IGIHE

Abajyanama b’Ubuzima bamaze kugira imitungo ya miliyari 14 Frw

16 3-11-2019 - saa 10:10, IGIHE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abajyanama b’Ubuzima babinyujije muri koperative zabo bamaze kugira umutungo utimukanwa ufite agaciro ka miliyari 11.2 Frw, wiyongera kuri miliyari 3.5 Frw abitse mu bigo by’imari bitandukanye.

Imitungo yabo yiganjemo inyubako z’ubucuruzi, imirima, amashyamba n’ibinyabiziga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima yakoranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Amakoperative, RCA n’Ikigega gitanga Ingwate ku mishinga mito n’Iciriritse,BDF mu kubaka ubushobozi bwa koperative z’Abajyanama b’Ubuzima kugira ngo bashobore gukora ishoramari ryubaka.

Yagize ati “Dufite imikoranire na BDF, badufasha gusuzuma buri mushinga wose koperative z’abajyanama b’ubuzima zishaka gushoramo ngo harebwe niba bishoboka, ndetse no gutanga ingwate aho bikenewe.’’

Gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho mu 1995 ubwo igihugu cyashakaga uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingenzi byari mu rwego rw’ubuzima.

Muri ibyo harimo abantu batabashaga kugera kuri serivisi z’ubuzima no kuba hari ubuke bw’abantu bashobora gutanga ubufasha mu by’ubuzima. Yatangiranye n’abanyamuryango 12,000 ariko baza kongerwa bagera ku 58,445 bitewe n’umusaruro batangaga.

Kuri ubu babarizwa muri koperative 488, aho muri zo abagore bangana na 65%.

Muri Nzeri 2017, Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Karongi bibumbiye muri koperative 22 bujuje inzu y’ubucuruzi [Agaciro Legacy Mall] yatwaye miliyoni 350 Frw, bakuye mu kwizigama.

Umuyobozi w’Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Karongi, Mazimpaka Patience, yatangaje ko iyo nyubako izabafasha gukomeza kwiyubaka mu gihe kizaza ndetse no kugaragaza ubudasa mu kazi kabo.

Byitezwe ko iyi nyubako yubatswe na koperative 22 zifite abanyamuryango 1600, izajya yinjiza miliyoni 1.2 Frw avuye mu bukode bwa buri kwezi.

Mu Karere ka Musanze naho Abajyanama b’Ubuzima barenga 1,290 bahuriye muri koperative 15 aho bamaze kubitsa miliyoni 161 Frw kuri konti zabo.

Iyi koperative yasabye inguzanyo ya miliyoni 850 Frw muri Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) azifashishwa mu kubaka uruganda rugezweho rwo gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku bworozi birimo no kugira ibagiro rigezweho i Musanze.

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Karongi bibumbiye muri koperative 22 bujuje inzu y’ubucuruzi yatwaye amafaranga miliyoni 350, bakuye mu kwizigama. Yatashywe mu 2017
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NDAGIJIMANA Willy 2019-11-03 12:19:44

Mu Karere ka Rubavu, hamaze gukorwa inama ebyiri z’igikorwa cya Union , icyagaragaye nuko Koperative zose zashizemo imbaraga z’amafaranga no kubyumvisha igikorwa cyiza cyo kwishira hamwe Mu gikorwa cyo gushiraho Union des cooperatives, turimo kwibanda Mu kureba umushinga ujyanye n’amahirwe tubona aha Ku mupaka wa Rubavu-Goma, abayobozi b’Akarere barimo kudufasha kubyihutisha. Follow up n’ishirwa mubikorwa niyo ntero twishiriyeho.

2
Alexis 2019-11-03 11:35:23

Turashimira koperative z’ababanama b’ubuzima umuhate n’umurava ugaragara mubyo bakora.iyi gahunda yo guhuza imbaraga bagakora igikorwa k’indashyikirwa ningombwa.nimuri urwo rwego Gatsibo natwe tutasigaye inyuma ubu tukaba turimo guhuza imbaraga kugirango dukore umushinga inyungu zirambye uhuriweho na koperative z’abajyanama b’ubuzima zose .Murakoze dukomeze twishakemo Ibisubizo.

3
Karigo 2019-11-03 09:34:48

Ni byiza cyane ahubwo bazaze baturebereho iwacu I Nyaruguru. Umujyanama ntiyabura umwambaro w’ishuri wumwana, ntiyabura mutuweli Kandi byose tubikesha amakoperative Leta y’u Rwanda yadufashije kwibumbiramo ikadutera inkunga y’ibanze. Ubu turakataje mu mishinga yiterambere aho twakoze ikaragiro ryakira amata yose mu karere , turahinga, turorora noneho banaduhaye umushinga SEDEC winzobere ubu udufasha guhanga no gukomeza imishinga yacu yose ikabyara inyungu.

4
Mumararungu 2019-11-03 09:25:45

Turakomeza imihigo

5
Bucyana 2019-11-03 09:01:32

Ntawutashima Leta yacu mwiterambere ikomeje kugeza kubajyanama bubuzima mubikorwa byiterambere muburyo bwubukungu n’ubuzima buzira umeze,Gusa na Nyarugenge ntitwicaye ubusa dufite guhura na commute zatowe mama cooperative aribo bazaza kwitoramo abazayihagararira murwego rwakarere nashyireho n’umugabane shingiro mumunshi ukomatanyije I.G kuwa 5/11/2019 Kicukiro bikazaba Kuwa 6/11/2019

6
Rukundo 2019-11-03 08:16:57

Natwe Musanze harimo uruhare rwacu kuko muri miliyari 14 zavuzwe, tumaze gukusanya arenga miliyoni 170 kandi turacya komeza kongera kuko dufite umushinga wo kubaka ibagiro rya kijyambere ritunganya ibikomoka kumatungo magufi rizatwara hafi miliyoni 800 . Ikibanza
cyarabonetse.

7
NDIKUBWAYO DOMINIQUE 2019-11-03 07:52:43

Huye natwe ntitwasigaye inyuma, ubu dufite ihuriro rya Koperative z’abajyanama n’ubuzima ryitwa AGIRA GITEREKA, akaba ari ikusanyirizo ry’amata rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 5000 ku munsi, iryo huriro rigizwe na koperative 16 ryatangije imari shingiro ya Miliyoni 180.

8
Delphine uwimana 2019-11-03 07:33:04

Natwe Nyabihu,abajyana b’ubuzima bibumbiye muri koperative 15, twateguye umushinga wo kubaaka inzu yamagorofa atatu y’ubucuruzi ,izatwara akayabo ka miliyo 300. Akazatangwa nayo makoperative.

9
Jean Pierre 2019-11-03 06:48:21

Turashimira leta idahahwema kwita kwiterambere ry’Abajyanamabubuzima kandi na karongi courage ndetse nandi makoperative . Natwe i Rutsiro nka bajyanamabubuzima (RUTSIRO CHWs GROUP Ltd) turakataje mu kwiteza imbere tumaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni 90 yo duteganya kubakisha inzu zizarya zorohereza ba mukerarugendo mu kubona aho baruhukira.

10
Ntibaziyaremye isaie 2019-11-03 06:33:22

Rwose nutundi turere turakataje Kandi ishusho Karongi yaberetse nabo bagomba kuyifataho urugero nabo bakagira Icyo bagaragazaaa

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza