IGIHE

COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

23 25-03-2020 - saa 13:39, Nkurunziza Ferdinand

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko cyashyizeho ingamba nshya z’igihe gito, zigamije gufasha abasora guhangana n’ingaruka bazatezwa n’icyorezo cya Novel Coronavirus cyibasiye isi muri rusange.

Izi ngamba zije mu gihe ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubucuruzi byahagaze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira rya Novel Coronavirus.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo ko RRA ihagaritse ubugenzuzi mu gihe cy’ukwezi kumwe, kubarwa haherewe ku itariki ya 18 Werurwe 2020.

RRA ivuga ko ibaye ihagaritse igenzura risesuye n’igenzura ku misoro n’amahoro bya gasutamo, ariko hakazakomeza ubugenzuzi bukorewe mu biro.

Iki kigo kandi kivuga ko cyongereye igihe cyo kwemeza ibitabo by’ibaruramari, aho abasora bagomba kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2019 bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2020 nk’uko biteganywa n’itegeko.

Gusa ngo kubasabwa ko ibitabo by’ibaruramari ryabo ry’umwaka ribanza kwemezwa n’ababigize umwuga ariko bakaba batarabikora kugira ngo bamenyekanishe ndetse banishyure, bemerewe gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bagize mu mwaka washize bashingiye ku bitabo by’ibaruramari bafite, kabone n’ubwo byaba bitaremezwa n’ababigize umwuga.

Igihe cyo kwemeza ibitabo cyongereweho amezi abiri ku batarabikora, bivuze ko itariki ntarengwa ari 31 Gicurasi 2020.

RRA kandi yemeje ko abasora bose basaba ubwumvikane mu gukemura ibibazo by’imisoro, ko ubusabe bwabo buzajya bwakirwa badasabwe kubanza kwishyura avansi ya 25% y’umusoro wose baciwe; ibi bikazamara igihe cy’iminsi 30, uhereye tariki ya 23 Werurwe 2020.

Ku bijyanye na serivisi zisanzwe nko kumenyekanisha no kwishyura umusoro hifashishijwe telefone cyangwa umurongo wo guhamagaraho, abasora bahawe umurongo wa telefone na imeri (Email) byihariye, bizabafasha kubona serivisi bifuza bitabagoye kandi mu buryo bwihuse.

RRA ivuga ko ubwo bufasha bwose buboneka ku mashami yose y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, haba kuri za gasutamo, ahatangirwa imisoro y’imbere mu gihugu ndetse n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.

Ku bashaka kohereza busabe bwabo, ngo bazajya babwohereza bifashishije internet kuri email ya Umuhire Regine ([email protected]) cyangwa bagahamagara kuri 0788312953.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gaju 2020-03-26 10:21:21

imana izadusorera imisoro iyibahe nimuhumure niba ikibazo isi ifite Ari imisoro ya Rwanda revenue ikindi nisabira niba bishoboka Rwanda revenue ikureho coronavirus mu rwanda tuyihe ibyo dutunze byose kuko uyu utanga igihe ntarengwa azi nigihe virus izarangirira hhhhh isi irashaje kbsa

2
Ngamije 2020-03-26 09:19:15

Jyewe nanga abantu bahubuka mugutanga comments batabanje gusoma neza, mwagiye mubanza mugashishoza koko !!!

3
Ngamije 2020-03-26 09:18:10

Jyewe nanga abantu bahubuka mugutanga comments batabanje gusoma neza, mwagiye mubanza mugashishoza koko !!!

4
Lina 2020-03-26 04:48:02

Gusa namafranga yo gusora nayo ni ikibazo.gikomeye ,kuko abenshi amafranga aba ari mu mastocks ,none ibikorwa byose byarahagaze ,abacuruza ibiribwa bo bazasore icyakora nabandi bigaragara ko bayafite ku macomptes ,naho ubundi rwose umuntu aba yakomeje kuzunguza amafranga arindiriye itariki,dore ko ku mucuruzi ifaranga uko ringana kose ritaba rikeya

5
Koc 2020-03-26 02:11:32

Mwaramutse?ese hariho nabatanga ibitekerezo batanasomye neza ubutumwa ngirango impamvu bongereye igihe cyo gusora ni uko barebye bagasanga ibyo bibazo byose bitazemera ko italiki 31 z’ukwa 3 bitashoboka abantu bari mungo badasohoka none hakaba hongerewe igihe,sibwo butumwa batanze?

6
Rugero 2020-03-26 01:45:26

Uyu mugabo uri gutanga deadline za gicurasi isi yose itari yabona neza aho iki cyorezo kigana niba kiyongera cyangwa kigabanuka iyi deadline yayivanye mu kuraguza?

7
Sangwa 2020-03-26 00:49:57

Leta iranenga amadini akomeza gusaba abayoboke bayo gutanga icya cumi n’andi maturo, ariko Rwanda Revenue yo irasoresha ititaye ko abantu batari kubona aho banyura ngo bajye gukora imenyekanishamuro. Tutiyibagije ko abacuruzi benshi ubu imiryango ifunze

8
Ange 2020-03-26 00:19:19

Ibi rwose murakabije cyaneee
1- imihanda irafunze
2- ibikorwa birafunze
3- bank zahagaze nifunguye kuzigeraho nikibazo
4- cyber cafe zirafunze.
5- abakozi bacu ntibari mukazi ngo vakore imenyekanisha ibikoresho byasigaye mukazi.
None ngo bitarenze 31/3

Ubuse aha turyamye Koko turi kuyakorera komubona natwe ataritwe nwakongereye igihe Koko

Ubusabe bwange.

Nuko mwakongera igihe igihe twasubiye mumirimo tukazayishura yose

Sitwanze kuyishyura ahubwo ibihe turimwo ntibiri kutwemerera no gusohoka turabwira bande badudashe!

9
yego 2020-03-25 23:48:39

Rwanda revenue autorty murwanda turakize dufite amamiliyoni tubitse mumazu murekere taliki ya 31 werurwe twisyure imisoro dutere imbere butike ntitwakinze turi gukora Moto zirigukora nigute tudasora buri munyarwanda utazishyura kuri 31gicurasi azacibwe amande ya miliyoni.

10
Hassan 2020-03-25 19:38:55

Nagizengo mwashyizeho ingamba zo kutugenera ibidutunga muti ibi bihe tutabasha gukora ngo twitunge maze tunasore !! Yewe muratangaje gusa.

11
Jean Paul 2020-03-25 16:56:31

Mwiriwe, nyakubahwa komiseri, simbona ukuntu RRA yakora ibitandukanye n’ibyemezo leta yafeshe byokudufasha kutandura Corona. Ibaze ntaho wanyura ngo ukore akazi kuko docs zose ziracyari mu ma offoce. I kindi kandi ntabwo ariko abanyarwanda bose bashobora gukorera mungo kuko na za Servise z’irembo zafashaga abantu nazo zafunze none murumva imenyekanisha rizakorwa gute niba abanyarwanda twese turi mungo. Ikindi kandi mwashyizemo ubusimbane mu basora banini n’abato, mufate n’urugero kuri education aho UR yumvikanye n’ibigo by’itumanaho gukura ikiguzi kuri Murandasi kumbuga za UR kugirango abanyeshuri babashe gusoma amasomo k’ubuntu. Ziriya number mwashyizeho urasanga burikanya ziri busy ubuse koko twakora iki. Murikbuka ubushize habaye ikibazo cya Internet mwongeraho iminsi ibiri kandi mubyukuri niyo internet yagize n’ingaruka kungengabihe ya CIT kuko yamaze iminsi itanu idakora neza. Mubyigeho neza.

12
Senzoga jean baptiste 2020-03-25 14:54:16

Ni byiza pe ko RRA yatekereje ku basora kubeta iyi virus

13
Senzoga jean baptiste 2020-03-25 14:54:16

Ni byiza pe ko RRA yatekereje ku basora kubeta iyi virus

14
Senzoga jean baptiste 2020-03-25 14:54:15

Ni byiza pe ko RRA yatekereje ku basora kubeta iyi virus

15
yego 2020-03-25 14:01:03

rwandawe kweli ntawuvamunzu kubera icyorezo rwanda revenue autority ngo twishyure imisoro ndumiwe perezida akwiye kudutabara niba yabishobora

16
yasini 2020-03-25 13:55:17

turi mubiganza byanyu mukore ibyo mushaka ngo gsora imisoro utemerewe no kuva munzu hhhhhhh!

17
uw 2020-03-25 13:51:52

yewe rwose ibi ntacyo bimaze ,tumaze iminsi 2mu nzu,,nuwagerageje gusohoka yaciwe amande ,ibi ntacyo bimaze na gitoya cbyer cafe ntizikora ,ntitubasha kujya mu biro.,ntitwateruye ibikoresho byo mu biro ngo tubyimurire mu ngo ,

18
Tuyambaze Anastas 2020-03-25 13:10:35

Tubashimiye amakurumeza mutugezaho ( twirinde colona virus)

19
Kabano 2020-03-25 10:30:37

ntacyo batworohereje badahinduye itariki ya nyuma ya 31-03-2020 kuko wamugani tuzabikorera hehe tudasohoka mungo,laptop twazisize mukazi abandi ntazo bafite,nimwimure itariki ntarengwa yo kumenyekanisha umusoro.

20
Alexis 2020-03-25 10:23:35

Well done RRA. Munadufashe itariki y’umusoro ku nyungu nayo yimurwe, kuva monday twabuze aho tunyura to access our office ngo dukore declaration. Thx

21
Mugabo 2020-03-25 09:37:47

Mwiriwe neza,twe abakontabure ntakintu mudufashije kandi mutigije inyuma itariki yimenyekanisha musoro ku nyungu (CIT) kuko itariki iracyari 31-03-2019 kandi akazi ni kakandi ntagihidutse ikindi abari guhura nibibazo tekiniki ntawuri kubafasha kuri revenue na numero baduhaye zose ntibazitaba,murumva tuzanyurahe tujya mu ma office kubitunganya,Mubyigeho rwose imenyekanisha musoro mwongereho iminsi 15 byibuze,ntabwo gusohoka mungo biri kwemerwa kandi siko twese dufite iterambere za laptop tugendana mungo.

22
Emmy 2020-03-25 09:26:07

Kindly , this article is about communication RRA circulated when lockdown was not yet there. Now accountants can’t reach their office to declare what they have. I think it is high time for RRA to announce extension for filing 2019 tax return

23
muturage 2020-03-25 09:17:01

ikibabaje nuko nizo numero mwasuhaye zabadufashe nizo e mails zabo turazihamagaraho tukazandikira e mails nta numwe utwutaba cyangwa se ngo adusubize. mureke kubeshya abaturarwanda ngo hari za services murimo muratanga online cyangw se on phones.
ibyiza mutwongerere igihe cyo gu filinga cyangwa se muduhe umukozi
ashobora kutwakira nkuko byari bisanzwe. abitwa ba Jean Luc Amini, cyangwa se Victor rwose ntibadusubiza kuri queries tubahaye

Kwamamaza