Dr. Gasingirwa Marie Christine, wahoze ari umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu kubyaza umusaruro ubumenyi gakondo mu rwego rw’ubuzima, kandi ari ikintu Afurika ikungahayeho.
Yifashishije urugero agaragaza ko mu myaka yo hambere Afurika yari ifite uburyo bwihariye bwo kuvura no gukingira indwara, ariko hakabura imbaraga n’amikora yo gushora imari muri ubwo bumenyi cyangwa ngo bukorweho ubushakashatsi kugira ngo bubyazwe umusaruro wisumbuyeho.
Iby’iyi ngingo Dr. Gasingirwa, yabigarutseho mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango uteza imbere uburezi budaheza buharanira impinduka mu mibereho mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, Organisation of Southern Cooperation, OSC, cyabaye kuri uyu wa Gatanu ku ya 03 Gicurasi 2024.
Iki kiganiro cyareberaga hamwe uko ubumenyi n’ubuhanga gakondo by’abaturage byahabwa agaciro kandi bikarushaho gutezwa imbere, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.
Intego y’iki kiganiro kandi kwari ukurebera hamwe uko ubu bumenyi bwajya buhuzwa n’ubushingiye kuri siyansi, bukunganirana mu nzego zinyuranye zirimo iz’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’izindi.
Dr. Gasingirwa, yagize ati “Ubu ikiri ngombwa ni ubushakashatsi, akenshi tugira politiki nziza ariko ntizishyirwa mu bikorwa, hari ubwo bajyaga badusaba ko byibuze 1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu byashorwa mu bushakashatsi. Ubu ubwenge dufite tububyaje umusaruro twagira inganda nini cyane z’imiti bikatuzanira inyungu. Aho tugeze natwe dukwiye kurekera gutira tugashaka ibyacu.”
Raporo yo mu 2019 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ku mikoreshereze y’imiti ya gakondo mu bihugu, igaragaza ko ibihugu 170 cyangwa 88% by’abanyamuryango bayo byemeye ko habayo ubuvuzi bushingiye ku bumenyi, ubwenge cyangwa imyemerere y’abantu runaka kandi bugakora ku ndwara nyinshi, kandi bikaba byemewe n’amategeko y’ibyo bihugu.
Muri byo harimo ibihugu 41 bya Afurika byagaragaje ko byashizeho amategeko na politiki y’ikoreshwa ry’iyi miti n’ubuvuzi muri 47 byari biriho.
Iyi raporo igaragaza ko 80% by’ibihugu OMS ikoreramo byakoreshaga ubu bwoko bw’ubuvuzi, aho nko mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée bayikoreshaga ku rugero rwa 90%, ibice by’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, no mu Burengerazuba bwa Pasifika, bayikoresha cyane.
Umunyamabanga Mukuru wa OSC, Mansour Bin Mussallam, yagaragaje ko usibye kuba ubushakashatsi bukorwa n’abo mu bihugu bigitera imbere butamenyekana bukanabura inkunga, hari n’imbogamizi y’ururimi kuko akenshi usanga bagorwa no gukoresha Icyongereza.
Ati “Tugomba no kureba ibindi bituma ubushakashatsi budakorwa birimo nko kubura za Visa ku baba bashaka kubukorera hirya no hino n’izindi mbogamizi bahura nazo.”
Ubu uyu muryango wa OSC, washyizeho gahunda zitandukanye zirimo n’izo guteza imbere ubumenyi gakondo. Hari iyiswe The Greater South Information System (GreSIS), yatangijwe muri Gashyantare 2024.
Yashyiriweho kuba urubuga rwa za kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi, imiryango y’abanyeshuri, bizajya biboneraho amakuru ahagije yo mu rwego rw’uburezi mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga hanibandwa cyane ku ajyanye n’ubumenyi gakondo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!