IGIHE

RDB igiye guhemba abashoramari babaye indashyikirwa mu 2018

0 16-01-2019 - saa 08:54, Ferdinand Maniraguha

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigiye guhemba abashoramari babaye indashyikirwa umwaka ushize wa 2018, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards.

Umuhango wo guhemba abo bashoramari uzaba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019, muri Kigali Convention Centre.

Ibi bihembo biteguwe ku nshuro ya gatandatu bigamije gushimira no gutera inkunga ibigo by’ubucuruzi bifatiye runini iterambere ry’u Rwanda.

Hazahembwa abashoramari mu byiciro bitandukanye birimo; Umushoramari w’umwaka, Umushoramari w’umwaka wohereza ibicuruzwa hanze, umushoramari wahize abandi mu guhanga udushya, Rwiyemezamirimo w’umugore wahize abandi, Ikigo cyahize ibindi mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’Igihembo ku kigo giciriritse cyahize ibindi mu mwaka.

Ibyo bihembo byitabirwa n’abashoramari b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo abashoramari bakangurirwaga kwiyandiksiha ngo bazahatane, Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi, yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho ritari gushoboka iyo hatabaho uruhare rw’abikorera.

Yagize ati “Umwaka ushize ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiyongere ku kigero cya 30 %, umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka ku kigero cya 7 %. Iki ni igihamya ko Urwego rw’abikorera mu Rwanda ruri gutera imbere. Gahunda yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda ntabwo igamije gutanga akazi ku baturage gusa ahubwo ni no kugabanya ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda ruvana mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.”

Akamanzi yavuze ko kugabanya icyo kinyuranyo bishoboka cyane ashingiye ku bushake abikorera bo mu Rwanda bafite.

Umwaka ushize uruganda Africa Improved Foods (AIF) nirwo rwahembwe nk’umushoramari w’umwaka muri ibi bihembo bitangwa na RDB.

Urwo ruganda rukora ifu ikungahaye ku ntungamubiri, ruzwi cyane ku bwoko bubiri bw’ifu bufasha umwana gukura neza mu minsi 1000 ibanza y’ubuzima bwe; harimo Nootri Toto na Nootri Mama.

Abashoramari b’indashyikirwa 10 begukanye ibihembo bya RDB mu 2017
Uruganda Africa Improved Foods, rukora ifu ikungahaye ku ntungamubiri mu Rwanda, rwahembwe nk'umushoramari w'umwaka 2017
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza