Tariki ya 30 Werurwe 2023, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ahazimurirwa ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa umubare munini w’ababigana.
Ni ibitaro biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.
Nibyuzura, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400 bivuze ko bizaba byikubye kabiri.
Nyuma y’imyaka ibiri y’imirimo kuri ubu igeze kuri 85% bikaba biteganyijwe ko 2025 izasiga ibi bitaro bitangirwamo serivisi.
Ugeze ahari kubakwa, ubona abakozi batandukanye biganjemo Abanyarwanda ndetse n’Abashinwa bari mu mirimo y’ubwubatsi inyuranye.
Abo barimo abayede bari gutwara imicanga, sima, amatafari, abafundi, ba injeniyeri n’abandi bari gukora imirimo ya nyuma ku nyubako zamaze kubakwa.
Ukinjira ahazaba hari ibi bitaro, wakirwa n’abakozi b’Abanyarwanda ndetse n’Abashinwa bafatanya umunsi ku wundi, bakagusobanurira iby’uyu mushinga ndetse n’aho ugeze ushyirwa mu bikorwa.
Bagaragaza ko ari umushinga washyizwemo imbaraga nyinshi na cyane ko aho imirimo igeze bigaragaza uko u Bushinwa n’u Rwanda byashyize ingufu mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Hari inyubako eshatu nini kandi z’abarwayi zubatswe mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse gatunu n’izigeretse kane.
Imwe muri izo nyubako izajya yakira abarwayi bivuza bataha naho ikindi gice cyakirirwemo indembe.
Izindi nyubako ebyeri zizajya zakira abarwayi bavurirwa mu bitaro ariko zikaba ziri mu bice bitandukanye kuko inyubako imwe ikubiyemo inzu eshatu izaba irimo ibikoresho byo kwa muganga biteye imbere (medical technology building).
Muri icyo gice ni ho hazajya havurirwa indwara zananiranye hakoreshejwe ibikoresho bigezweho bizaba biri muri ibyo bitaro.
Hari kandi inyubako yamaze no kuzura neza izajya ivurirwamo abana, hakaba inzu ababyeyi babyariramo n’ibindi binyuranye.
Byubatswe mu buryo bugezweho, bifite icyumba gishyirwamo ibitanda icyenda, igishyirwamo bine, bibiri ndetse n’igishyirwamo igitanda kimwe kandi byose usanga ari bigari.
Bitandukanye n’ibindi bitaro, buri cyumba kigiye gifite ubwiherero n’ubwogero bwacyo ibintu bitari bisanzwe.
Byubatswe kandi mu buryo bubungabunga ibidukikije kuko umwuka uba winjira mu nzu bidasabye gucana bya byuma bikonjesha kandi buri cyose kikagira n’ibaraza hanze, aho umurwayi utangiye koroherwa ashobora kotera Izuba no kumva amahumbezi.
Hari inzira nziza zigana mu byumba kandi zorohereza n’abafite ubumuga ariko hakaba haranateganyijwe za ’assanseur’ zifasha mu kugera mu magorofa atandukanye.
Igishimishije kandi ni uko umucanga, sima, amatafari, amakaro ari gukoreshwa ndetse n’ibindi bikoresho binyuranye byiganjemo ibyakorewe mu Rwanda.
Hari kandi inyubako nazo zamaze kuzura zirimo izizakoreramo ubuyobozi bw’ibitaro, inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yatangizaga imirimo yo kubaka ibi bitaro, yavuze ko ari ibitaro byitezweho gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru mu buvuzi ariko bikaba bizajya bitanga amahugurwa n’amasomo mu rwego rwo kugira abaganga n’abahanga bashoboye kandi mu gihe gito.
Ibi bitaro biri mu gace kahariwe ibikorwa by’ubuvuzi aho hafi yabyo hari Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udasatuye ahantu hanini.
Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, hakaba n’indi mishinga myinshi iteganya kuzahashyirwa ngo izafashe mu buvuzi n’ubushakashatsi.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!