IGIHE

Birashoboka kugira abaganga babaga 1000 tuvuye kuri 126 dufite- Minisitiri Nsanzimana Sabin

0 25-02-2025 - saa 12:58, Léonidas Muhire

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko binyuze muri gahunda ya 4x4 igamije kongera umubare w’abatanga serivise z’ubuvuzi, u Rwanda rufite gahunda yo kugira abaganga babaga 1000, ruvuye kuri 162 rufite uyu munsi.

Ibi Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025, ubwo hatangiraga inama nyafurika ku buvuzi bwo kubaga.

Ni inama y’iminsi ine iteraniye i Kigali. Ihuje abafite aho bahuriye n’ubuvuzi by’umwihariko ubwo kubaga bo muri Afurika n’ahandi.

Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ubuvuzi bwo kubaga burimo ibice byinshi kandi byose bikenerwa na benshi ku buryo hakenewe abaganga benshi babikora kandi ko mu Rwanda byatangiye gukorwa.

Yagize ati “Dukeneye abaganga babaga 1000 [...] kandi birashoboka. Mu myaka ibiri ishize abaganga babaga barangizaga ishuri bari batatu byakabya bakaba bane mu gihugu hose. Uwo mubare nta kintu wari kutugezaho ariko nyuma yo gutangira gahunda ya 4x4 ubu mu [mwaka] wa mbere hinjiye abarenga 60. Nibura mu myaka itanu tuzaba twatangiye gusohora abantu 60 barangiza kwiga kubaga. N’igihumbi tuzakigeraho.”

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko iyo ntego izagerwaho Igihugu kikava ku baganga 162 babaga gifite uyu munsi kuko hari ubushake bwa politiki by’umwihariko Perezida Paul Kagame ushyigikiye gahunda z’ubuzima.

Yongeyeho kandi ko ubu serivisi yo kugaba mu Rwanda iri kugenda yiyubaka aho nk’ababaga ubwonko mu Rwanda bageze hafi ku 10, bakorera mu bitaro bine birimo ibya CHUK, CHUB, Ibitaro bya Gisirikire bya Kanombe n’Ibyitiriwe Umwami Faisal.

Dr. Nanzimana yavuze ko Leta iteganya ko nibura muri buri Ntara haba ibitaro bitanga serivise yo kubaga ubwonko ku buryo byafasha abaturage kubona ubuvuzi hafi.

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye bitabiriye iyo nama bagaragaje ko bagifite imbogamizi ya za lobaratwari zo kwitorezamo kuvura zidahagije, kuko usanga bava ku ishuri bakajya kuzireba mu bitaro bakoreramo imenyerezamwuga bakoze ingendo bikabakereza mu kwiga ndetse bikabasaba amikoro menshi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo muri Nyakanga 2024, igaragaza ko Igihugu gifite abatanga serivise z’ubuvuzi mu mavuriro bose hamwe 25,609.

Ni mu gihe biteganyijwe ko gahunda ya 4x4 yatangiye muri Nyakanga 2023 igamije gukuba kane umubare w’abatanga servise z’ubuvuzi izazamura uwo mubare babe 58,582 mu 2028.

Abitabiriye iyi nama ivuga ku buvuzi bwo kubaga biganjemo Abanyafurika
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsazimana Sabin, yavuze ko u Rwanda rushaka kugira abaganga 1000 babaga
Ubuyobozi bw'Umuryango Operation Smile utera inkunga ibikorwa by'ubuvuzi mu Rwanda bwashimye intambwe rutera muri urwo rwego
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza