IGIHE

Volkswagen yashyize ku isoko imodoka miliyoni 10,8 mu 2018

0 12-01-2019 - saa 16:48, Evariste Nsengimana

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka, Volkswagen, kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko imodoka zo kugendamo rwashyize ku isoko ziyongereyeho 0.9% umwaka ushize zikagera kuri miliyoni 10.83, bituma ijya ku rwego rumwe na Renault-Nissan-Mitsubishi bihanganye itaratangaza imibare.

Mu 2017 Renault-Nissan-Mitsubishi yari yacuruje imodoka miliyoni 10.6 ndetse mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, rugurisha miliyoni 5.54.

Mu kwezi gushize Toyota yatangaje imibare y’agateganyo yuko yacuruje ku Isi imodoka zingana na miliyoni 10.55, icyakora ntiratangaza imibare nyakuri.

Ecomonic Times yanditse ko Volkswagen ivuga ko umwaka ushize yacuruje imodoka zifite ibirango bya VW zisaga miliyoni 6.24, izifite ibirango bya Audi zisaga miliyoni 1, 81 n’izifite ibya Porsche zisaga ibihumbi 256,000.

Ibi byatumye izifite ibirango bya Audi ziza ku mwanya wa gatatu nyuma ya BMW zaguzwe zingana na 2,125,026 na Mercedes-Benz, yacuruje izisaga miliyoni 2, 31.

Volkswagen yatangaje ko yagize icyuho mu bucuruzi cyatewe n’uko inganda zo muri Amerika zashyize imodoka nyinshi ku isoko ryo mu Bushinwa, ari naho yagurishirije mu gihembwe cya kabiri cya 2018.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri Volkswagen, Christian Dahlheim, yavuze ko bizeye ko abazishaka mu Bushinwa batazahinduka cyane mu 2019.

Dahlheim yavuze ko nta n’ingaruka bateganya uruganda ruzagira bitewe n’ikoranabuhanga batangije ryo kugabanya ibyuka byangiza ikirere biva mu modoka bakora, ryarutwaye asaga miliyari 1$.

Gusa mu Ukuboza rwatangaje ko umubare w’imodoka rwakoze wagabanutseho 8,4%.

Umubare w’imodoka rwashyize ku isoko ry’u Bushinwa zagabanutseho 12.5% ndetse n’uruganda ruhakorera rwa Wolfsburg zigabanukaho 5.6%.

Volkswagen yashyize ku isoko imodoka zirenga miliyoni 10 mu mwaka ushize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza