IGIHE

Urubanza ruregwamo abagore basagariye umucamanza rwasubitswe ku bwo kwihana umucamanza

0 4-08-2021 - saa 20:51, Nkundineza Jean Paul

Urubanza rukurikiranwemo abagore bane bashinjwa gutuka no gusagarira inzego z’ubutabera mu Karere ka Rusizi, rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 3 Kanama 2021 ariko rusubikwa rugikubita.

Abaregwa ari bo Mukamana Jeanine, Nyirabakiza Beatrice, Nyampundu Speratha na Tuyishime Alphonsine bari bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe aho bari bunganiwe n’abanyamategeko babiri, Me Ndikumana Elisée na Me Ruremesha Nicolas.

Inteko iburanisha yari iyobowe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko.

Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha, Me Ndikumana yahise avuga ko amwihannye ashingiye ku kuba uyu mucamanza wahawe uru rubanza yaravuye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye aho mugenzi we [umucamanza] wahohotewe yaragiye gukorera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe avuye mu rw’i Nyakabuye.

Me Ndikumana yakomeje agira ati “Dufite impungenge z’uko tutabona ubutabera muri uru rubanza; turasaba ko umucamanza urufite yaruvamo.”

Indi mpamvu ikomeye uyu munyamategeko yatanze ni uko Urukiko rw’Ikirenga rwasohoye itanganzo rwamagana ibikorwa byakozwe na bariya bagore byo kuvogera urukiko bakanahohotera umucamanza.

Ati “Murumva ko uru rubanza mu gihe rwaba rubaye habaho kurengera urwego kurusha gutanga ubutabera kuko Urukiko rw’Ikirenga rwamaze kwerekana uruhande rubogamiyeho. Ndihana umucamanza kuko turacyemanga ubwigenge bwe mu gutanga ubutabera.”

Me Ndikumana Elisée yasoje avuga ko mu gihe uru rubanza ruzaba ruburanishwa abacamanza bazabogamira ku mucamanza mugenzi wabo wahohotewe, bityo batizeye ubutabera bazahabwa.

Nyuma y’ubwihane bwa Me Ndimumana, Me Ruremesha Nicolas nta kintu yongeyeho n’Ubushinjacyaha nta cyo bwigeze buvuga. Umucamanza yahise ahagarika urubanza rushyirwa igihe kitazwi.

Umunyamategeko, Me Gatete Colin yabwiye IGIHE ko kwihana umucamanza mu rukiko ari ibintu bisanzwe ariko ko ubikora aba agomba gutanga impamvu zifatika.

Yavuze ko iyo habayeho kwihana umucamanza urubanza ruhita ruhagarara rugasubikwa, uwari urufite agakora raporo akayishyikiriza Perezida w’Urukiko urwo rubanza rwaburanishirijwemo.

Perezida w’Urukiko asuzuma impamvu uwihannye yashingiyeho. Iyo asanze nta shingiro zifite wa mucamanza asubiramo urubanza ariko iyo abaregwa batanze impamvu zifatika urubanza aruvamo.

Ku wa 9 Nyakanga 2021 ni bwo bivugwa ko abagore basagariye umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe, nyuma y’uko umwe mu baturage bashinjaga kubambura amafaranga mu kimina agizwe umwere, bashaka kwihanira.

Urukiko rw'Ibanze rwa Kamembe ni ho hatangiriye kuburanishwa mu mizi urubanza rw'abagore bane bakurikiranweho gusagarira inzego z'ubutabera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza