IGIHE

Minicom yijeje ko ibiribwa bitazabura ku isoko ry’u Rwanda mu gihe ruhanganye na coronavirus

9 22-03-2020 - saa 18:08, Twarabanye Venuste

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yasabye abaguzi n’abacuruzi kubahiriza amabwiriza y’ibiciro n’ingano y’ibihahwa umuntu yemerewe guhaha, yizeza ko ibiribwa bitazabura ku isoko kuko aho biva hafunguye.

Kuwa 16 Werurwe 2020 nibwo MINICOM yasohoye itangazo risobanura ko hari abacuruzi bamwe bitwaje ko igihugu kirimo guhangana na Coronavirus bakuriza ibiciro, ibihanangiriza ko bitemewe kandi ko uzabifatirwamo azahanwa.

Hari abarenze ku mabiriza ndetse mu bugenzuzi bwo kureba uko byubahirizwa abarenga 54 barafashwe barahanwa bose hamwe baciwe Miliyoni enye n’ibihumbi 380 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 iyo Minisiteri yasohoye irindi tangazo noneho ryerekana ibiciro byo kuranguriraho, iby’ikilo kimwe n’ingano y’ibyo umuguzi yemerewe guhaha.

Mu kiganiro ishusho y’umunsi cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, kivuga ku bucuruzi muri iyi minsi u Rwanda ruhanganye na Coronavirus, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yavuze ko hafashwe ingamba zo gushyiraho ibiciro kugira ngo abacuruzi boye kubizamura uko bishakiye bitwaje coronavirus.

Yavuze ko ibyo babikoze nyuma y’uko kuva u Rwanda rwatangaza umuntu wa mbere wagaragayeho coronavirus, hari abikanze izamuka ry’ibiciro ku isoko bagahaha n’ibidakenewe bakeka ko amasoko agiye gufunga.

Yavuze ko ahanini mbere byari bigamije kwibutsa ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze kugira ngo abacuruzi bamwe badakomeza kongera ibiciro bitwaje icyorezo naho ubu bakaba babikoze kugira ngo hirindwe ko ibiribwa byabura ku isoko kandi byikubiwe n’abantu bamwe.

Hari abacuruzi kandi bari batangiye gushyira ibicuruzwa mu bubiko ngo bategereze ko ibiciro bizamuka ngo bazabone kubicuruza. Uwo mwanzuro bawufashe babanje kugenzura ibyo abacuruzi bafite mu bubiko kugira ngo n’ubundi batabika ibicuruzwa.

Ati “Mu igenzura twakoze twabonye uko Minisante itanga amabwiriza hari ababigiriyemo impungenge bakagura ibintu bidakenewe, iyo abantu bagura ibintu byinshi hari abavuga bati reka mbe mbihishe kugira ngo igiciro kizamuke.”

Uwimana Marie utuye Mbugangari mu Karere ka Rubavu yavuze ko hari abacuruzi babyutse bakura ibiciruzwa muri za butike bajya kubibika ndetse bongera ibiciro nk’aho yavuzi ko ijerekani y’amavuta yaguraga Frw 26000 bakayashyira kuri Frw 27 500.

Ati “Bazindutse mu museke bakura ibintu muri butike bashyira mu bubiko bazamura ibiciro, umuceri, amavuta ibintu byose.”

Minisitiri Soraya yavuze ko ntawe ukwiriye kugira impungenge ko mu byumweru bibiri ibiribwa byashira ku isoko. Hari ukuba byinshi mu byo abanyarwanda bakeneye bikomoka imbere mu gihugu, hakaba no kuba aho u Rwanda rukura ibyinjira imiryango ifunguye.

Yatanze urugero rwo muri Kenya, ati “Uwinjiye muri icyo gihugu ajya kuzana ibicuruzwa Mombasa arakurikiranwa muri hoteli arimo ntagire ahandi ajya.’Uretse icyo yibukije ko indege zizana imiti n’ibiribwa nazo zikomeza kuza.

Ati “Ibiribwa byinshi dukeneye hano mu Rwanda ni ibiva mu buhinzi dufite n’ibindi biva mu mahanga n’aho ingendo z’indege zahagaritswe ni ingendo z’indege zitwara abantu iz’imizigo zirakomeza kuza mu Rwanda. Amakamyo nayo avana ibintu hanze biva ku cyambu cya Mombasa, Dar es Salaam arakomeza kuza.”

“ Ibintu byavaga mu Bushinwa mu byumweru bishize ntibyashoboraga gufungura ariko ubu bongeye gufungura biraza. Ku byerekeranye n’ibicuruzwa haragenda habaho gutinda ariko turagenda tubyigaho n’abikorera kugira ngo hatagira ikibura mu gihugu.”

Mu bijyanye no gusubika imirimo no kwikanga ko ibiribwa byaba bike, Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko bazareba uko abakozi bakora mu nganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa bakomeza imirimo harebwa ubwirinzi bwabo kuburyo bake bashobora gukomeza imirimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko mu cyaro imirimo y’ubuhinzi ikomeje bityo ko impungenge z’ibura ry’ibiribwa zidakwiriye.

Yavuze ko mu kugenzura uko icyorezo cyifashe bari gukoresha ikoranabuhanga mu cyaro bavugana n’inzego z’ibanze niba nta kibazo gihari.

Minisitiri Nyirarukundo yavuze ko abantu basabwa ubufatanye bwo kwita ku ngamba zashyizweho. Ku bijyanye no guhaha abantu ngo bagomba kujya ku mirongo isiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi hanyuma umaze guhaha agasohoka undi akinjira bityo bityo.

Minicom yijeje ko ibiribwa bizakomeza kuboneka muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na coronavirus (Photo: Niyonzima Moise)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rwejo 2020-03-26 01:24:53

Mwarimu ahembwa 45000, umuceri ni 30000. Agomba kuriha inzu, n’ibindi...

2
M J 2020-03-25 04:09:56

Dukomeje gushima ingamba leta yu Rwanda ikomeje gukaza muburyo bwokurinda Abanyarwanda icyorezo cyugarije isi byumwihariko urwanda Ariko turasaba abayobozi nabashinzwe imitekano byibanze kumva neza nogushyira mubikorwa izingamba kuko niba umuturage ajjyanye ibijumba imineke ibishyimbo cg ibitoki kwisoko akirukankanwa asubizwa murugo kandi biriya nibintu byibanze mubuzima bwacu bwaburimunsi niba reke abantu bazane ibikenewe kwisokonkuko byemejwe mugamba ahubwo hacungwe bikomeye uburyo ucuruza ibyo biribwa arikubihana nabakiriya

3
Nicky 2020-03-23 08:46:12

Ko tubona n’amasoko afunze se ndetse na boutique.inzara nayo iratwica aho bukera.i musanze funze hose

4
E H 2020-03-23 04:03:43

Kuba imirimo yahagaze yose yakorwaga nurubyiruko,mbona bizateza ingaruka nyinshi muri society Kandi izo ngaruka mbona kuzazitangira ibintu bigasubira kumurongo nkuko byaribisanzwe bigorana.

5
Bosco M. 2020-03-23 03:39:13

Imana iturengere
Pee
Muzi ikibazo see
Ubu abajura bagiye kuza badusange mu mazu kuberako inzara ntanicyo dufite cyo kubaha mbega ubu nukwinjira akakwaka ibiryo ubundi akigendera ndumva hafatwa ingamba zindi tugakora mu buryo bukomeye urugero abantu Bose bakambara maasque
Na Gâ,ndumva aribyo byiza

6
DISMAS 2020-03-23 00:42:05

ubwo se ko bavuga ngo ibiribwa ntibizabura twe twahahaga twakoreye amafaranga tuzabibona gute? njyewe numva batari bakwiye gufunga akazi kose ahubwo bareka tugakora tukubahiriza amabwiriza yo kutegerana cyane no gudatindana umwanya munini

7
Alex 2020-03-23 00:32:04

Rwose reta nidufashe naho ubundu turagwa mumazu kuko baratubwira NGO duhahe Kandi ntacyo duhahisha kuko nabitwaga NGO dufite akazi twari tutarahembwa

8
RR 2020-03-22 14:32:37

Ikibazo cy’ibura ry’amafaranga yo kugura ibiribwa nicyo kibangamiye benshi mu mijyi. Abantu benshi batakaje ubuzi bwabo, abandi ubushabitsi bwahagaze nta mafaranga acyinjira muri ibi bihe byo kurwanya coronavirus, Leta ishakishe uburyo yafasha abantu bari mu kaga k’inzara ibateye batiteguye.

9
Addy 2020-03-22 13:04:01

Leta nidukure murujijo ko umuceri ari 25,000frw kdi kwisoko bari kuwuduhera 30,000frw mutubwire koko

Kwamamaza