IGIHE

Ibyo wamenya kuri zahabu itunganyirizwa mu Rwanda (Amafoto)

17 19-06-2019 - saa 09:58, Ferdinand Maniraguha

Amezi abaye atatu mu Rwanda hatangijwe uruganda rwa mbere rutunganya zahabu, ruyipima, rukayishongesha, ikayungururwa rukayikorera ibyangombwa byose ku buryo ijya ku isoko mpuzamahanga ikaba yakoreshwa mu nganda zikora imikufi, imidari, igashyirwa mu bubiko bw’amabanki n’ibindi.

Aldango Ltd ni Sosiyete y’Abanyarwanda n’umunyamahanga umwe yashinzwe mu 2017, itangira icuruza zahabu bisanzwe. Ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda iyo sosiyete yaje kubaka uruganda, kugira ngo aho kujyana zahabu ku masoko yo mu mahanga idatunganyije rubanze ruyitunganyirize.

Inzozi za Aldango ni ndende ariko iz’ibanze no ukwigarurira isoko ryo muri Afurika, ahacukurwa zahabu hose ikajya ibanza kuza gutunganyirizwa mu Rwanda ikabona kujya guhangana n’iz’ahandi.

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis basuye Aldango, basobanurirwa imikorere n’inzozi zayo, bizeza gukomeza gukora ubuvugizi ngo urwo ruganda ruze ku isonga ku Mugabane wa Afurika.

Aldango ni uruganda rwubatse mu marembo y’Umujyi wa Kigali, i Masoro mu gace kahariwe inganda. Ntabwo urebeye inyuma wamenya ko imbere ariho hari uruganda rutunganya zahabu, ibuye rya mbere rifite agaciro gakubye andi mabuye aryamye mu nda y’Isi.

Imbere muri uru ruganda rwiganjemo abakozi b’Abanyarwanda dore ko ari 54 n’abanyamahanga bake, wakirwa n’imashini zitandukanye zikoreshwa mu kuyungurura, gushongesha no gutunganya zahabu.

Bagura zahabu ikimara gucukurwa, iyakoreshejwe ku bindi bikoresho nk’imikufi, imidari n’ibindi bakabitunganya bigasigara ari zahabu y’umwimerere.

Ukinjira ubona ahantu hari utuntu bakwakiriramo nka tumwe two muri banki, ugatanga ibyangombwa bigaragaza aho wakuye iyo zahabu. Aho uhava bajya kuyipima ngo barebe ingano ya zahabu iri mu byo wazanye.

Ibyo babikora kubera ko zahabu yose icukuwe akenshi iba ituzuye ijana ku ijana, hari ubwo haba harimo zahabu ku kigero cya 80 %, ibisigaye ari andi mabuye y’agaciro nk’umuringa n’andi.

Iyo zahabu bamaze kuyipima umukiliya baramwishyura akitahira.

Zahabu ni zahabu, ibiciro byayo bigaragaza ko atari ibuye risanzwe. Ubwo twahageraga kuri uyu wa Kabiri, igarama rimwe gusa rya zahabu, ryaguraga amadolari 42, ni ukuvuga asaga ibihumbi 38 mu mafaranga y’u Rwanda, ngaho kuba uramutse ujyanye ikilo!

Nyuma yo kwishyura umukiliya, zahabu bayisubiza muri laboratwari, bakongera gupima bakabona kuyijyana mu byuma biyishongesha, nyuma bakavangamo ibindi binyabutabire, bagateranya bakayungurura kugeza ya zahabu yari yabaye amazi ihindutse utubumbe duto tumeze nk’amabuye dupakirwa mu dukoresho twabugenewe, igahabwa kashe ikajyanwa ku isoko.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Aldango Ltd, Mutunzi Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko gushinga urwo ruganda byabahenze kuko byabatwaye miliyoni zisaga eshanu z’amadolari (ni ukuvuga miliyari zisaga 4.5 Frw).

Imashini n’ibindi bikoresho byo muri urwo ruganda bifite ikoranabuhanga riheruka mu bijyanye no gutunganya zahabu. Urebye abakozi bahakora ni ugucunga gusa kuko ibyinshi ni ugukanda bikikora.

Uretse muri Uganda na Afurika y’Epfo, Mutunzi avuga ko nta handi hari uruganda nk’urwo muri Afurika. Ibyo byatumaga zahabu nyinshi yo muri Afurika ijya gutunganyirizwa mu bihugu nk’u Bubiligi, u Busuwisi, Turukiya, na Dubai.

Nta bwoba bwo kubura abakiliya

Kubera uburyo zahabu ihenda, abayihiga aba ari benshi ku buryo ushobora kuyihagurukana muri Afurika uyijyanye i Burayi bakayikwibira mu nzira, bapfa kuba bakubonye. Mutunzi avuga ko no mu ndege bayikwibiramo!

Hari n’ibihugu ngo uyigezamo, bakakunaniza ku biciro mwananiranwa bakakubirwa ko amateka y’igihugu cyabo atemera ko zahabu isohokamo, bikaba ngombwa ko uyigurisha ku giciro bakugeneye aho kuyihomba yose.

Mutunzi yavuze ko kimwe mu byatumye biyemeza gushinga uruganda rwa zahabu ari ugufasha Abanyafurika kuyitunganyiriza hafi, aho gukora urugendo rurerure batizeye umutekano wayo.

Ati “Igitekerezo kwari ukuvuga ngo ese uwakubaka uruganda mu Rwanda, dore ko Leta itworohereza mu bintu by’ishoramari cyane cyane iyo birimo kongerera agaciro ibyakorewe mu Rwanda. Kwari ukugira ngo dukureho abantu birirwa basiragira hanze, batwaye zahabu kandi ishobora gutunganyirizwa muri Afurika.”

Ibiciro bya zahabu ku isoko mpuzamahanga bihora bihinduka, ayo usanze igura uwo munsi niyo wishyurwa.

Mutunzi akomeza agira ati “Kubera ko turi uruganda tukaba tunakwije ibisabwa byose, twemerewe kwakira abantu bavuye hirya no hino baciye mu buryo bwemewe n’amategeko kutuzanira zahabu tukayakira kuko n’ubundi iyo batayizanye birangira igiye mu zindi nganda nk’urwacu.”

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya zahabu ingana n’ibiro 220 ku munsi, gusa mu nyubako zarwo hateganyijwe umwanya wo guterekamo izindi mashini mu gihe umusaruro waba wiyongereye.

Mu kureshya abafite zahabu idatunganyije hirya no hino ku isi, Mutunzi yavuze ko batangiye gukorana n’indege za Rwandair ku buryo ushaka kuyibazanira bayimugereza mu Rwanda adahenzwe.

Nta mpungenge abashoramari ba Aldango bafite ku kuba hari undi wabatwara isoko nubwo hari bimwe mu bihugu bya Afurika bifite inganda nk’izo.

Mutunzi yemeza ko agaciro ka zahabu kongerwa n’umutekano wayo, bivuze ko kuba u Rwanda ari igihugu gitekanye bihagije ngo abakiliya baze.

Ati “Ubu nta bwoba dufite ko dushobora kugira n’abaturanyi bakubaka inganda nk’izi, kubera ko nta muntu uzatwara zahabu yo mu gihugu kirimo ruswa, ubwambuzi, kirimo abapolisi n’abasirikare bahohotera abantu. Kimwe mu biduha n’icyizere turimo duhamagarwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye batubwira ngo twumvise ko mwatangiye uruganda mu Rwanda kandi birazwi ko mufite umutekano.”

Kugeza ubu mu Rwanda ahacukurwa zahabu ni mu Miyove mu turere twa Burera na Gicumbi, i Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Haracyakorwa ubushakashatsi ngo harebwe ahandi haba hari zahabu hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru ww’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis, yavuze ko uko u Rwanda rukomeza kongerera agaciro amabuye y’agaciro ari nako umusaruro uvamo uzakomeza kwiyongera.

Yavuze ko imbogamizi ihari ari uko zahabu yo mu Rwanda idacukurwa mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo n’umusaruro uboneka uba udahagije.

Yagize ati “Uyu munsi iyo urebye uburyo zahabu icukurwa mu gihugu hirya no hino biracyakorwa ku buryo buciriritse. Umusaruro ntabwo ushobora gutubuka tutarashobora kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakora ubuvugizi n’ubukangurambaga kugira inganda nka Oldango zibone amasoko ahagije n’igihugu kibyungukiremo.

Yagize ati “Iyo wongereye ibintu bidatunganyije ntabwo inyungu ubona ingana n’iyo wongereye agaciro. Hari n’amasoko atwegereye aba akeneye ibyo bintu, aho kugira ngo babikure hanze. Ibihugu bya Afurika akenshi byohereza ibintu bidatunganyije hanze bakongera kubigura bihenze.”

Mutunzi yavuze ko mu ntego bafite muri Oldango ari ukuzashinga n’uruganda rukora imirimbo ya zahabu (Bijouterie), abayikeneye bakayikura hafi aho kuyivana kure.

U Rwanda rwohereza hanze amabuye y’agaciro arimo gasegereti, zahabu, Coltan na Wolfram.

Hamaze kubakwa urundi ruganda rutunganywa gasegereti ruherereye i Karuruma muri Gasabo n’urundi ruri kubakwa mu Bugesera ruzajya rutunganya Coltan.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni $373. Ruteganya ko mu 2020 amabuye y’agaciro azaba yinjiza miliyoni 800$, naho mu 2024 akinjiza miliyari $1.5.

Aldango ni uruganda ruherereye i Masoro mu gace kahariwe inganda
Umuntu uzanye zahabu muri Aldango abanza gutanga ibyangombwa by'aho ayikuye
Zahabu imaze kuvangwa na acide
Imashini za Aldango zikoresha ikoranabuhanga rigezweho
Aha Minisitiri Hakuziyaremye yitegerezaga uko bashongesha zahabu
Iyi zahabu itegerejwe kongera gutunganywa kugira ngo ibe iyoherezwa ku isoko
Zahabu imaze gutunganywa isigaje kujyanwa ku isoko
Bari gupima ingano ya zahabu
Zahabu imaze gutunganywa ihabwa ikirango cya Aldango Ltd
Aldango irifuza ko abanyafurika bose bajya baza kuhatunganyiriza zahabu
Ubu iyi zahabu yatunganyijwe ifite amagarama igihumbi
Zahabu imeze itya iba isigaye gushyirwa mu ifuru igasohoka ijyanwa ku isoko
Zahabu imeze nk'utubumbe duto iba isigaje kunyuzwa mu mashini rimwe ikavamo itunganye

Amafoto: Emmanuel Kwizera

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Safari Jean Baptiste 2019-06-23 00:03:35

Zahabu bazibona nyinshi, ahubwo baze mbarangire aho bazizana nyinshi, ngewe Ntabushobozi mfite bwokugura nibura 1kg, ese Alndago Ltd. nabageraho nkabarangira aho bazizana nibura 100kg,buri kwezi bakampa commission yange.? Icyo kiraka nagikora.
Niba bishoboka number yanjye 0788423849.ubundi dukorane

2
Mwalimu 2019-06-21 05:39:12

Eeh Emy! Abantu nka we nabo bafashwa wenda bazagera aho bumva. Ikigo cyangwa uruganda ushaka kuvuga ko bitagira abo biha akazi cyangwa nta misoro bitanga ngo mu Isanduku ya Leta haboneke cash? Imihanda ugendamo, amazi ukaraba, amashanyarazi se akumurikira n’ibindi biboneka bite??

3
Jon rutura 2019-06-21 03:51:12

Voilà! No kuyandi mabuye y’agaciro dukore dutyo. Ntampamvu yo kohereza ibitaka China! Dushobora no gutangira gukora mobile phones hano cg se spare parts zazo!

4
hakiza octavien 2019-06-21 03:10:42

ahubwo ko mutatweretse zahabu idatunganyije ngo turebe uko imeze, hari igihe abaturage baba bahura nayo mu mirima(amasambu) bakoramo ibikorwa bitandukanye nko gucukura za toillette(W.S:ubwiherero) n’ibindi ariko ntibayimenye, ntekereza hari ubwo byafasha kuba yamenyekana nahandi hantu yaba iboneka mu gihugu.

5
Denzel 2019-06-20 17:17:00

Kagambage and Mug mujye inbox turebe ubufatanye naho Zahabu irahari da. [email protected]

6
Emy 2019-06-20 02:02:30

Rubanda rubifitemo izihe nyungu? Mudusobanurire plz!

7
ADR 2019-06-19 23:38:07

EWANA MUZAZE TUGE KUZIHIGA RDC DORE IBINTU BYAROROSHYE ABUMVA TWAPANGA BAZE DUPANGE KURI FB NITWA PACCY ADRIEN MUCYO TWAJYA RDC NYUMA YAMEZI ATATU TWABA DUKIZE

8
Celestin 2019-06-19 13:52:42

Kariya gafuka niko kankurayo inda ikarekurana n’umugongo!

9
Kagambage 2019-06-19 11:31:02

@ Mug. Nyandikira kuri email nzabigufashamo [email protected]

10
kamana 2019-06-19 07:55:24

Bayicukura iyl Zahabu mu buryo Gaklndo bayicukura mu buryo bugezweho, twe ikidushishikaje ni Amagara y’abaturarwanda. Ntabwo tuzi neza niba kuyicukura bigezwe ho, ari kwa kundi amasosiyete acukur’amabuye y’agaciro asigaye yigabiza imisozi. Akayahura mo ama mashini maze si ukuyitengagura kakahava. Ubwo ni bwo buryo bugezwe ho busigaye bukoreshwa bona. Bacukuza mashini, haza n’ibimodoka bikomeye kwikorera ibitaka byose by’aho bacukura, maze bakajya kuyungurura itaka ryose ryose Ngo hatagira n’akabuyenge kabatoroka kakabaca muri kumye cg mu myanya y’intoki.
Gusa ibyo inganda zakora byose, leta ikuririrane izo nganda kuko amazi akoresha ari mo imiti yuzuye Uburozi, bayasesa aho biboneye bakayikiza kuko ari mabi cyane yuzuye uburozi.
Bayasuka mu bukaka akabwonona cyane. Uriye ibivuye muri ubwo butaka agahumana bikomeye.
Andi bayasuka mu migezi. Ugasanga atwandurije abaturage indrwara zikomeye.
Ibi byose leta ikwiye kubyita ho bikomeye. Ese iyo misozi batengagura bacukura mu buryo bugezwe ho, yo bazagira gahunda kongera kuyisubiza ho ubutaka bwayikuwe ho?
Cg bazayireka isigare ari k’imva ziahambwe mo? Imisozi yacukujwe ho imashini bashaka izo zahabu n’andi mabuye iguera agahinda kuyirora. Cyakora na noe bagiye ukuri mu gukora neza nk’uko isi y’ubuibishaka.
Nzabambarirwa ni mwene Kanyarwanda.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza