IGIHE

Abanyamahirwe ba mbere bashyikirijwe ibihembo birimo moto na televiziyo bakesha gukoresha BK Mastercard (Amafoto)

0 12-02-2019 - saa 21:34, Ishimwe Israel

BK Group Plc yatangiye guhemba abakiliya bayo b’indashyikirwa mu gukoresha ikarita ya MasterCard bishyura ibicuruzwa na serivisi bakeneye, aho bahawe ibihembo birimo moto, mudasobwa, televiziyo za rutura, telefoni n’ibindi.

Iri rushanwa ryiswe ‘ISHYURA, UTSINDE ukoresheje MasterCard’, ryatangiye ku wa 11 Mutarama. Rigenewe buri wese ukoresha amakarita ya ‘debit’ na ‘credit’ nshya n’izatanzwe mbere.

Uwinjira mu cyiciro cy’abanyamahirwe batoranywamo abahembwa ni uwakoresheje kuva ku bihumbi 50 Frw mu byumweru bibiri ahaha mu maduka, kwishyura fagitire muri restaurant, kwishyura lisansi, kugura amatike ya filime, kwishyura imiti muri farumasi n’ibindi, ahari imashini zishyurirwaho (POS) mu gihugu no hanze kuri internet.

Ibikorwa byo kubikuza amafaranga mu byuma bwa ‘ATM’ ntibibarwa.

Amakarita akoreshwa arimo MasterCard Debit Standard na MasterCard Debit World (yemerera umuntu gukura amafaranga kuri konti ye), MasterCard Credit Standard na MasterCard Credit World (imwemerera gufata ideni) ndetse na MasterCard Platinum y’abakiliya b’imena.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019 nibwo abatsinze baheruka gutangarizwa kuri TV1 bashyikirijwe ibihembo ibirimo televiziyo za rutura zo mu bwoko bwa LG zifite pouces 32, mudasobwa za HP, telefoni za Samsung Galaxy A6, Tablet na moto za Bajaj.

Umutaliyani Musso Marcello wigisha mu Kigo kigamije guteza imbere Ubushakashatsi, ICTP- EAIFR (East Africa Institute for Fundamental Research) yashimishijwe n’igihembo ‘cya mbere yahawe mu buzima bwe.’

Yagize ati “Nabonye ikarita ya Master Card mu mezi ane ashize. Natekerezaga kugura moto yanjye ariko nshimishijwe no kuba nyihawe nk’igihembo. Gahunda zanjye ni ugukomeza gukorana na BK mu guteza imbere u Rwanda.’’

Mutesi Gasana yakiriye mudasobwa yahawe nk’igihembo cy’inzu ye icuruza ibitabo ya ’Arise Education’ ikoresha Mastercard kuva mu 2018.

Yagize ati “Ndishimye cyane. Kuri njye igihembo nahawe kizanyongerera imbaraga zo gukoresha iyi karita no kugaragariza abantu bose ko gahunda Master Card itanga umutekano, utuma ugenda mu nzira nta kibazo kandi ufite amafaranga.’’

Abakiliya ba BK bishimira ko serivisi zoroshye kubera gukoresha amakarita ya MasterCard aho bitakibasaba kujya ku mirongo no kwibwa kwa hato na hato.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Ikoranabuhanga muri BK, Mutesi Joselyne, yasobanuye ko iyi gahunda yunganira intego ya Leta y’u Rwanda yo kubaka ubukungu butubakiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Yagize ati “Nka Banki ya Kigali twashatse gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko abakiliya bacu gukoresha amakarita ya Mastercard ngo bagure ibyo bakenera badatanze amafaranga mu ntoki. Ni ugushyigikira gahunda ya leta y’ubukungu bwo kutagendana amafaranga nk’uburyo bwo kuyifasha gutera imbere.”

Yashimiye abatsinze, anabasaba gushishikariza bagenzi babo gukoresha amakarita ya BK MasterCard bahaha, banishyura izindi serivisi.

Gaparayi Idi na we ni umunyamahirwe wahembwe moto
Musso Marcello yishimiye moto yahawe, avuga ko inzozi ze zibaye impamo
Umutaliyani Musso Marcello umaze amezi ane mu Rwanda yari afite akanyamuneza
Ngarambe Wellars ashyikirizwa firigo yatsindiye
Ngarambe Wellars umaze imyaka isaga 10 akorana na Banki ya Kigali yahawe firigo
Imiterere ya frigo yahembwe Ngarambe Wellars
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga muri BK Group PLC, Mutesi Joselyne, ashyikiriza igihembo umwe mu banyamahirwe
Mu bihembo byatanzwe harimo na laptop zo mu bwoko bwa HP
Mutesi Gasana (iburyo), washinze inzu icuruza ibitabo yitwa 'Arise Education' yahembwe mudasobwa
Bamwe mu bakozi ba Banki ya Kigali na bo batsindiye ibihembo
Gakuru James umaze imyaka itandatu akorana na Banki ya Kigali yahembwe telefoni
Umuyobozi muri Mastercard, Frank Molla, ari mu batanze ibihembo ku banyamahirwe bakoresheje ikarita ya Mastercard mu guhaha

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza