IGIHE

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 9.4% mu 2019

18 23-03-2020 - saa 17:18, Cyprien Niyomwungeri

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2019, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 9.4 %, ugera kuri miliyari 9105 Frw uvuye kuri miliyari 8189 Frw wariho mu 2018.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere, NISR yerekana ko mu mwaka ushize umusaruro w’ubuhinzi wagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe, inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse 9.4% mu gihe byari biteganyijwe ko buzazamuka 7.8% mu 2019.

Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa avuga ko ‘uyu mwaka wagenze neza kuruta uko byari byitezwe’.

Ati “Turabona ibijyanye no kubaka byaragenze neza cyane, ubuhinzi nabwo ntabwo bwakoze nabi 5% nubwo haba hifuzwa ko biba byiza kurushaho, na serivisi byagenze neza, ubucuruzi umwaka ushize bwagenze neza, ibijyanye n’ingendo cyane cyane iy’indege yazamutse neza”.

Murangwa avuga ko iyo ubukungu buzamutse cyane kuriya bivuze ko hafi ya byose byagenze neza kuko ‘ntabwo ubukungu bwazamuka kuriya bitewe n’ibintu bike’.

Umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 5%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 16% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 8%.

Ibihingwa ngandurarugo byiyongereye ku kigero cya 4%, ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiyongera 5% bitewe n’ikawa yiyongereye ku kigero cya 7% n’icyayi cyazamutse ku kigero cya 3%.

Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe ahanini n’ubwubatsi bwazamutseho 33% n’inganda zitunganya ibintu bitandukanye zazamutseho 11%. Mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umusaruro wa gasegereti wagabanyutse 23.7% naho uwa Wolfram ugabanyuka 6.6% mu ngano yoherejwe mu mahanga mu gihe uwa Coltan wiyongereyeho 42%.

Ubwiyongere bw’umusaruro wa serivisi bwatewe n’ubucuruzi budandaza n’ubugurisha ibintu icyarimwe bw’ibyakorewe mu Rwanda bwiyongereyeho 16%, ubwikorezi bwazamutse ku kigero cya 12% ahanini bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutse ku kigero cya 17%.

Serivisi z’imari zazamutse ku kigero cya 8% naho serivisi za hoteli na za restaurant zizamuka ku gipimo cya 10%.

Biteganyijwe kandi ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021, bitewe n’ubuhinzi kubera ingamba mu gukoresha ikoranabuhanga no kuhira.

Umusaruro w'inganda wariyongereye mu 2019, aha Perezida Kagame yafunguraga uruganda rwa Mara Phones
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Angelique mugabekazi 2020-03-25 03:50:27

Hahahahahahahahhahaah no comment.

2
kamegeri Fulgence 2020-03-24 15:07:20

yewe yewe, mubeshye abo bahinde nibo babeshekega kuva nakera.

3
kamegeri Fulgence 2020-03-24 15:07:20

yewe yewe, mubeshye abo bahinde nibo babeshekega kuva nakera.

4
leo 2020-03-24 04:16:41

Ni byiza kuba ubukungu bwa bamwe bwariyongeye, gusa kuri terrain, rubanda ntabyo tubona. tubibona mu binyamakuru gusa.

5
Rwanyindo 2020-03-24 02:26:19

Nubwo mubeshya isi ariko namwe murishuka!! Kdi bifite ingaruka

6
kamanzi 2020-03-24 02:02:06

gutekinika.com

7
Saly 2020-03-23 23:25:15

Ariko iyi mibare muvuga ngo igaragaza izamuka ry’ubukungu iba igenewe abanyamahanga ahari. Ubu koko utareba we ntanahunyeza?
Iryo zamuka ry’ubukungu riri he koko muri uru Rwanda. Raporo zitabogamye ziriho zirasohoka ubutitsa. Reba nk iya UN igaragaza ko abanyarwanda bari mu bihugu bya nyuma abaturage babyo babaye imbata y’agahinda, naho za NISR, Minecofin ngo ubukungu n ubukire bwariyongereye...
Yewe uzaguhisha ko akwibye, uzamwereke ko utabizi koko.
Nimukomereze aho. Ibi byose tuzongera tubibone byashyizwe ahagaragara na za Financial Times na za World Bank.

8
Titi 2020-03-23 22:50:42

Gari ya Moshi murayizi? Welcome to Vision 2020. Abanyarwanda nubwoko bukomeye. Ndavuga abaturage burwanda. God bless u.

9
alexis rubagantare 2020-03-23 20:16:02

Nshimiye umuntu wakoze iyinkuru. banza yaraye agenda namaguru kugirango abone anomakuru yatangaje

10
Byiringiro 2020-03-23 19:44:16

Ndumva ari byiza ku bujungu buzamuka ubutitsa mu binyamakuru.

None se inzara irimo guturukahe? Ko nabonye ibihugu byose byo ku isi birimo bitaka ubukungu bugenda bugabanuka, ubwacu buratumbagira cyane, ariko nashakishishe hose ngo mbone aho tuvugwa mu rwego mpuzamahanga ndahabura.

Leta itubabarire ikore mu agaciro funds itabare muri ibi bihe by’imvura, Coronavirus,

Murakoze

11
Byiringiro 2020-03-23 19:44:11

Ndumva ari byiza ku bujungu buzamuka ubutitsa mu binyamakuru.

None se inzara irimo guturukahe? Ko nabonye ibihugu byose byo ku isi birimo bitaka ubukungu bugenda bugabanuka, ubwacu buratumbagira cyane, ariko nashakishishe hose ngo mbone aho tuvugwa mu rwego mpuzamahanga ndahabura.

Leta itubabarire ikore mu agaciro funds itabare muri ibi bihe by’imvura, Coronavirus,

Murakoze

12
Byiringiro 2020-03-23 19:44:08

Ndumva ari byiza ku bujungu buzamuka ubutitsa mu binyamakuru.

None se inzara irimo guturukahe? Ko nabonye ibihugu byose byo ku isi birimo bitaka ubukungu bugenda bugabanuka, ubwacu buratumbagira cyane, ariko nashakishishe hose ngo mbone aho tuvugwa mu rwego mpuzamahanga ndahabura.

Leta itubabarire ikore mu agaciro funds itabare muri ibi bihe by’imvura, Coronavirus,

Murakoze

13
Uwamahoro protogene 2020-03-23 13:38:52

Ndabona noneho ibintu ari uburyohe niba ubukungu bwarazamutse bigeze aha! gusa iwacu nahinze metrokare 1070 z’ibishimbo nsarura 27 kg kdi ubusanzwe nasaruraga 240kg kdi sinjye njyenyine! iyo bamwe barira hari abaseka

14
Gondouanais 2020-03-23 13:23:14

Article nk’iyi mu bihe nk’ibi, mbona ntaho itaniye no kuba wafata umuntu wamaze gusenyerwa, ukajya kumwereka amafoto wahanaguye y’aho unzu ye yari igeze n’imirimo isigaye ngo yuzure. Mu bayobozi bacu, harimo abo mbona ari deconnected from reality.

15
Romeo 2020-03-23 11:31:59

Usibye kuba ibi ari inkuru nziza, nibura biraduha ibyiringiro mu bihe nk’ibi bya COVID turi mu kato. God bless Rwanda

16
bb 2020-03-23 11:31:33

Icyi cyoroze cya coronavirus, kirasiga iheruheru za Leta zimwe zitekinika imibare y’ubukungu.
Na za puissances zifite ubwoba, nkanswe izicumbagira.

17
bb 2020-03-23 11:31:33

Icyi cyoroze cya coronavirus, kirasiga iheruheru za Leta zimwe zitekinika imibare y’ubukungu.
Na za puissances zifite ubwoba, nkanswe izicumbagira.

18
ayisha 2020-03-23 10:52:56

Ndumiwe na 2020 muzavuga ko twiyongereye ko ntacyo coronarovirus yadutwaye

Kwamamaza