IGIHE

U Rwanda rugiye gushyira miliyari 145 Frw muri RwandAir

23 21-05-2020 - saa 22:15, IGIHE

Leta y’u Rwanda igiye kongera ingengo y’imari ya RwandAir mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ikava kuri miliyari 121.8 Frw yahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, ikagera kuri miliyari 145.1 Frw mu 2020/2021.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Coronavirus yakazaga umurego, ingendo z’indege ni bimwe mu bikorwa byakomwe mu nkokora cyane kuko ibihugu byinshi byahise bifunga imipaka, ingendo zirahagarikwa.

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA) giherutse gutangaza ko urwego rwo gutwara abantu mu ndege ruzahomba miliyari zigera kuri 252$, bitewe n’uko ibihugu byinshi byafunze imipaka ku ndege zitwara abagenzi ndetse n’ibindi bikorwa.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe iya mbere mu kugabanya icyo gihombo kuri RwandAir, yongera ingengo y’imari iyigenera. Amafaranga azahabwa RwandAir azava muri miliyari 306.5 Frw zagenewe ibikorwa by’ishoramari rya Leta mu 2020/2021.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021, yavuze ko uretse gufasha RwandAir kwivana mu ngaruka za Coronavirus, ayo mafaranga azanifashishwa muri gahunda zari zisanzwe zo kwagura ibikorwa byayo hatangizwa ibyerekezo bishya no kugura indege nshya.

Ndagijimana yavuze ko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ari rumwe mu zashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyo cyorezo.

Mu gihe umwaka ushize serivisi z’ubwikorezi zari ziyongereye ku gipimo cya 12 %, uyu mwaka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko umusaruro w’urwo rwego uzamanuka ku gipimo cya -1.9%.

Muri Mata uyu mwaka, RwandAir yafashe ingamba zirimo kugabanya imishahara y’abakozi, abandi amasezerano yabo arahagarikwa hagabanywa amafaranga isohora kubera ko aho yaturukaga hari hafunzwe.

Ubukerarugendo ni bumwe mu bituma indege zibona abakiliya nyamara Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (East African Business Council, EABC) ruherutse gutangaza ko abakerarugendo bagera kuri miliyoni 6.2 bagombaga kuza gusura akarere bashobora kugabanuka cyane kubera Coronavirus.

Muri Mata uyu mwaka, IATA yagaragazaga ko abagenzi bagera kuri 79 000 RwandAir yateganyaga kuzabona bashobora kugabanuka kubera Coronavirus, bikayigeza ku gihombo cya miliyoni 20.4 z’amadolari.

Ingendo z'indege ni zimwe mu zakomwe mu nkokora n'ingamba zo kwirinda Coronavirus
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
@Nkunzurwanda 2020-05-23 09:53:48

Uti:
"Ivana abantu mubihugu butandukanye ikabageza ahatandukanye bose bakamenya u Rwanda bwacya bakarusura kd bakaruganira rukamenyekana kuruhando mpuzamahanga.Mwirinde twekuba babanga mwabo ahubwo twubure amaso yacu turusheho kumenya ukuri kugari."

Nshuti, jya ku gihe tugezemo. Igihe cy’imibare, apana icyinewabo.
Ba Manager wa Rwandair, nka kampani yawe. Nuhomba, uzirikana ko uzabirwozwa kandi ukishyura icyo gihombo. Apana kubigereka kw’ideni ry’igihugu... abana bacu bazishyura ubuziraherezo.

Mukore gérance nyayo. Muhe akazi ababishoboye, apana icyenewabo... Ni icyo twifuza.
Ni muhomba mwabikoze, tuzavuga tuti BARI BAGERAGEJE.
Naho nimuhomba mugikora nko ha mbere...sinzi icyo tuzavuga.
Isi yose ifite ibibazo byo guhangana n’ingaruka za coronavirus. MWISUBIREHO RERO.
Niyo nama nabagira. Mwarebye aho kampani y’Ababiligi, SN Brussels yirukana abantu 2000.
Naho twe duhugiye mu by’amoko.

2
@Nkunzurwanda 2020-05-23 09:53:48

Uti:
"Ivana abantu mubihugu butandukanye ikabageza ahatandukanye bose bakamenya u Rwanda bwacya bakarusura kd bakaruganira rukamenyekana kuruhando mpuzamahanga.Mwirinde twekuba babanga mwabo ahubwo twubure amaso yacu turusheho kumenya ukuri kugari."

Nshuti, jya ku gihe tugezemo. Igihe cy’imibare, apana icyinewabo.
Ba Manager wa Rwandair, nka kampani yawe. Nuhomba, uzirikana ko uzabirwozwa kandi ukishyura icyo gihombo. Apana kubigereka kw’ideni ry’igihugu... abana bacu bazishyura ubuziraherezo.

Mukore gérance nyayo. Muhe akazi ababishoboye, apana icyenewabo... Ni icyo twifuza.
Ni muhomba mwabikoze, tuzavuga tuti BARI BAGERAGEJE.
Naho nimuhomba mugikora nko ha mbere...sinzi icyo tuzavuga.
Isi yose ifite ibibazo byo guhangana n’ingaruka za coronavirus. MWISUBIREHO RERO.
Niyo nama nabagira. Mwarebye aho kampani y’Ababiligi, SN Brussels yirukana abantu 2000.
Naho twe duhugiye mu by’amoko.

3
Nkunzurwanda 2020-05-23 03:59:12

Kambashimire mwese mwabashije kugaragaza amaranga mutima yanyu nkanjye.Ese kuba RwandAir yakongerererwa ubushobizi bibatwaye iki?Ese ninde wababwiye ko inyungu zose zigaragarira nabatabishaka?RwandAir yunguka muburyo bumwe cg ubundi,igisobanuro cya RwandAir ni U Rwanda .RwandAir ntabwo itwara abaza mugihugu cy’u Rwanda gusa,Ivana abantu bubihugu butandukanye ikabageza ahatandukanye bose bakamenya u Rwanda bwacya bakarusura kd bakaruganira rukamenyekana kuruhando mpuzamahanga.Mwirinde twekuba babanga mwabo ahubwo twubure amaso yacu turusheho kumenya ukuri kugari.Murakoze

4
Jedidiah 2020-05-22 15:18:53

Njyewe mbona Leta ntambabazi ifitiye abaturage bayo nukuri da!!! Rwandair??? Sindabona narimwe Aho bavuga inyungu yinjijwe na rwandair!! Ese ubwo muziko Hari abakozi ba Leta bagiye kumara amezi atanu badahembwa?! None mwslimu wa prive arerera nde? Ahha muba muhaze murata indege buri munsi hapfa abakubiswe biba babuze icyo barya

5
Kajabo 2020-05-22 13:22:44

Rwabukumaba se uravuga! Ibyo nibyo uzi. Nta handi ku isi ibibera hano biba. Ngo abadepite babaze....?? Abenshi ni abagore b’imitako. Bababaye nde se.. Bamburwe imyanya.! Leta nizere ko yabonye ko ubukerarugendo ibyabwo byarangiye bagerageze bazahure ubuhinzi amahoteli namadege Rwanda Air ikoresha iyateze cyamunara isigarane aayshobora nabura kudahomba. Imisoro yacu bayitwika tureba Kandi ngo bacunga umutungo neza ku isi ni muba mbere.
Tuzi kwiyerekana neza twishingora gusa. Twemere ko u Rda rukennye cyane mubihugu bike nye cyane tuza muba mbere. Ngo abantu baza kutwigiraho? Cg baza kudukwena? World recession ya 2008 yatewe na bubbles mumazu muri America natwe iyacu izaterwa na bubbles muri fake investments.

6
Jill 2020-05-22 11:24:17

Ayo ma milliyari, c’est malheureux de le dire, agiye kuba nka ya mafaranga ashorwa mu kubakira Abacikacumu...umuntu akabona inzu y’ubuntu, nyuma y’imwaka ibiri ikaba imusenyukiyeho kubera kudakora entretien...hanyuma agatinyuka agasaba ko baza gukora entretien y’inzu no kuyisana.
Ngibyo ibya Rwandair. Nidakora réformes nyazo, mu myaka itarenze itanu, Leta irongera ishoremo izindi milliyari 100.
Mbaye mbashimiye.

7
emmy 2020-05-22 05:28:53

Bashyiremo budget yose ahubwo,kuko dukeneye Rwandair kurusha ibindi

8
j 2020-05-22 05:25:11

gufasha ikigo runaka si ikosa ariko njyewe ndabona aribyo bitihutirwa cyane kuko ubu sector nyinshi Kandi zitunze abanyarwanda benshi zasubiye inyuma numvaga leta ariho hantu ha mbere yashyira amafaranga Kandi menshi urugero nko mu buhinzi, abaturage batwawe cg ibikorwa remezo byajyijwe ni biza nubundi rwandair leta izayigire ikigo cyitunze nibiyinanirwa ihombe icyinge abakerarungendo bazajya bateka izindi ndege ariko kubera haba Hari abantu bafitemo inyungu kd nyinshi niyo mpamvu imisoro yacu yurirwa isesagurwa.

9
rwabukumba 2020-05-22 05:19:15

Nubwo abantu batinya kubivuga,Leta yacu itanyaguza amafaranga avuye mu misoro y’abaturage.Rwandair ibereyeho "Prestige" gusa.Kugirango abantu bage bavuga ngo u Rwanda rufite Airbus na Boeing nshya!!!Urebye ibigo bitunguka Leta ishoramo amafaranga kandi kuva kera,wibaza bya bindi bahora baririmba ngo "bacunga neza ibya Rubanda".Na ziriya za Hotel Mariott ni Leta izitunze.Simvuze BRD bamenamo ibifaranga bitagira ingano buri mwaka.Nyamara urebye uburyo BRD icunzwe wakumirwa.Director General wese uje yirukana abakoze asanze agashyiramo bene wabo.Ba bandi yirukanye akabaho millions zitabarika.Mubo baherutse kwirukana,hari umukozi umwe gusa bahaye 100 millions z’ubuntu kugirango agende (atange umwanya).Abirukanywe 20 babahaye millions zirenga 400.

10
Mudenge 2020-05-22 04:29:21

@Kagabo, ubwo wowe uzagende kwigare niyo ikubereye nako sinzi nayo kowashobora kuyigura ushonje. Uzasubire kubakubyaye bakumare iyo nzara wavukanye

11
Mudenge 2020-05-22 04:06:35

@Kagabo, ubwo wowe uzagende kwigare niyo ikubereye nako sinzi nayo kowashobora kuyigura ushonje. Uzasubire kubakubyaye bakumare iyo nzara wavukanye

12
Meddy 2020-05-22 03:58:55

Nge ndibariza abadepite bacu , ubu ibi bintu barabyumva neza !? Ni gute 1/2 cy’amafaranga leta ishora mw’ishoramari ryayo ashyirwa muri Rwandair itanagaragaza umusaruro wayo neza muri budget y’igihugu mugihe nk’urwego rw’ingufu, ubuhinzi byo bisigara bigabana igice gisigaye kandi nyamara bifite umusaruro ugaragara neza mugihugu !!!!! Sinzi niba ari umunyamakuru wanditse ibitumvikana ariko iki n’ikibazo rwose

13
mujyanama 2020-05-22 03:44:37

Ariko nanjye mfite ikibazo kuri Rdair? Niba ari ikigo cya leta kuki baterekana uko imicungirwe yacyo ihagaze, umujyenzuzi mukuru azatubwire uko bihagaze kdi abadepite bahamagaze abakiyobora babanze bagaragaze uko icyo kigo gihagaze, ese business gikora irunguka?irahomba?. ubundise bakomeje ibiganiro na Quatar Airways ikaba ariyo iyashyiramo koduheruka ibiganiro bigeze kure, ikindi bagabanye abakozi kibanze kizahuke

14
Nakure Marie Rose 2020-05-22 02:53:07

bjr turabakunda cyane turi muri cameroun turi abihayimana
tubona hano hari indege zijyana abantu biburayi rimwe mucyumweru ariko
nkuko bigenwe distance hagati 1ou 2m nonubwo aho kubyerekey ’ingendo z’’indege bimeze bite mutubwire

15
jado 2020-05-22 02:47:17

Muvandimwe Eric kuki umutima wawe uba ugucira urubanza? Ubu se ko msg yawe isohotse nuko watanze icyi? Iyo witegereje neza ubona urwanda nta genamigambi rikorwa koko, Rwanda air tuzi akamaro kayo nkabanyarwanda, bayobozi bacu mukomereze aho turabashyigikiye, naho indashima muge muzihorera, Uwiteka akomeze kuba mu ruhande rwacu nkigihugu.

16
Lambert 2020-05-22 01:43:20

Ndabishyigikiye kandi nemerako Rwandair ikeneye kugobokwa , gusa abayitekerereza nibatekereze bijyanye Nigihe turimo , Rwandair Ikeneye Bidasubirwaho Indege Itwara Imizigo Niyo Yaba Ari into nkayayindi twita Cyabakanga Ariko igatwara umusaruro wabanyarwanda Kwisi hose , nizereko mwabonye isom0 rikomeye kandi nubwo yaba itwara container imwe cg Ebyiri yakungura Abanyarwanda babahinzi naborozi , igihugu gifite amasoko Yinyama , imiteja , icyayi ,ikawa , ibitoki ,imineke , ibirayi , isombe , handcrafts , buried wese agakora cyane nzimezako Yajya igenda Yuzuye burimunsi , Think Outside the box . Thank you

17
Ikibasumba 2020-05-22 01:30:01

Iki n ICYIRYABAREZE mubindi.

18
Francois 2020-05-22 00:05:39

Eric,guhuza uRwanda n’amahanga,kuzana abakerarugendo, abashoramari,n’abandi baje gusura uRwanda bakinjiza amadevise mu gihugu,byonyine ni inyungu zitabarika,udashoye ntiwakunguka,iyo ni ihame ry’ubucuruzi.

19
kagabo 2020-05-21 23:16:33

Ariko se Rwanda air itumariye iki? Gushoramo amafranga nta cyo bimariye abanyarwanda ntimukirirwe mubitubwira. Inzara iratumaze, amashuri yadusenyukiyeho mwarangiza ngo Rwanda air. Wagenda mu ndege utariye? Wagenda mu ndege urara hanze warasenyewe? Wagenda mu ndege umwana atagira aho yigira? Izi ni inyungu z’ abantu Ku giti cyabo rwose ntimukirirwe mubyandika.

20
Sakega 2020-05-21 23:08:26

None se kugeza ubu Rwandair ntirashobora kwifasha? izajya ihora ishyirwamo amafaranga ?

21
Yohani 2020-05-21 22:41:14

Ibaze imyaka ishize bongeramo amamiliyari ikanga igahomba kuki ayo mafaranga mutayashyira mu mishinga y’amazi , Ubuvuzi n’ibindi bizana inyungu rusange

22
Gahiga 2020-05-21 18:27:41

Izindi leta zirimo ububiligi ziri kubanza kubaza uko ayo makampani acunzwe twe wapi. Abadepite bigeze kubaza uko RDB, WASAC,REG, bimeze ubu barasaraye. Rwanda air Air Rwanda ubu nta numwe ushobora guhingutsa icyo kigo mu badepite. Mumenemo nabwiriki.Ese umuhinzi mworozi we ubu leta irashyiramo angahe doreko ariwe ufitiye runini abanyarwanda?

23
Eric 2020-05-21 16:08:21

sinanze ko rwose Rwandair ifashwa ako tuvugishije ukuri ibi nibyo byari bicyenewe , ingufu leta ishyira muri Rwandair yewe itazigera inunguka numunsi numwe kokoubu nka sector yubuhinzi ireba iterambere ryigihugu ifasha GDP yigihugu kuzamuka niyo irinyuma yizindi zose naho Rwandair yo imyaka imaze yose nindi 20 irimbere izaba itarakorera inyungu nimwe, ndabizi iyi sms ishobora kudatambuka ako ntacyo murayisoma

Kwamamaza