IGIHE

Ab’i Ngoma bari kubogoza nyuma yo kubura isoko ry’umunyu w’inka bikorera

0 12-06-2025 - saa 21:23, Hakizimana Jean Paul

Bamwe mu baturage bibumbiye muri koperative zikora umunyu w’inka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma, baratabaza ubuyobozi nyuma y’aho babuze amasoko kuko bafite ingano nyinshi mu bubiko.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025 ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngoma. Ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 57 basanzwe bakoresha miliyari 6,5 Frw mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Nyirahabimana Alphonsine wo mu Murenge wa Rukira avuga ko we na bagenzi be 15 bishyize hamwe batangira gukora umunyu w’inka ariko babangamiwe no kutagira amasoko bawugemuraho.

Yagize ati ‘‘Twatangiye dukora umunyu w’inka buri munsi tubona umaze kugwira mu bubiko duhita tugabanya, ubu tuza kuwukora nka rimwe mu kwezi kuko umwinshi twakoze uracyabitse. Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha kubona isoko rihoraho kuko byadufasha kwiteza imbere tukongera n’ibyo dukora.’’

Visi Perezida wa Koperative Zirakamwa ikorera mu Murenge wa Murama, Kayonga Jean de Dieu, we yavuze ko kuri ubu bafite mu bubiko ibibumbe 250 bakoze ariko baburiye abaguzi kuko mu Murenge wabo nta borozi benshi bahari.

Ati ‘‘Turasaba ubuyobozi bw’Akarere kudufasha tukabona ahantu tumurikira uyu munyu hano mu mujyi mu buryo buhoraho. Nituhabona uzagurwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kuba bategura iri murikabikorwa harimo no gufasha abafite ibyo bakora bitari byamenyekana, kubishyira ahagaragara abantu babibone, yasabye abakora umunyu w’inka kunoza neza ibyo bakora kugira ngo ijye ku isoko ihangane n’iyihasanzwe.

Ati ‘‘Iri murikabikorwa ni cyo riba rigamije. Wa muntu wagize icyo ageraho hariya tumushyire ahagaragara. Hano harimo aborozi, abahinzi kandi bakeneye uwo munyu, kuba twabahamagaye bakaza hano bakagaragaza ibyo bakora na byo ni ikintu gikomeye kuko abenshi banatangiye kugurisha.’’

Uyu munyu ukorwa mu ifu y’amagufa bavanga n’umunyu usanzwe, bagashyiramo sima, ishwagara, irangi n’ibindi bitandukanye. Umunyu w’ibilo bibiri bawugurisha 2000 Frw na ho uw’ibilo bitanu bakawugurisha 4000 Frw.

Bamwe mu baturage bakora umunyu w’inka barifuza ahantu hahoraho bamurikira ibyo bakora bikabafasha kubona abakiliiya
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abakora umunyu w’inka kunoza neza ibyo bakora bigahangana ku isoko
Nyirahabimana Alphonsine, avuga ko gukora umunyu w’inka babonye abakiliya byabateza imbere
Bimwe mu byifashishwa mu gukora umunyu w'inka
Umunyu w'inka ukorwa n'ab'i Ngoma wabuze isoko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza