Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
TTurahirwa wamenyekanye ubwo yashingaga inzu y’imideli ya Moshions yaburanishijwe ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akurikiranyweho ku wa 6 Gicurasi 2025.
Icyo gihe yabwiye Urukiko ko yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ko ubwo yafatwaga yemeye gutanga ku bushake urumogi rutagera ku magarama abiri. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo kuko mu byaha bumukurikiranyeho harimo n’icyo gucuruza urumogi kigikorwaho iperereza.
Ku bijyanye no gutunda ibiyobyabwenge, Umushinjacyaha yavuze ko bishimangirwa no kuba mu ibazwa rye, Turahirwa Moses yaremeye ko ibiyobyabwenge yafatanywe, yabivagana muri Kenya.
Ku bijyanye no kubika ibiyobyabwenge bishimangirwa no kuba yaremeye ko yafatanywe urumogi, nubwo atemera ingano y’urwo yafatanywe.
Umushinjacyaha yagaragaje ko inyandiko y’abagenzacyaha bakoze iperereza n’iy’ifatira yerekanye ko yafatanywe udupfunyika 13 nubwo Turahirwa atemera iyo ngano.
Turahirwa Moses yabwiye Urukiko ko yanyoye urumogi kubera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ariko ko yatangiye gushaka umuganga wo kumwitaho.
Uruhande rwe rwasabye ko atafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko byamufasha kubasha kwiyitaho mu rugendo rwo gukira kuko yatangiye kugirwa inama no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025.
Urukiko rwashimangiye ko nyuma yo gusesengura impamvu z’Ubushinjacyaha, rusanga hari impamvu zikomeye zituma Turahirwa akekwaho icyaha akurikiranyweho.
Urukiko rusanga kuba Turahirwa Moses n’umwunganizi we bahakana gutunda urumogi bashingiye ku ngano yafatanwe atari ko Urukiko rubinona kuko ku rutunda bidashingiye ku ngano runaka.
Rugaragaza kandi ko impamvu yatanzwe y’uko yanyweye urumogi kubera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe no kuba ahakana ibyo gutunda urumogi ari impamvu zikomeye zituma akekwa.
Rusanga kuba asaba ko yarekurwa kuko afite ibibazo by’imitekerereze nta shingiro bifite kuko nta kimenyetso kibigaragaza. Ku rundi ruhande ariko Umunyamategeko we yari yabwiye Urukiko ko hari raporo iri gukorwa na RBC igamije kwerekana imiterere y’ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Urukiko kandi rugaragaza ko n’iyo yaba afite uburwayi, aho yaba ari hose yakwitabwaho kandi akavurwa.
Rwashimangiye ko kuba umwunganira yaragaragaje ko atari akwiye gufungwa kuko ari umuntu uzwi kandi watanze umusanzu mu mideli, bitakabaye impamvu yo gutuma adakurikiranwa kuko igihugu kitakomeza kurebera ikorwa ry’ibyaha.
Rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo icyemezo kikimara gusomwa, rwibukije ko afite iminsi itanu yo kuba yajuririra icyo cyemezo.
Turahirwa Moses si ubwa mbere ajyanwe i Mageragera kuko mu 2023 nabwo yari yahawe iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha yari akurikiranyweho birimo n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge nubwo yaje kujurira Urukiko Rwisumbuye rugategeka ko akurikiranwa ari hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!