Ushobora kuba wambara amakariso, nubwo hari bamwe batakikoza ako kenda k’imbere. Gusa ku bazambara babona ko iyo isaza ihindura ibara ku gice cyo hagati y’amaguru kijyaho imyanya y’ibanga.
Ibi bishobora kugutera ubwoba ukaba wakwibaza uti ‘‘Ese naba ndwaye? Ninjye bibaho njyenyine? Biterwa n’iki?’’
Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko igituma hari abantu bambara amakariso ariko uko asaza agahindura ibara ku gice kijyaho imyanya y’ibanga cyane cyane ku b’igitsinagore, ari uko mu buryo karemano imyanya yabo y’ibanga yifitemo ‘acide’.
Bigaragazwa ko udakwiye guterwa ubwoba no kubona ikariso yawe isaza ihindura ibara muri ubwo buryo ngo wibwire ko urwaye, kuko ari ibintu bisanzwe dore ko binafatwa nka kimwe mu bimenyetso by’uko imyanya yawe y’ibanga ifite ubuzima buzira umuze.
Ibi binashimangirwa n’inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Dr. Alex Eskander ukorera mu Bitaro bikomeye mu Bwongereza birimo ibyitwa The Gynae Centre n’ibya The Fertility & Gynaecology Academy.
Avuga ko mu busanzwe imyanya y’ibanga y’ab’igitsinagore ibamo bacterie nziza izwi nka ‘lactobacilli’, ituma igumana ubuzima buzira umuze ndetse ikaringaniza acide mu gitsina, bikakirinda kwibasirwa na infections.
Iyi ‘lactobacilli’ ni na yo ikora ‘acide lactique’ igira uruhare mu gutuma imyanya y’ibanga igira ubuzima bwiza.
Ishobora gusohoka mu matembabuzi karemano aturuka mu myanya y’ibanga ku b’igitsinagore azwi nka ‘Vaginal discharge’, ndetse anagira umumaro ukomeye urimo kwikorera isuku kw’imyanya y’ibanga, gukuraho utunyangingo twapfuye, kukurinda infections zifata imyanya y’ibanga n’ibindi.
Ayo matembabuzi uko aza kenshi akagwa mu ikariso wambaye, ni byo biyihindurira ibara kuko aba arimo ya ‘acide lactique’, akaba ari na yo igira uruhare mu guhindura ikariso kuri cya gice kijyaho imyaka y’ibanga.
Icyakora abahanga bagaragaza ko iyo ubonye ibidasanzwe mu gitsinda, hagasohoka amatembabuzi wenda anuka n’ibindi biteye amakenga, ari byiza kwihutira kwa muganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!