IGIHE

Prince Kid yitabye urukiko bwa mbere

0 11-05-2022 - saa 09:28, Rabbi Malo Umucunguzi

Ishimwe Dieudonné ’uzwi nka Prince Kid’ yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bigendanye n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abarimo umubyeyi wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, na we ufunzwe muri iyi dosiye akekwaho kubangamira iperereza.

Umucamanza umwe uburanisha uru rubanza, umwanditsi w’urukiko n’abashinjacyaha babiri, bose ni abagore.

Mu cyumba cy’iburanisha kiri kuberamo uru rubanza harimo abantu bake, benshi mu bari ku rukiko ni abanyamakuru. Umutekano wakajijwe ku buryo uwinjira ku rukiko wese abanza gusakwa.

Umunyamategeko wa Prince Kid ageze mu rukiko, urubanza rurasubikwa

Nyuma y’umwanya ategerejwe n’Inteko iburanisha, Umunyamategeko wa Prince Kid, Nyembo Emelyne yageze mu rukiko, avuga ko habayeho itumanaho ritagenze neza, kuko nubwo yari aziko uyu munsi baburana, isaha ntakuka itamenyekanishijwe.

Yahise avuga ko hari ikibazo ashaka kugaragariza urukiko. Yagaragaje ko akeneye umwanya wo gutegura dosiye kugira ngo abashe kuburana.

Yavuze ko mu myanzuro y’Ubushinjacyaha isaba ifungwa ry’agateganyo, basanze Ubushinjacyaha bugenda bushingira ku byavugiwe mu Bugenzacyaha mu gihe uruhande rw’uregwa rutarabasha kubibona.

Me Nyembo yavuze ko byageze ni mugoroba batarabona ibigize dosiye byose, kandi bakeneye kubimenya mbere y’uko Ubushinjacyaha bugaragaza ingingo zikomeye bushingiraho busaba ko Ishimwe yakurikiranwa afunzwe, ngo nabo baziregureho.

Ishimwe nawe yavuze ko kugeza ubu atarabona dosiye ye. Me Nyembo yasabye ko nubwo bahabwa umunsi umwe, waba uhagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kubanza kubona dosiye, ariko ngo yasangijwe ababuranyi bose kuko n’urukiko rurayifite, kereka ngo byakozwe bitinze.

Me Nyembo yarebye mu ikoranabuhanga rihuza ababuranyi (IECMS) asanga dosiye y’ubushinjacyaha ntashobora kuyibona.

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha gufasha Ishimwe n’umwunganira kubona dosiye kugira ngo bitegure kwiregura.

Yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, saa Tatu

Yageze mu rukiko nta mwunganizi mu mategeko

Umucamanza yabanje gusoma imyirondoro ya Ishimwe, akurikizaho ibyaha aregwa.

Yasomye ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe yemeje ko umwirondoro ari uwe, ndetse ko afite umwunganira, nubwo atabonetse mu rukiko.

Umucamanza yasabye umwe mu bagize umuryango wa Ishimwe kumuhamagara, kugira ngo bimenyekane niba aza kunganira uregwa.

Amafoto ya Prince Kid agezwa imbere y’Urukiko

Ishimwe Dieudonné 'Prince Kid' yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ku wa 11 Gicurasi 2022, atangira kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza