Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagarageje uburyo butagoranye bushobora gufasha abantu kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso, bigakorwa kuva ku myaka yo hasi kugera mu busaza
Umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu bihangayikishije ubuzima bwa muntu kuko imibare ya OMS igaragaza ko abarenga miliyari 1,2 bawurwaye. Umwe mu bantu batanu bawufite ni we ubasha kuwugenzura.
Muri Afurika, abarenga 46% by’abafite imyaka iri hejuru ya 25 bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, ikigero kiri hejuru ugeranyije n’ahandi ku Isi.
Mu Rwanda na ho iki kibazo kirahari kuko mu 2024 hatangajwe ko abarwayi bawo bikubye hafi kabiri mu myaka itatu yari ishize, aho mu 2023 habarurwaga ibihumbi 112.
Ugira uruhare mu mpfu z’abantu miliyoni 10 buri mwaka bigizwemo uruhare n’indwara z’umutima na stroke.
Mu bushakashatsi bwanyujijwe muri American Journal of Preventive Medicine, Kirsten Bibbins-Domingo wo muri University of California na bagenzi be, nyuma yo gusesengura amakuru atandukanye, basanze abantu batangira imyitozo ngororamubiri bakiri bato ariko bakagenda bateshuka kuri iyo ntego uko bagenda bakura.
Ibyo ni na byo bituma bahura n’ibyago bikomeye byo kugira umuvuduko w’amaraso wangiza ingingo z’umubiri, bigateza ibyago byo kugira indwara z’umutima n’ibindi bibazo.
Ubwo bushakashatsi bwagizwemo uruhare n’abarenga 5100 bo mu mijyi itandukanye hagamijwe kubungabunga umutima.
Bakusanyije amakuru y’abantu ajyanye n’uburyo bakoze imyitozo ngororamubiri mu myaka 30 hagamijwe kureba urugero uyikora bihoraho, ibishobora kurinda umuntu ibyago byo kuzagira umuvuduko w’amaraso mu bihe bye by’izabukuru.
Hagaragajwe ko abantu bakoze imyitozo ngororamubiri yoroheje nibura amasaha atanu mu cyumweru, batagize ibyago byo kugira umuvuduko ukabije uko imyaka yabo yiyongeraga.
Imyitozo ngororamubiri idakomeye ifasha umubiri kugenzura imiyoboro y’amaraso mu buryo bukwiriye ndetse n’imisemburo ifite aho ihuriye na ’stress’.
Abo bahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri yorohereje buri gihe bifasha mu gukumira indwara z’umutima kurusha abakora imyitozo ngororamubiri ikomeye, ariko bakagera aho bacogora bijyanye n’uko bagera aho batakiyishoboye.
Icyakora Abazungu ni bo bagerageza cyane ku gukomera ku ntego bihaye zo kuzuza ayo masaha atanu mu cyumweru kurusha Abirabura.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka 40 ari bwo Abazungu batangira gucogora kuri iyo ntego. Gusa ngo intego nshya bibaye, wenda nk’amasaha ane mu cyumweru, bayikomeraho igihe kirekire.
Bitandukanye no ku Birabura, bo kuva ku myaka yo hasi yewe no mu myaka 25 bakomeza kugabanyura igihe bakora imyitozo bigakomeza uko kugeza mu myaka yabo y’ubusaza aho umuntu aba atakibasha no gukora iminota 30.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ku myaka 45, Abirabura baba batangiye kurenga ku Bazungu ku bijyanye no kugira imibare myinshi y’abafite umuvuduko w’amaraso. Ku myaka 60 kuzamura, Abirabura bagera kuri 90% baba bafite umuvuduko, mu gihe Abazungu 70% bafite iyo myaka kuzamura aba ari bo bafite icyo kibazo.
Kimwe mu bituma abantu badakomeza gukora ibyo bikorwa birengera ubuzima bwabo harimo imikorere y’akazi ihindagurika, aho batuye hatabemerera gukora neza, kutagira ahagenewe imyitozo ngororamubiri n’umwanya muto.
Ubusanzwe abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko abantu bakuru bagakwiriye gufata iminota 150 mu cyumweru bagakora imyitozo ngororamubiri itagoye, kuyirenza bikaba byiza kurushaho.
Kongeraho ibindi bikorwa bya siporo bitandukanye bituma umuntu agabanya ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso, akabungabunga umutima, imiyoboro y’amaraso igakora neza ndetse hirindwa n’ibindi byago bituruka ku muvuduko w’amaraso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!