IGIHE

Ibyo wamenya ku basenateri bashya bagiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko

6 23-09-2019 - saa 10:55, Akayezu Jean de Dieu

Icyumweru gishize cyasojwe hamenyekanye abasenateri 20 bagomba kwinjira muri Sena muri uyu mwaka, mu gihe nyuma y’umwaka umwe baziyongeraho abandi batandatu, nk’uko biteganywa n’itegeko bitewe n’imiterere y’uyu mutwe.

Mu basenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, babiri batangirana na manda nshya, abandi bakazashyirwaho nyuma y’umwaka. Naho mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ku ikubitiro hashyirwaho bane, abandi bane bakazinjira muri sena nyuma y’umwaka. Ni yo mpamvu abagiye kujya muri Sena uyu mwaka bazaba ari abasenateri 20 kuri 26.

Mu Mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William, mu Ntara y’Amajyaruguru hatorwa Dr. Laetitia Nyinawamwiza na Dr. Faustin Habineza; mu Ntara y’Amajyepfo hatorwa Umuhire Adrien, Nkurunziza Innocent na Uwera Pélagie.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Mureshyankwano Marie Rose, Dr Emmanuel Havugimana na Dushimimana Lambert, mu Ntara y’Iburasirazuba hatorwa Bideli John, Nsengiyumva Fulgence na Mupenzi George, muri Kaminuza n’amashuri makuru bya leta hatorwa Prof. Niyomugabo Cyprien naho muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Dr Ephrem Kanyarukiga.

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo ryatoye Nkusi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.

Abasenateri batowe si amazina mashya

Abasenateri batowe ni inararibonye mu nzego zitandukanye, ushingiye ku mirimo bakoze ndetse n’iyo bari basanzwe bakora.

Ntidendereza William

Ntidendereza ni we watorewe guhagararira Umujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena. Imwe mu mirimo yakoze mu Rwanda ni uko mu 2012 yari Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu, yanabaye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2006 kugeza 2008 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya.

Ubwo yiyamamarizaga uyu mwanya, Ntidendereza yavuze ko yizeye guhagararira neza abazamutora kuko ari impuguke mu burezi, n’inararibonye mu miyoborere myiza, by’umwihariko mu burere n’umuco Nyarwanda byamuranze aho yayoboye hose harimo no muri Komisiyo y’Itorero, akagira uruhare mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no muri diaspora.

Dr Habineza Faustin

Uyu mugabo w’umuhanga akaba n’impuguke mu Mibare n’Uburezi, yatorewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mibare yakuye muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo.

Yize kandi imibare muri Kaminuza ya Sherbrooke muri Canada ndetse anafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mibare n’Ubugenge, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Amaze imyaka 13 ari umwarimu muri kaminuza, aho kuri ubu yigisha akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya ‘Applied Science’ muri INES-Ruhengeri kuva mu 2015.

Dr Habineza kandi ni Umushakashatsi mu bijyanye n’imibare na siyansi by’umwihariko yibanda ku burezi.

Mupenzi George

Uyu mugabo watowe mu bahagarariye Intara y’Iburasirazuba, ni impuguke mu by’Imiyoborere n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ndimi, akanagira iy’icyiciro cya kabiri mu mategeko.

Yabaye Umujyanama wa Minisitiri mu rwego rwa tekiniki, anaba umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Dushimimana Lambert

Dushimimana yigeze kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ndetse ayibera Perezida. Yari amaze igihe ari Umuyobozi w’agashami gashinzwe kuvugurura Amategeko muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko (RLRC).

Prof. Niyomugabo Cyprien

Prof. Niyomugabo Cyprien aheruka gutorerwa kuba umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uzahagararira amashuri makuru ya Leta. Prof. Niyomugabo asanzwe ari umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’uburezi mu by’indimi akaba n’umunyamuryango w’Ikigo cy’Indimi cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi wibanda ku ndimi n’uburezi.

Dr Nyinawamwiza Laetitia

Dr Laetitia Nyinawamwiza asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yabaye Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ISAE Busogo, ubu yari Umuyobozi mukuru w’iryo shuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ribarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda (UR-CAVM).

Asanzwe ari n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Mountain Tea, ari no mu bagize inama y’ubutegetsi mu nganda z’icyayi za Rubaya Nyabihu Tea Company Ltd na Kitabi Tea Company Ltd.

Yanabaye n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda mu Rwanda [NIRDA]. Yemejwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 19 Gashyantare 2016.

Dr Nyinawamwiza ni umubyeyi wubatse, afite impamyabumenyi ihanitse PhD mu bijyanye n’Ubworozi yakuye muri Kaminuza ya NAMUR mu Bubiligi.

Nkusi Juvénal

Mu myaka 64 Nkusi afite, muri yo 24 yayimaze ari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko yinjiyemo ku iturufu y’ishyaka rya PSD yigeze no kubera umuyobozi.

Ubunararibonye bwe bumuha kumenya intambwe ku yindi, iterambere ry’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko ya nyuma ya Jenoside. Ni inteko yagiriyemo amateka akomeye kuko kuva mu 1994 kugera mu 1997 yari Umuyobozi wayo mu nzibacyuho.

Yamenyekanye cyane nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa leta, PAC.

Dr. Iyamuremye Augustin

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye. Yakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.

Mu 1977-1984 yari Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda, mu Ukuboza 1990-1992 aba Perefe wa Gitarama; kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanga 1994-1998 aba Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naho kuva mu 2001-2003 yari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr Iyamuremye asanzwe ayobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye

Nyirasafari Espérance

Nyirasafari Espérance yari asanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu Kwakira 2018, mbere yaho yari asanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Minisiteri yahawe kuyobora kuva ku wa 5 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Diane Gashumba wari wagizwe Minisitiri w’ubuzima. Mbere yaho yari umudepite.

Mu Ukwakira 2018 nibwo Nyirasafari yari yahawe inshingano zo kuyobora Minispoc asimbuye Uwacu Julienne wari ufite uwo mwanya.

Nyirasafari yari asanzwe ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco

Habiyakare François

Habiyakare François yari asanzwe ari Perezida w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

Uyu mugabo yinjiye muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta (PSC) muri Kamena 2012.

Habiyakare yari asanzwe ari Perezida w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta

Dr Mukabaramba Alvera

Alvera Mukabaramba yari arambye cyane muri Guverinoma, kuko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, guhera mu Ukwakira 2011.

Yize ibijyanye no kuvura abana, aho afite Impamyabumenyi ihanitse yakuye muri First Pavlov State Medical University, mu Mujyi wa St.Petersburg mu Burusiya.

Yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho kuva mu 1999-2003, naho kuva mu 2003 kugeza mu Ukwakira 2011 yari umusenateri. Kuva icyo gihe nibwo yinjiye muri Guverinoma. Ni umunyamuryango w’ishyaka PPC akaba ari na we uriyoboye.

Dr Mukabaramba yagizwe umusenateri nyuma y'igihe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Lambert 2019-09-25 00:36:50

Amafoto mwayavanze musubiremo inkuru neza

2
BIZIRAGUTEBA KAYIBANDA 2019-09-23 23:21:38

HABIYAKARE francois yabaye Ministre w abakozi ba Leta , kubutegetsi bwa Habyarimana,

3
Kalusa 2019-09-23 16:24:32

Habiyakare utamuhaye akazi waba uhombye, yanyoboye imyaka itanu ndamuzi, ni direct mu kazi ke. Ntacyo musasa ariko ndamwemera.

4
emile 2019-09-23 07:30:16

ariko se tuzabona amasura mashya ryari? Ko aba bose bariye kuva za 1994 bitwaza ko bakomeye cyangwa bafite amashyaka bahagarariye. u Rwanda rukeneye amaraso mashya apana abapansiyo kandi deja bikiriye

5
ruti 2019-09-23 04:36:52

umva aya mateka y’aba bayobozi twayakurikiye ariko by’umwihariko niba igihe dukunda mwatwemerera mukazatumira Dr Iyamuremye Daniel akadusangiza Ku mateka yanyuzemo kugeza ubwo n’ubu akigirirwa ikizere kingana gutya,jye numva ari nk’igitangaza umuntu 1 kugirirwa ikizere n’ingoma zoze zayoboy’uRwanda yemwe n’iya Sindikubwabo(Jenocide yakorewe abatutsi 1994).yabigenje ate ngo zose zimugirire ikizere kdi ubudasa bwazo bwigaragaza?

6
kamana 2019-09-23 04:05:53

Habiyakare yari asanzwe ari Perezida w’inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, uyu yabaye Minisitiri w’abakoziba Leta ku ngoma ya Habyarimana, nyuma amara imyaiyeka myinshi ahagarariye Leta y’u Rwanda muri BRALIRWA

Kwamamaza