IGIHE

U Rwanda rwinjije miliyoni 52$ mu nama mpuzamahanga rwakiriye mu mezi arindwi

2 12-02-2019 - saa 14:03, Ferdinand Maniraguha

Guhera muri Nyakanga 2018 kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwinjiza miliyoni 52 z’amadolari (asaga miliyari 46Frw) avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga.

Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau, RCB) cyatangaje ko muri ayo mezi abashyitsi mpuzamahanga bakiriwe bitabiriye izo nama bagera ku 35 000.

Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye ibikorwa 201 by’inama mpuzamahanga birimo inama ya Afurika Yunze Ubumwe, Next Einstein Forum, Mo Ibrahim Good Governance, Africa Green Revolution Forum, inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro n’izindi.

Igihugu cyiyemeje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/2019 cyizinjiza miliyoni 74 z’amadolari yo gutegura no kwakira inama mpuzamahanga, avuye kuri miliyoni 42 zinjijwe mu 2017.

Umuyobozi Mukuru wa RCB, Mukazayire Nelly, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko amafaranga yinjiye ashobora kuba arenze ayo, kuko ayabaruwe ari agenda ku mushyitsi umwe mu gihe yamaze mu Rwanda, ni ukuvuga aho yaraye, imodoka zamutwaye n’ibyo yariye.

Yavuze ko nk’amafaranga abo bashyitsi basigira abikorera nk’iyo bagiye mu isoko guhaha, gutembera n’ibindi batarabasha kuyabara.
Mukazayire yavuze ko intego ari ugukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gukorera inama.

Ati “Turifuza gukomeza kuba ku isonga mu kumenyekanisha u Rwanda. Mu gihe izo nama zaje kubera hano, duharanira ko zigenda neza kuko nibwo utuma abantu bakomeza kukubona nk’ahantu heza ho gukorera. Dushishikariza kandi abashyitsi bitabiriye inama kuguma mu gihugu igihe kinini kuko niko bahasiga amafaranga menshi.”

Ubusanzwe Ikigo RCB kirigenga ariko kuko ari gishya kugira ngo kibanze kwiyubaka gihabwa inkunga na Leta y’u Rwanda.

Mukazayire yavuze ko intego ari ukwihaza mu myaka itanu iri imbere ku buryo Leta y’u Rwanda, itazakomeza kugishoramo ingengo y’imari.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamwuga mu gutegura inama mpuzamahanga, Aimable Rumongi, yavuze ko inama zose u Rwanda rwakira zungukira urwego rw’abikorera cyane.

Ati “Iyo inama yabaye, buri wese mu bikorera abyungukiramo uhereye ku mworozi ugemura amagi, umuhinzi w’inyanya n’abategura inama. Icyakora u Rwanda birarusaba uguhatana gukomeye kuko iyo abandi banyafurika baje hano bagenda bakubita agatoki.”

Rumongi yashishikarije urubyiruko gukanguka rukabyaza amahirwe inama zibera mu Rwanda ngo kuko hari amafaranga menshi asubira mu banyamahanga kandi yakabaye aguma mu Rwanda.

At “Muri aya mahoteli yose tuvuga, twa tuntu bashyiramo ubuki birababaje kuba tukidukura mu Busuwisi. Za sosiso duha aba bashyitsi zose ziva muri Kenya. Aya yose ni amahirwe ku rubyiruko.”

Mu nama ziteganyijwe uyu mwaka harimo Africa Fine Coffee izaba muri uku kwezi izahuriza hamwe abantu 1500, Africa CEO Forum izaba muri Werurwe, Africa Health Agenda International Conference, International Conference on AIDS and STI’s in Africa (ICASA) izitabirwa n’abantu benshi dore ko izahuriza hamwe abantu bari hagati ya 7000-9000 n’izindi.

RCB ivuga ko kugeza ubu muri Kigali hari ibyumba bya hoteli z’inyenyeri ebyiri kugeza kuri eshanu bisaga 5000, washyiramo ibindi byumba by’inzu zigezweho zishobora gucumbikira abantu Kigali ifite bikagera ku 8000.

Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2019/2020, u Rwanda ruteganya kwinjiza miliyoni 88 z’amadolari mu kwakira inama.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu hantu heza ho gukorera inama muri Afurika nkuko byatangajwe umwaka ushize n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye (ICCA).

Inyubako ya Kigali Convention Centre iri mu zikurura abategura inama mpuzamahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Matsiko 2019-02-13 00:44:08

Ariko buriya ntiturata ibitavugwa ??? ntibishobora gutuma tubura izindi nama twakira zigatwarwa ahandi kuberako twakiriye nyinshi!? cg nukugira ngo twumveko ibikorwa remezo byubatswe mu misoro yabanyagihugu atapfuye ubusa!!! muzadukorere icyegeranyo muri afurika yose twumve uko duhagaze mutubarize nabasesenguzi icyo gutangaza bene aya makuru bifasha.

2
gahinyuza 2019-02-12 13:23:39

MICE izadufashal!!

Kwamamaza