IGIHE

Banki ya Kigali yasabanye n’abakiliya bayo b’i Rubavu (Amafoto)

0 15-06-2019 - saa 16:14, Mukwaya Olivier

Bank of Kigali Plc yasabanye n’abakiliya bayo mu Karere ka Rubavu ibizeza kurushaho kongera no kunoza serivisi z’imari ibaha no gucunga amafaranga yabo.

Iri sangira ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rubavu, rikaba ryarateguwe na Banki ya Kigali mu rwego rwo kwishimana n’abakiliya bayo no kubagezaho gahunda z’iterambere ibafitiye.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Kigali Plc, Dr Karusisi Diane, yabwiye abakiliya ko icyo babizeza ari ukurushaho kongera serivisi babaha n’umutekano usesuye w’amafaranga yabo.

Yashimye uburyo abakiliya bagana iyi banki bagiye biyongera, abizeza ubufatanye mu kuborohereza kubona serivisi.

Ati “Turishimira uburyo isoko ryo mu gihugu cy’abaturanyi rigenda ryaguka uko bwije n’uko bukeye. Twashyize icyicaro mu mupaka ngo tworohereze abatugana bavuye cyangwa bagiye muri Congo kubona serivisi."

Dr Karusisi yakomeje avuga ko BK yizeza "Gukomeza kunoza imikorere cyane cyane twihutisha ikoranabuhanga no gushyiraho ingamba zituma umukiliya wacu yizera neza umutekano w’amafaranga ye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yashimye imikorere n’imikoranire ya BK, avuga ko muri aka karere ari yo ifite abakiliya benshi kandi bitapfuye kwizana ahubwo ari uko bayishimiye.

Banki ya Kigali kandi yijeje abakiliya kongera uburyo bw’ikoranabuhanga buzatuma hatagira ukererwa atonze umurongo ahubwo uwo mwanya akawukora mu bindi bimuteza imbere.

Umuyobozi w’Ivuriro rya Clinique de l’Arche rikorera ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, akaba n’umukiliya w’imena wa BK, Dr Salambuye Erasme, yashimye gahunda yo kubegera kuko babona nabo bafite uruhare muri banki yabo.

Ati “Turashimira BK iyi gahunda yo kuduhuza tugasabana tukaganira, ni nziza, turabasaba gukomeza iyi nzira. Turayishima kandi kuri serivisi bakomeza kutwereka kuko amafaranga yacu usanga afite umutekano usesuye, turabasaba ko barushaho kudufasha nk’igihe ubikije amafaranga ku babahagarariye ugahita ubona ubutumwa ako kanya”.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali kandi bwasabye abakiliya ba yo bo mu Karere ka Rubavu nka kamwe mu turere dukungahaye ku buhinzi, kwitabira gahunda ya IKOFI, ifasha abahinzi kubona serivisi z’imari kuri telefoni.

IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ifasha abahinzi kugaragaza ishoramari bakora, kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu binyuranye byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.

Umuhinzi yiyandikishije akoresheje *334*2#. Iyi gahunda ikazajya ifasha abahinzi bagorwaga no kubona serivisi z’imari, aho izajya ibafasha kugaragaza neza ishoramari ryabo mu buhinzi, bityo ikababera irembo ryo kubona serivisi zirimo inguzanyo.

Abakiliya ba BK barimo abakorera muri RDC bari bishimiye gusangira nayo
Abakozi ba BK bari babukereye
Wari umwanya wo gusabana no kwifotozanya
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Kigali Plc, Dr Karusisi Diane yishimanye n'abakiliya n'abakozi ba BK i Rubavu
Bwari ubusabane
Iri tsinda ryasusurukije isangira mu muziki mwiza cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza