IGIHE

RRA yakusanyije miliyari 666 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2018

1 12-02-2019 - saa 11:21, HABIMANA James

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyakusanyije imisoro n’amahoro bingana na miliyari 666 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereyeho miliyari 5.6 Frw ugeranyije na miyari 660.4 Frw cyari cyihayeho intego.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, RRA yatangaje ko yageze ku ntego ku gipimo cya 100.8%, mu gukusanya imisoro n’amahoro kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2018.

Komiseri Mukuru Ruganintwali, yavuze ko kurenga iyi ntego byatewe n’ingamba iki kigo cyagiye gishyiraho zijyanye no gutanga umusoro, izamuka ry’ubukungu bw’igihugu ndetse n’umusaruro mwiza mu by’ubuhinzi.

Yavuze kandi ko amafaranga aturuka ku misoro gusa, angana na miliyari 654.5, mu gihe intego yari ugukusanya miliyari 651.5, bivuze ko intego RRA yayigezeho ku kigero cya 100.4%, harenzeho agera kuri miliyari 2.9 Frw.

Mu mezi atandatu ashize kandi iki kigo cyakusanyije amafaranga akomoka ku zindi serivisi zihabwa abaturage zitari imisoro.

RRA yari ifite intego yo kwakira miliyari 8.9 Frw kuri iyi misoro, iyi ntego yagezweho ndetse irarenga kuko cyakusanyije miliyari 11.6, bingana na 130%.

Mu bijyanye n’imisoro iva mu nzego z’ibanze iki kigo gisigaye gikuzanya, Ruganintwali, yavuze ko bari bafite intego yo gukusanya miliyari 23.3 ariko bakusanyije miliyari 22.7, bivuze ko bageze ku ntego ingana na 98.2%.

Yagize ati “Igipimo cy’izamuka ry’ubukungu cyari kitezwe ku ijanisha rya 7.5% mu mwaka wa 2018/2019, ariko ikigo gishinzwe ibarurishamibare giherutse gutangaza ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 7.7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018/2019.”

Yavuze ko mu kwishyuza abantu babafitiye amadeni y’imisoro, RRA yagaruje miliyari 20 Frw kandi ingamba zirakomeje kuko ngo amafaranga ya leta agomba kugaruzwa.

Yatangaje ko RRA ikomeje kwishimira uburyo ikomeje gutanga umusanzu ku misoro igihugu kibona.

Yagize ati “Murabizi ko mu kwihaza ku ngengo y’imari y’igihugu tugeze kuri 58%, ni ikintu cyiza ariko intego dufite ni uko twihaza 100%, ikindi urabona ko abasora bagenda bamenya akamaro ko gusora, mbere tugitangira ntabwo byari byoroshye ariko uko umwaka ushira ubona ko hari impinduka.”

Gusa uyu muyobozi yavuze ko hakiri bake mu gihugu bakomeje gukora ubucuruzi butemewe, usanga banyereza imisoro ya leta.

Yavuze ko abantu batarebye neza abo bantu bashobora gusubiza igihugu inyuma, ariko ko kubera ubufatanye buhari abo bantu bazahashywa.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko intego bari bihaye yarenze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muti 2019-02-12 19:21:38

Ariko ayo mafaranga muhora muvuga ajyahe?
Igihugu nk’u Rwanda kigagira CHUK nkibitaro bikuru?

Kwamamaza