IGIHE

Umuhinzi w’imboga muri Rusizi yatsindiye miliyoni 1 Frw mu ‘IKOFI’ ya Banki ya Kigali

0 18-06-2019 - saa 21:18, Habimana James

Uwizera Devotha uturuka mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakabuye, yatsindiye miliyoni 1 Frw binyuze muri serivisi ya ‘IKOFI’ ifasha abahinzi kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro n’ibindi.

IKOFI ni serivisi ya Banki ya Kigali (BK) yatangirijwe mu Nama ya Transform Africa muri Gicurasi 2019, mu korohereza abahinzi kubona serivisi z’imari, kugaragaza ishoramari ryabo mu buhinzi no kubabera irembo ryo kubona inguzanyo.

Iri ni ikoranabuhanga rizavugutira umuti ikibazo cy’abahinzi bagorwa no kubona serivisi z’imari nk’ishoramari rituma ubuhinzi bwaguka bukabateza imbere, bakarenga icyiciro cy’ubuhinzi bwo kwihaza mu biribwa no kwivana mu bukene, bagasagurira amasoko.

Yatangiranye n’ubukangurambaga bw’ibyumweru 30 butuma buri cyumweru umuhinzi watoranyijwe kubera kuyikoresha ahembwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2019, nibwo Uwizera yashyikirijwe sheki ya miliyoni 1 Frw.

Nyuma yo guhabwa iyi sheki, Uwizera w’imyaka 30 yavuze ko ubusanzwe yumvaga babivuga kuri radiyo nyuma na we aza gufunguza iyi konti ndetse atangira kujya abitsa cyangwa akoherereza amafaranga abantu batandukanye, ku bw’amahirwe atombora miliyoni.

Yagize ati “Nagiye kumva numva barampamagaye barambwira ngo ni kuri Radiyo Rwanda, bambaza niba narakinnye muri gahunda ya Ikofi mbabwira ko nabikoze, niko kumbwira ko natsindiye aya mafaranga.”

Yavuze ko ajya kubitsa yabikije amafaranga ibihumbi 30 Frw mu bihe bitandukanye kandi akanabikuza.

Yagize ati “Bamwe baravugaga ngo ni ukubeshya ariko njye icyizere nari nkifite, ubu aya mafaranga ngiye kuyakoresha kuko mu gihe cy’impeshyi byamvunaga kuvomerera imboga, ubu ngiye kuguramo imashini. Iyi gahunda ni nziza kuko ituma twizigama kandi tutagiye kure, tukaguramo ibicuruzwa amafaranga tutayafashe mu ntoki, nabwira n’abandi gufunguza konti kuko ni ubuntu bisaba indangamuntu gusa.”

Yashimiye BK Group Plc kuri iyi gahunda, avuga ko n’abandi bayitabira.

Imikorere ya IKOFI

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

Uwizera Devotha uturuka mu karere ka Rusizi atsindiye miliyoni 1 Frw binyuze muri tombola y‘IKOFI’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza