IGIHE

RBC yasobanuye impamvu hakiri ibikorwa byo guhashya imbasa kandi yaracitse mu Rwanda

1 25-10-2019 - saa 21:32, Prudence Kwizera

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyasobanuye ko nubwo indwara y’imbasa yacitse mu Rwanda bidasobanuye ko ibikorwa byo kuyikumira bihagarara kuko hari aho ikigaragara ku isi kandi ishobora kugaruka.

Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe guhashya indwara y’imbasa. Ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi Mukuru muri RBC ushinzwe gukumira no kurwanya indwara, Dr Turate Innocent, yasabye abaturage kutirara bakitabira gukingiza abana kuko ari bwo buryo burambye bwo gukumira imbasa.

Ati “Mu bikorwa by’ubuzima rusange iyo indwara itararanduka ku isi murakomeza mukayikingira kugira ngo mukomeze murinde abaturage banyu kuba barwara iyo ndwara; kuko uruhare runini rugizwe n’ikingira. Ikingira nicyo gikorwa gikuru cyane kizatuma tutongera kugira imbasa mu gihugu.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuze ko basigaye bitabira gukingiza abana kandi bakubahiriza inkingo zose uko bigenwa n’abaganga kuko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kugira ubuzima buzira umuze.

Umurungi Laetitia ati “Abanyarwanda twarajijutse dusigaye dukurikiza inama tugirwa n’abaganga; kubera ko twegerejwe abajyanama b’ubuzima badusura kenshi bakagenzura ko dukingiza abana neza.”

Nsabimana Martin wo mu Murenge wa Busasamana yavuze ko inyigisho nziza bahabwa n’ubuyobozi na zo ziri mu bituma bita ku mibereho myiza y’abana babo bakabakingiza inkingo zose nk’uko biteganyijwe.

Yagize ati “Abayobozi bacu batugira inama zo kwivuriza kwa muganga igihe turwaye kandi tukitabira gukingiza abana bacu inkingo zose; kuba imbasa yaracitse mu Rwanda tubikesha imiyoborere myiza iri mu gihugu cyacu.”

Indwara y’imbasa igenda icika hirya no hino ku Isi; kugeza ubu yiganje mu bihugu bihoramo intambara nka Afghanistan na Pakistan.

Ku mugabane wa Afurika iboneka gake muri Nigeria na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku bibazo by’umutekano muke bituma abashinzwe kuyirwanya batabigeraho.

Ingamba zirimo gukingira abana ku buntu n’ubukangurambaga butandukanye ni bimwe mu byatumye icika mu Rwanda.

Ubushakashashatsi bwa RBC bugaragaza ko umurwayi wa nyuma w’imbasa mu Rwanda aheruka mu 1993.

Ababyeyi babwiwe ko gukingiza abana ari bwo buryo burambye bwo gukumira indwara y'imbasa
Abajyanama b'ubuzima bashimiwe uruhare bagira mu gushishikariza ababyeyi gukingiza abana babo
Abana bahawe igitonyanga nk'urukingo rw'imbasa
Bibukijwe ko n'ubwo indwara y'imbasa itakigaragara mu Rwanda hari ibihugu irimo ku isi
Umunsi Mpuzamahanga wo guhashya imbasa wizihirijwe mu Karere ka Nyanza
Umuyobozi Mukuru muri RBC ushinzwe gukumira no kurwanya indwara, Dr Turate Innocent, aha umwana igitonyanga cy'urukingo rw'imbasa

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkunzurwanda 2 2019-10-26 10:59:09

Twizere ko inkingo zuburyo ubwaribwo bwose Ababishinzwe bo kumugabane wacu wa Afrika bari maso dore ko bitakiri ibanga ko akenchi arizo zinyuzwamo amarozi.

Zigiye zitunganirizwa iwacu byajya biba byiza kuruta kuko urugamba rwo uturimbura ntaho rwagiye.

Ntimukibagirwe kuko abagome bahora maso

Kwamamaza