IGIHE

Minisante yiseguye ku bantu bapimwa Sida batabibwiwe

11 20-10-2019 - saa 14:57, IGIHE

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abarwayi bakwiye kujya basobanurirwa buri kizamini cyose bagiye gukorerwa mu gihe bagiye kwivuza aho kugira ngo bifatwe batabizi.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagarutse ku buryo abaganga hari ubwo bafata ibizamini bya Sida umuntu wagiye kwivuza indwara idafite aho ihuriye n’iki cyorezo, kandi ntaho ihuriye n’ikibazo afite.

Uwitwa Nasra Bishumba yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, maze abaza ikintu kigenderwaho kugira ngo umuntu apimwe agakoko gatera Sida.

Ati “Mperutse gupimwa agakoko gatera Sida ubwo nari ngiye kwisuzumisha malaria. Ntabwo ngomba kubanza nabazwa mbere? Ubwo nari mbajije, muganga yarasetse arangije arambwira ngo icyiza ntayo ufite.”

Uwitwa Isabelle nawe yunzemo ati “Ntibari bakwiye [avuga gupima Sida umurwayi atabizi]. Ubusanzwe muganga usaba ko hakorwa ikizamini cy’amaraso, agomba kuvuga ibyo agiye gupima. Ikizamini cy’agakoko gatera Sida gikorwa igihe umuntu atwite cyangwa se akekwaho iki cyorezo. Ibyo mbizi kuko ntanga ibizamini buri tariki ya 01 Ukuboza ku bitaro bitandukanye kandi nkabaza uburyo bwiza bwo kubikora.”

Fiona Mbabazi nawe yunze mu bavuze ko iki kizamini gifatwa umuntu atabizi, avuga ko ‘bimaze kuba nk’umugenzo … nanjye byambayeho. Umuganga yaravuze ngo ntabwo ushaka kumenya niba uri muzima?”

Nkunda Nelly nawe ati “nanjye byambayeho mu kwezi gushize, nagiye kwisuzumisha malaria birangira ntanze ibizamini by’agakoko gatera Sida. Bisa n’ibimaze kuba ibintu rusange.”

Rutembesa ati “ Ariko uziko n’umuntu aguhaye amafaranga ku ngufu nabyo ari icyaha? Nkanswe kugupima HIV utabisabye, si HIV gusa ni buri kimwe utatanze uburenganzira, nka Kenya aho nkunze kujya ugiye ucyeka malaria urababwira bagahera kuri malaria, bayibura bakakubwira izindi.”

Minisiteri y’Ubuzima yasubije abari bifashishije urukuta rwa twitter bagaragaza ko batishimiye uburyo iyi serivisi itangwa, maze ivuga ko bigendanye n’uburyo bwayo bw’imitangire ya serivisi “abagana amavuriro bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru. Turisegura ku kuba ikizamini cy’agakoko ka sida cyarafashwe mutabizi”.

Yaboneyeho isaba kumenyeshwa amakuru arambuye y’aho byabaye kugira ngo itangire kubigenzura byimbitse.

Umuyobozi w’ibitaro La Croix du Sud, Dr.Nyirinkwaya Jean Chrysostome, yavuze ko ibyo minisiteri yavuze aribyo, ko bidakwiye ko Sida bayipima ‘utabanje kubibwira umurwayi ko ugiye kuyimupima’ kuko atari ikizamini gisanzwe.

Yavuze ko kuba hari abaganga bamwe bafata iki kizamini batabibwiye abarwayi, biterwa no kutubahiriza amahame agenda umwuga wabo.

Ati “Ariko buriya n’abaganga, mu mashuri batwigisha indwara ariko ugasanga kenshi ibintu bita iby’amahame agenda umwuga ugenda ubyigira mu kazi, cyangwa ugasanga abantu barabyigishijwe ariko ntibabishyiremo imbaraga, bakagenda babibonera mu kazi.”

Ku rundi ruhande, Dr Nyirinkwaya yavuze ko hari impamvu zishobora gutuma umurwayi apimwa Sida mu gihe yagiye kwivuza malaria cyangwa ibicurane.

Ati “Igituma rimwe na rimwe muganga yavuga ati reka uyu muntu musabe ibizamini by’agakoko gatera Sida, uzasanga umurwayi atakubwiye byose, ushobora gusanga ari wa murwayi uhora kwa muganga, yivuza yaba ibicurane n’ibindi. Umuganga akibaza ati uyu muntu uhora arwaragurika.”

Gusa ariko nubwo byaba bimeze bityo, ngo ‘muganga yabanza akamubaza akabimubwira’.

Yakomeje agira ati “Kera imiti ya malaria itaraboneka, abantu bari baranduye benshi twagiye tubimenya kuko twagendaga tubona nko mu kwezi yarwaye inshuro esheshatu maralia, kurwaragurika ugasanga ari iyo mpamvu. Kuva imiti yaboneka, bene abo barwayi ntabwo twongeye kubabona.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Norba 2019-10-21 15:27:42

Yego hari amavuriro yigenga akabya gushaka amaF mu bizamini, arko nanone iyo uvuze ngo wagiye kwivuza ukeka ko urwaye malaria bagusaba ibizamini runaka byinshi .... muganga ashobora kugusaba ikizamini wowe utatekerezaga. Si woe uba wivura, birashoboka ko kubumenyi akurusha hari izindi investigations ashaka gukora. Ikindi nk’uko benshi babigarutseho hari ibizamini biba ari ngombwa bituma umuganga yirinda kdi akagufasha neza.

Gukorera operation umuntu cg ikindi gisa n’icyo utazi HIV status byaba ari ikibazo

2
hakiza 2019-10-21 10:46:17

jyewe mubyukuri numva atarikibazo kugupima batakubwiye doreko hari nabantu batajya bipimisha akaba araho yaranduye arko atabizi ahora arwaragurika so mbona ntakibazo

3
Kangabe 2019-10-21 05:59:27

amavuriro ya Privee niyo akunda kubikora aba yishakira cash nanje nagiye kwivuza nunva nkeka malaria arko bambwira ko ngomba gutanga amaraso,inkali,numusarane arko kumusarane ndabatsembera bawukuramo baba bishakira cash

4
Sebavakure martin 2019-10-21 04:51:28

Muvane amatiku aho!!! None se ko irwara nyinshi zihuza ibimenyetso (symptoms) ,muganga azazibwirwa niki cyangwa se azabasha kuzitandukanya ate Niba atakwatse ibizamini bya laboratoire??? Ese waruziko harindwara zitagira ibimenyetso (decouvertes fortuites)?
Ariko niba ugiye kwa muganga kwivuza ugomba kubwira muganga ko udashaka ko agupima SIDA nuburenganzira bwawe busesuye kandi ntabwo azaguhata kuyipimisha.kdi ntagihombo muganga azagira.

5
rwandan 2019-10-21 03:00:16

Kwipimisha virus itera Sida bifitiye inyungu umu client /umurwayi kuruta uko biyifitiye umuganga. So , nta mpamvu yo gupima umuntu utamubwiye . Cyane ko ushobora gupima umuntu usanzwe ubana na virus itera sida mugihe utamubwiye ukaba utaye umwanya w’ ubusa na materiel z’ ubusa . Ikindi ni uko umuntu ufata imiti neza nyuma y’ igihe runaka ushobora kumupima ukoresheje izi test rapid dukoresha kwa muganga zisanzwe ukamubwira ko ari negatif ( atabana na Virus itera Sida) kuberako utaziko asanzwe afata imiti .... ni birebire. Abapima abarwayi batababwiye rwose bihane sibyo bihabanye kure n’ amahame yo kuvura no kurwanya SIDA muri rusange .

6
Claudette 2019-10-21 00:12:29

Umuclient AGOMBA GUSOBANURIRWA IBIZAMI UGIYE GUFATA N’IMPAMVU kuko bizagufasha kumuha ibisubizo ndetse no kumuvura. Yewe n’ikizere azakugirira kiziyongera

7
Nsengiyumva 2019-10-20 23:50:40

Ariko se koko ibi byakabaye ikibazo? niba muganga agupimye indwara nyamara ntanakwishyuze ubwo ikibazo n’ikihe? ese ubwo abaye Ari bugukorere operasion (kubagwa) ntarebe ko utwaye VIH ngo amenye nawe uko yitwara murumva ataharenganira?
ikindi abantu benshi dufite umuco mubi wo gutinya kwipimisha.

8
Collin 2019-10-20 13:39:42

Ubundi tutabeshyanye muganga aba agomba kumenya ubuzima bwawe cyane ku ndwara zanduza kugirango akore Nawe yirinde
Twe aho mba ibirayi buri mu rwayo ruba tuzi ko yandika or atanduza gusa ntidufite uburenganzira Na buke bwo kubimubwira we atabyisabiye
Urugero wakwijomba ukandura kubera umurwayi yanduye utabizi
Nka hepatite, hiv, maladie allergik ni izindi nka tbc tuba tubizi neza ko barwaye yaza nkamenya uko mwitwaraho rero ikibi nu umuganga utanga igisubizo cyu utakimusabye naho kumenya erat yu umurwayi ni icyarwayi buri mu biganza bya dr Na nurse nubwo biba ari ibanga rya akazi warimena ukirukanwa

9
KBBT 2019-10-20 12:07:48

Birababaje kumva ko bagupima ko udafite HIV bikakubabaza ,njye numva byakagombye kuba itegeko ahubwo ku muntu wese ugeze kwa muganga kumenya uko ahagaze mbere y.uko bamuvura ubundi burwayi kuko umurwayi niwe bigirira akamaro kumenya uko ahagaze.

10
Nyirangirimana Agnes 2019-10-20 09:25:52

Ibi byose biterwa no kugira ubwoba,abantu benshi batinya igisubizo giturutse kuri test ya HIV.
Kugupima rero ntacyo bitwaye kuko n’izindi ndwara zirapimwa.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza