IGIHE

Umuhinzi w’i Ngoma yegukanye miliyoni y’amafaranga abikesha IKOFI ya Banki ya Kigali

0 11-09-2019 - saa 17:20, Akayezu Jean de Dieu

Ubuzima bwa Mukasekuru Odette wo mu Karere ka Ngoma, bugiye guhinduka nyuma yo gutsindira miliyoni 1Frw, abikesha gukoresha IKOFI, serivisi ya Banki ya Kigali ifasha abantu kubona serivisi z’imari kuri telefoni.

Mukasekuru ni umuhinzi w’ibigori, ibishyimbo, ibijumba n’urutoki ariko mu buryo buciriritse, kuko nta bushobozi yari afite ubwo kugura inyongeramusaruro ndetse n’umurima afite ni muto.

Ubu icyizere ni cyose ko ubuzima bwe bugiye guhinduka, kuko kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019 yashyikirijwe sheki ya miliyoni 1Frw yahawe na Banki ya Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukasekuru yavuze ko asanzwe ari umukiliya w’iyi banki ari naho yahereye yumva iyi gahunda ya IKOFI, yigira inama yo kuyijyamo atangira yohereza amafaranga, abitsa, abikuza, rimwe na rimwe akagura inyongeramusaruro.

Yagize ati “Nagiye noherereza abantu amafaranga cyangwa nkabikuza, byose nkabikora ku buntu. Rero ku wa Mbere w’icyumweru gishize [ari nacyo yahamagawemo] nibwo nohereje ibihumbi 10Frw ariko ubundi noherezaga cyangwa nkabikuza make atarenze ibihumbi 2Frw.”

Yakomeje ati “Ni ugushishikariza bagenzi banjye baba abaza kugura inyongeramusaruro cyangwa abaturanyi, mbasaba gukoresha Ikofi kuko binyeretse ko byose bishoboka.”

Mukasekuru yavuze ko yari asanzwe akora ubuhinzi buciriritse ariko ubu agiye guhindura imikorere kuko yabonye amafaranga.

Ati “Nahingaga nkabona ibintungira umuryango, nkaba nasagurira isoko bike bishoboka, ariko maze kumva ko natomboye mu Ikofi numvise ko ngomba kwagura ubuhinzi bwanjye kandi ntabwo nzongera kuvunika kubera ko nzaba mfite inyongeramusaruro.”

Yakomeje ashimira Banki ya Kigali yatekereje ku bakiliya bayo, by’umwihariko abahinzi batabashaga kubona amafaranga ahagije ngo bagure ibikorwa byabo.

Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’ubucuruzi rya BK Group Plc ari na we ushinzwe IKOFI, yabwiye IGIHE ko biteguye ko abahinzi bagana iyi serivisi baziyongera by’umwihariko, kuko ubu ari mu itangira ry’igihembwe cy’ihinga cya 2020A.

Yagize ati “Abahinzi bagana Ikofi baraza kwiyongera kuko bageze mu gihe cyo guhinga, bagomba kujya kugura imbuto. Urumva barajya ku mucuruzi w’inyongeramusaruro mbere y’uko abaha ibyo bagura ashobora kubandika muri gahunda ya Ikofi.”

Imibare ya Banki ya Kigali igaragaza ko kugeza ubu abantu 17 bamaze guhabwa miliyoni imwe [bivuze ko hamaze gutangwa miliyoni 17Frw], mu gihe abamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda ya IKOFI bo bagera ku bihumbi 160.

Imikorere ya IKOFI

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; akegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ ba serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo. Mu minsi iri imbere IKOFI izafungurirwa n’abandi batari abahinzi.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

Byari ibyishimo kuri Mukasekuru wegukanye miliyoni 1Frw avuga ko igiye guhindura ubuzima bwe
Mukasekuru asinya ko ashyikirijwe sheki ya miliyoni 1Frw yatsindiye muri gahunda ya Ikofi
Mutangana ashyikiriza Mukasekuru sheki ya miliyoni 1Frw yastindiye muri gahunda ya Ikofi
Mutangana ushinzwe gahunda ya IKOFI yashishikarije abahinzi kwitabira serivisi zayo by'umwihariko mu kugura inyongeramusaruro

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza