IGIHE

Kuki hari ibicuruzwa bigenerwa koherezwa mu mahanga gusa ntibikoreshwe aho byakorewe?

4 12-02-2019 - saa 07:47, Akayezu Jean de Dieu

Ni ikibazo maze igihe nibaza! Kuki uruganda rwo mu gihugu runaka rukora ibinyobwa, ibiribwa, imiti cyangwa ibindi ntibyemererwe gukoreshwa n’abaturage bacyo ahubwo bikaba ibigenewe abanyamahanga cyangwa abatari abo muri icyo gihugu?

Ibi ni bimwe uzasanga byanditseho interuro igira iti “For Export Only”, ugenekereje bishatse kuvuga ngo “Ibyo koherezwa mu mahanga gusa”.

Bamwe mu bafite inganda hano mu Rwanda baganiriye na IGIHE, bavuze ko ari ibintu bisanzwe kandi bikunze kubaho akenshi bitewe n’uko ibyo biba bidakenewe cyangwa bitazwi ku isoko ry’imbere mu gihugu byakorewemo.

Rwiyemezamirimo Sina Gérard, yavuze ko nubwo we ibicuruzwa afite akenshi abanza kubisaranganya ku isoko ryo mu Rwanda, nyuma yabona amasoko yo mu mahanga akabijyanayo, ngo ni ibintu bisanzwe kandi bikunze kubaho ko uruganda rwakora ibyo kujyana mu mahanga gusa.

Ati “Urabona nk’icyayi cya Cyohoha-Rukeri (Cyo mu Karere ka Rulindo), kubera Abanyamerika batangiye kugihinga n’abanyarwanda batarakimenya, icyo bacyoherezagayo rwose nanjye sinakibonagaho kandi ndi uwo mu Majyaruguru.”
“Urumva impamvu, bareba ibyo bazakora bagasanga ku isoko ryo mu Rwanda bitaramenyakana bakabanza kubijyana hanze wenda nyuma bakazabasha gukora n’ibyagenewe ab’imbere mu gihugu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, Murenzi Raymond yabwiye IGIHE ko uruganda rushobora gukora ibintu bizacuruzwa ku isoko ryo hanze y’igihugu, ikindi kandi ngo ibicuruzwa byose byinjira mu Rwanda habanje gusuzumwa ubuziranenge, bigakorerwa ku mupaka.

Yagize ati “Uruganda rushobora gukora ibicuruzwa bitewe n’impamvu, ushobora kugikora kugira ngo gicuruzwe mu gihugu imbere, natwe mu Rwanda hari ibyoherezwa mu mahanga, ibyo akenshi biba biterwa n’ibisabwa ku isoko runaka.”

Murenzi akomeza avuga ko ibicuruzwa hafi ya byose byinjirira ku mipaka yabugenewe, hakabanza kurebwa ubuziranenge bwabyo mbere yo kwinjira mu gihugu. Iyo habayeho gushidikanya birafatwa bikongera bigasuzumwa basanga bijyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge bakabireka bikinjira mu gihugu.

Ibi bituma havaho impungenge z’uko abaguzi bavuga ngo ubwo ibi bicuruzwa ari twe byagenewe wasanga bitujuje ubuziranenge akaba ari yo mpamvu ababikoze batashatse kubikoresha bagahitamo kubyohereza mu mahanga.

Mu myaka itatu ishize ibyo u Rwanda rwohereza hanze byazamutse ku kigero cya 69%, ibitumizwa mu mahanga bigabanyuka ku kigero cya 4%. Ibi byatumye icyuho cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kigabanyukaho 36%.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko mu 2014 ikinyuranyo cy’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo cyanganaga na miliyari 2.4 z’Amadolari, biramanuka muri 2017 byari bimaze kugera kuri miliyari 1.2, ni ukuvuga ko ikinyuranyo cyari kimaze kugabanukaho 50 %.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond avuga ko ibicuruzwa bizanwa mu Rwanda biba byabanje kugenzurwa
Umuyobozi Mukuru wa Entreprise Urwibutso, Sina Gerard, yavuze ko hari ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ari ibyo kujyana ku isoko ryo mu mahanga gusa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Cousin 2019-02-12 19:44:42

Ntabwo ibicuruzwa byanditseho FOR EXPORT ONLY biba bivuze ko urwo ruganda rukora ibijya mu mahanga gusa, ahubwo bakora ibigenewe isoko ryo mu gihugu imbere bakabitangira imisoro iteganywa n’itegeko kubera ubucuruzi baba bakora, hanyuma bagafata ikindi gice cyoherezwa hanze gifite igiciro gitandukanye n’ibyo bacuruza mu gihugu kugitango ubiranguye azabisorere mu gihugu abijyanyemo. Ubuziranenge bw’ibyo bicuruzwa byombi ntibutandukanye, igitandukanye n’igiciro ku ruganda n’aho bigomba gucuruzwa.

2
Mazimpaka 2019-02-12 11:23:22

Ariko koko ubwo mwabuze uwize marketting ngo abasobanurire impamvu ibyo bicuruzwa byandikwaho FOR EXPORT ONLY?!

Inganda zikora ibicuruzwa bikoreshwa mu gihugu, byishyura imisoro, ibyoherezwa hanze nta misoro byishyura mu gihugu imbere. Kubitandukanya rero mu rwego rwo gufasha ubugenzuzi(urugero RRA), bandikaho FOR EXPORT ONLY. ibyanditweho bityo ntibishobora kugaragara ku masoko y’imbere mu gihugu. Iyo bigaragaye, hqkurikiranwa uruganda rwabikoze, rukaryozwa imisoro yabyo ndetse hakiyongeraho n’ibihano. Ibi ntacyo bihindura ku mwimerere wabyo(Quality). Ngicyo igisubizo gikwiye.

3
Mazimpaka 2019-02-12 11:23:21

Ariko koko ubwo mwabuze uwize marketting ngo abasobanurire impamvu ibyo bicuruzwa byandikwaho FOR EXPORT ONLY?!

Inganda zikora ibicuruzwa bikoreshwa mu gihugu, byishyura imisoro, ibyoherezwa hanze nta misoro byishyura mu gihugu imbere. Kubitandukanya rero mu rwego rwo gufasha ubugenzuzi(urugero RRA), bandikaho FOR EXPORT ONLY. ibyanditweho bityo ntibishobora kugaragara ku masoko y’imbere mu gihugu. Iyo bigaragaye, hqkurikiranwa uruganda rwabikoze, rukaryozwa imisoro yabyo ndetse hakiyongeraho n’ibihano. Ibi ntacyo bihindura ku mwimerere wabyo(Quality). Ngicyo igisubizo gikwiye.

4
bicuruzwa 2019-02-12 07:10:43

Ibi bisubizo ni ukugenekereza. SINA se azi amategeko y’ubucuruzi Mpuzamahanga?

Kwamamaza