IGIHE

RRA yakoze amavugurura mashya mu korohereza abakora ubucuruzi

5 11-02-2019 - saa 13:34, Akayezu Jean de Dieu

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyatangiye gushyira mu bikorwa amavugurura mashya muri gahunda yo kurushaho korohereza abakora ubucuruzi, by’umwihariko mu bijyanye n’imisoro.

Raporo iheruka ya Banki y’Isi ku koroshya ishoramari, ‘2019 World Bank Doing Business Report’ yasohotse mu Ukwakira 2018, yashyize u Rwanda ku mwanya 29 ku Isi mu bihugu byorohereza abashoramari, n’uwa kabiri muri Afurika.

By’umwihariko mu bijyanye n’imisoro, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 35 ku Isi n’uwa gatatu muri Afurika.

RRA yatangaje ko muri uyu mwaka izakomeza gushyira mu bikorwa amavugurura atandukanye hagamijwe kurushaho kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi, cyane cyane binyuze mu bijyanye n’imisoro nk’inshingano zayo.

Muri ayo mavugurura harimo igihe abantu bamaraga batarasubizwa amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro.

Ubusanzwe itegeko riteganya ko iyo mu gihe cy’isoreshwa cyihariye cyagenwe, umusoro ku kiranguzo wemewe urenze umusoro wakiriwe, Komiseri Mukuru asubiza umuntu wagemuye umubare yamusigayemo nk’umwenda kubera icyo kirenga, amaze kubona inyandiko igaragaza imenyesha yakoze mu minsi mirongo itatu (30).

RRA ivuga ko ubu gusaba gusubizwa TVA bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, umuntu atavuye aho ari. Bikorwa hifashishijwe E-Tax Portal, ku buryo byagabanyije igihe gutanga ubusabe byafataga kimwe no gusubizwa TVA igihe ari ngombwa.

RRA n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kandi biheruka gutangiza uburyo bwo kumenyekanisha imisoro n’imisanzu by’abakozi hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo korohereza ababigana kubona izo serivisi mu buryo bunoze kandi bwihuse.

Muri ubwo buryo bwiswe ‘Imenyekanisha rikomatanije’ cyangwa Unified Declaration’, umenyekanisha yinjira ku rubuga rwa RRA, akamenyekanishiriza rimwe umusoro ku bihembo by’abakozi, imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru n’ibyago bikomoka ku kazi, ubwishingizi bw’indwara n’imisanzu y’ubwishingizi bw’ikiruhuko cy’umubyeyi.

Indi mpinduka y’ingenzi irimo gukorwa uno mwaka ni uburyo bwo gukora ubugenzuzi hafashishijwe ikoranabuhanga, muri buri mwaka w’ingengo y’imari. Ubu buryo bukoreshwa hifashishijwe isesenguramakuru mu kureba abasora bakeneye gukorerwa ubugenzuzi bw’imisoro hagendewe ku buryo bamenyekanisha bakanishyura umusoro.

RRA itangaza ko aya mavugurura azafasha mu gukorera mu mucyo no kongera icyizere abaturage bafitiye uburyo bwo kwishyura imisoro.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) giheruka gutangaza ko mu mwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 bingana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/19 RRA yihaye intego yo gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 1351, 7Frw. Umwaka ushize hakusanyijwe miliyari 1234, 2 Frw.

U Rwanda rukomeje gukora amavugurura atandukanye agamije korohereza abashoramari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Byukusenge Marie claire 2019-02-13 01:14:19

Mwatubwira ukuntu umuntu yikuzaho umuntu mucyiciro cy’ubudehe bakamwerekako yamuvuyeho ariko yajya kwivuza ntibamuvure bakamubwirako atishyuye umubare wabantu bose kd mucyiciro cyubudrhe uwomuntu yaravuyemu mutubarize murakoze.

2
Sereine 2019-02-11 22:04:13

Nibahindure n’itegeko ritegeka gusorera abacuruzi tuba twaraguriye ntibasore. Icyaha ni gatozi rwose

3
[email protected] 2019-02-11 22:02:53

Nibahindure n’itegeko risaba abacuruzi kwishyurira abo baguriye Baba batarasoze. Icyaha ni gatozi

4
Chris 2019-02-11 07:13:48

Nshimishijwe n’igenzura ry’ikoranabuhanga nizeye neza ko rizavanaho urujijo hagati y’impande zombi.

5
Gakwerere 2019-02-11 06:50:38

Rwanda Revenue Authority waretse gukomeza kwishyuza abantu bazira ko ngo bigeze gusaba gufunguza company muri RDB ko biriya bintu nta mategeko babanzaga kubwira abajyaga kubifungura, abantu benshi babaga baziko nibabona igishoro bazajya gusaba Tin number bagatangira gukora bagasora, none RRA yabigize intambara abantu nyuma y’imyaka barashobewe kubura icyo babikoresha baranabyibagiwe bandikirwa SMS ngo nibaze buzuze forms zo kwishyuriraho ngo ntibakoze declaration ngo ubwo buri mwaka ni ibihumbi ijana, ese ninde wababwiye ko abana barangije amashuri yisumbuye baba bazi byose kubijyanye n’amategeko, kuki se muba mutayashyize k’umugereka wa bya bipapuro ngo basobanukirwe? nuko rero nimukomeze mubarundeho imyenda bizagere kuri za billions ngo kubifungisha nabyo nukubanza kwishyura ayo iyomyaka yagejejemo, azava hehe se? Nyamara mushatse mwajya muvana ibintu mubwiru, kuba benshi babizi ntibivuze ko abatangira muba mutabona ko hari aho bahuzagurika, ntacyo mwabafashije uretse kubata mukibazo batazanikuramo, sinzi uwavuze ngo nibandikire komiseri mukuru w’imisoro ngo bamubwire ko batigeze bafungura izo companies, abandi bakozi ba RRA baramuseka cyane ngo ntacyo bivuze, ngo kuyifungura nugusinya kuri kirya gipapuro, ubwo se ntabundi buryo RRA yakoresha bwo kumenya ibiriho n’ibitariho? Innovation se bakora ni iyihe niba batamenya amakuru ya company bafunguriye umuntu ngo banashyireho uburyo bwo kuba banayifunga mugihe runaka adatanze amakuru ahubwo bakarunda imibare yo kuzamugerekaho?

Kwamamaza