IGIHE

Umusoro w’ubutaka mu Mujyi wa Kigali washyizwe hagati ya 0 Frw na 300 Frw kuri metero kare

8 29-06-2020 - saa 19:04, Ferdinand Maniraguha

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeje ibipimo fatizo by’umusoro uzishyurwa kuri metero kare y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, aho washyizwe hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare.

Uyu musoro wavuye ku mafaranga ari hagati 0 na 80 bitewe n’icyo ubutaka bukoreshwa, nkuko biri mu Itegeko rishya rigena Inkomoko y’Umutungo w’Inzego z’Ubutegetsi zegerejwe Abaturage ryemejwe mu 2018.

Inama njyanama y’umujyi wa Kigali iyobowe n’Umuyobozi w’agateganyo Dr Kayihura Muganga Didas kandi yemeje ibice by’Umujyi wa Kigali bifatwa nk’Umujyi, ibifatwa nka santeri z’ubucuruzi n’ibifatwa nk’icyaro mu mwaka wa 2020-2021 kuko aribyo bizashingirwaho mu kwishyura imisoro n’amahoro.

Mu nkomoko z’umutungo w’inzego z’ibanze harimo imisoro itatu: Umusoro ku mutungo utimukanwa, Umusoro ku nyungu z’Ubukode ndetse n’Umusoro w’Ipatanti.

Umusoro w’ubutaka ubarirwa mu misoro y’umutungo utimukanwa. Itegeko rishya rivuga ko ubutaka bwose burengeje hegitari ebyiri busora kandi ni nako byari bisanzwe mu itegeko rya mbere.

Ubusanzwe umuturage wese ufite ubutaka burenze hegitari ebyiri yasoreshwaga hagati y’amafaranga 30 na 80 kuri metero kare.

Itegeko rishya rigena ko metero kare imwe y’ubutaka izajya isoreshwa hagati y’amafaranga 0 kuri metero kare na 300 Frw kuri metero kare.

Mu kugena ibi bipimo, hazajya hashingirwa ku cyo ubutaka bwagenewe n’urwego rw’iterambere rw’ako gace ubutaka buherereyemo.

Ni ukuvuga ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi butazajya busoreshwa kimwe n’ubwagenewe kubakwaho.

Inama njyanama z’uturere nizo zigena amafaranga ubutaka runaka buzasora hashingiwe kuri bya bipimo.

Iteka rya Minisitiri ufite ibikorwa remezo mu nshingano rigena uko gusoresha ubutaka buri ahari ibikorwa remezo n’aho bitari bikorwa.

Inyungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ziri muri iri tegeko, ni uko inama njyanama ishobora no kugena umusoro w’ubutaka uri munsi ya 30%, ku buryo nk’ahari ubutaka buri mu gishanga umuturage adakoresha, atishyuzwa umusoro.

Iyo umuturage abona mu kwezi atazabona amafaranga y’ubwishyu bw’imisoro, abimenyesha mbere inama njyanama y’akarere yabona ari ngombwa ikamwongerera igihe.

Naho iyo umuntu agize ibirarane byinshi, nabwo yandikira inama njyanama ku buryo ibyo birarane bishobora kuvanwaho bitewe n’impamvu yatanze.

Mu gihe umuntu yanze kwishyura burundu kandi yari afite ubushobozi, hifashishwa amategeko asanzwe ashobora no kugeza ku kuba hatezwa cyamunara umutungo we.

Iri tegeko rigamije kongera umutungo w’inzego z’ibanze, zigihabwa ingengo y’imari hafi 90% n’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Inkuru bijyanye:Umusoro ku butaka wongerewe, hashyirwaho umwihariko ku bafite ibibanza bidakoreshwa

Ubutaka buzajya busoreshwa bitewe n'aho buherereye n'icyo bukoreshwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Wacu 2020-06-30 09:09:45

Ariko na MasterPlan yakwiye kureba niba koko ahantu hari mu buhinzi mu munjyi wa Kigali , hakwiye ubuhinzi koko cg ko haba imiturire , Physical plan zigasohoka bagatanga na construction permit byoroshye ku muntu wujuje ibisabwa. Usanga dusorera ubutaka bidakoreshwa.

2
Gakire 2020-06-30 01:15:02

ngo umuntu uzabura ubushobozi bwo gusora ubutaka bwe buzatezwa cyamunara!! Mana weeeeeeee!! ndabona bigenda birushaho gukara kabisa.

3
Gilbert 2020-06-30 00:41:59

Nta kintu kibabaza nko kugira ubutaka utemerwe kubakaho kubera amategeko agenderwaho mu kuguha icyangombwa cyo kubaka, nyamara warangiza ugakomeza gusoreshwa. Amaherezo aba azaba ayahe ubwo?

4
Innocent 2020-06-29 23:11:36

Icyo mbakundira ni uko midakangwa n’induru z’abaturage! Abantu bakomeje gusakuza ko umusoro k’ubutaka ari ikibazo none aho kuwugabanya murawongera! Courage rwose mukamure cyane

5
Sebihe 2020-06-29 23:06:27

Iyi misoro ni myinshi cyane , nibajya bajya kuyigena bajye babaza abaturage baciriritse ,kuko aba babitora baba bishoboye ,urugero ikibanza 1 ,gishobora gusora : Umusoro k’ubukode bw’ubutaka ,umusoro k’umutungo utimukanwa ,umusoro kunyungu z’ubukode,kandi hakishyurwa umutekano ,bajye bagabanya rwose abantu baba babazwa byinshi ,nk’uyu musoro k’ubukode bw’ubutaka wagombye kuvaho.

6
Ukuri 2020-06-29 21:52:15

Ngo igihe umuturage yanze kwishyura burundu kandi yarafite ubushobozi??mubwirwa niki ko afite ubwo bushobozi muvuga????byaba byiza mugiye mu muhuza n’umushoramari akamugurira kuko kuvuga ko mwamutereza cyamunara ninkaho mwaba mu mwirukanye mubye kungufu!!sinzi niba mutekereza ingaruka bizagira cg niba mushaka gusigarana ibyarubanda rugufi Ku gahato???

7
Gatabazi 2020-06-29 15:58:24

Amaherezo ndabona urukuhabihera kbx kuko biragaragarako ntarindi herezo

8
Inzu 2020-06-29 15:15:25

Twizere ko ibi byakozwe ariko mu rwego rwo kugira ngo na Master Plan isohoke vuba nahubundi byaba arikibazo.

Kwamamaza