi ngaruka, wa mubiri kubera inkari ziba zagiye ziwutwika ugatakaza umwimerere wawo, ukamera nk’ukomeye, amahirwe yo gukira agenda agabanuka.”

Kuvurwa kw’iyi ndwara igakira na none bijyana n’ingano yayo n’aho yafashe. Iyo ari nini cyangwa yegereye cyane inkondo y’umura bigorana gukira.

Dr Ndacyayisenga asobanura ko mu Rwanda nta barwayi ba Fistule bakunze kuhagaragara nko mu myaka yashize, aho nko mu 2007 wasangaga abarwayi bayo bashobora kugera ku 2000 ku mwaka.

Mu ngaruka umuntu wayirwaye igihe kirekire agira, harimo kuba amaguru yagira ikibazo cyo kudakora neza kubera imbaraga akoresha ashaka gufunga umwanda igihe uje umutunguye, kunenwa n’abagabo babo n’abandi babana, ubugumba nk’igihe inkari zisohokana mu nda ibyara, kwangirika k’umubiri no mu mitekerereze, kubyara umwana wapfuye n’ibindi.

Abagore n’abakobwa bagirwa inama yo kwisuzumisha inshuro ziteganyijwe igihe batwite, kubyarira kwa muganga kandi ku gihe mu rwego rwo kwirinda.

Umwaka ushize Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abagore basaga 3600 bavuwe Fistule guhera mu Rwanda mu 2005.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza